Papa Leo XIV yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin
Papa Leo XIV yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, agaragaza impungenge zikomeye ku kibazo cy’ubutabazi cyugarije abaturage bo mu mujyi wa Oleshky, mu karere ka Kherson, maze asaba ko hashyirwaho agahenge kugira ngo abaturage babone ibiribwa, ubuvuzi n’uburyo bwo kuva muri ako gace mu mutekano.
Mu itangazo Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani bishinzwe itangazamakuru byasohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, byemeje ko Papa Leo XIV yavuganye kuri telefoni na Vladimir Putin, Perezida wa Repubulika y’u Burusiya.
Iryo tangazo rigira riti “Mu kiganiro bagiranye, Nyirubutungane Papa yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo gikomeye cy’ubutabazi kiri mu mujyi wa Oleshky, mu karere ka Kherson, asaba ko hashyirwaho agahenge kugira ngo hatangwe ibiribwa n’ubuvuzi, ndetse abaturage bahabwe uburyo bwo kuva muri ako gace ku bushake kandi mu mutekano.”
Rikomeza rivuga ko Papa yongeye gushimangira ubushake bwa Vatikani bwo guteza imbere ibiganiro bigamije kugera ku mahoro.
Papa Leo XIV amaze iminsi ari mu bitaro bya Gemelli, aho yajyanywe ku wa Kabiri akabagwa ibihaha, hagakurwamo igice cyo hasi cy’ibihaha by’iburyo.
Si ubwa mbere Papa Leo XIV avuganye na Perezida Putin kuri telefoni. Aba bayobozi baherukaga kugirana ikiganiro nk’iki ku wa 4 Kamena 2025.
Umujyi wa Oleshky uherereye ku murongo w’urugamba mu karere ka Kherson kari mu duce twigaruriwe n’u Burusiya, ukaba uri ku nkombe z’umugezi wa Dnieper. Kuba uwo mujyi uri hafi y’ahabera imirwano bituma ikibazo cy’umutekano no kwita ku basivili bikomeza ingorabahizi.
Mu guhamagarira impande bireba kwemera agahenge, Papa Leo XIV ashimangira akamaro ko kurengera abasivili, kubagezaho ubufasha bw’ibanze no kubafasha kuva mu duce dushobora kubashyira mu kaga, mu rwego rwo guteza imbere ibiganiro n’amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.