Guverineri Kayitesi Alice yasabye Abanyarwanda kuzirikana umurage w’indangagaciro wasizwe n’igikorwa cyo gutura u Rwanda Kristu Umwami
Madamu Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ku wa 22 Ugushyingo 2026, yifatanyije na Paruwasi ya Nyanza mu guhimbaza Yubile y’imyaka 80 ishize Umwami Mutara III Rudahigwa atuye u Rwanda Kristu Umwami, avuga ko ari umwanya w'agaciro wo kwibuka iki gikorwa cy'amateka, kwishimira umurage cyasize no kuzirikana ubutumwa gikomeje kugeza ku banyarwanda.
Igikorwa cyo gutura u Rwanda Kristu Umwami kibukwa uyu munsi cyabaye ku wa 27 Ukwakira 1946.
Yagize ati “Nishimiye kwifatanya namwe kuri iyi sabukuru y’imyaka 80 ishize Umwami Rudahigwa atuye u Rwanda Kristu Umwami, ni iby’agaciro kuba uyu munsi duhuriye hamwe kugira ngo twibuke igikorwa cy’amateka, twishimire umurage cyadusigiye kandi tuzirikane ubutumwa kiduha nk’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo gutura u Rwanda Kristu Umwami atari umuhango ahubwo cyari ikimenyetso cy’ukwemera, kwicisha bugufi no kwemera ko Imana igomba kugira umwanya w’ibanze mu mibereho ya muntu no mu miyoborere ye.
Guverineri Kayitesi yavuze ko nyuma y'imyaka 80 Abanyarwanda badakwiriye kugarukira gusa ku kwibuka ibyabaye, ahubwo bakwiye no kuzirikana indangagaciro iki gikorwa cyari kigamije kubigisha.
Muri izo ndangagaciro harimo gukunda Imana, gukunda igihugu, kubaha ikiremwamuntu, ubutabera, ubufatanye, ubwitange no gukorera abandi.
Yakomeje agira ati “Mu gihe tuzirikana iyi Yubile dukwiriye kwibaza uruhare rwa buri wese afite mu kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’indangagaciro za gikiristu.”
Yagaragaje ko ukwemera nyakuri kutagaragarira gusa mu kujya mu Misa cyangwa mu rusengero, cyangwa se kwitabira gahunda z'idini, ahubwo kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi.
Ati “Birimo gukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba, kurangwa n’ubunyangamugayo, kwirinda akarengane, gufasha abatishoboye, kubabarirana no kwimakaza amahoro.”
Yavuze ko nk'Intara y'Amajyepfo bemera ko izi ndangagaciro ari ingenzi mu kubaka umuryango utekanye, ari na wo shingiro rya Kiliziya n'igihugu, ndetse no guteza imbere imibereho myiza n'imibanire myiza y'abaturage.
Ati “Nta terambere rirambye rishoboka hatabayeho ubufatanye, ubunyangamugayo, gukorera hamwe no kugira inshingano.”
Yasabye abakiri bato n'urubyiruko kumenya amateka, kuyigiramo amasomo no kuyakuramo imbaraga zo kubaka ahazaza heza.
Ati “Umurage mwiza nk’uyu twasigiwe ntabwo ari uwo kuragwa gusa ahubwo ni uwo kubungabungwa no kuwongerera agaciro tukamenya kubaho mu isi ihindagurika buri munsi ariko tudasize ubunyarwanda bwacu kugira ngo mubashe gusigasira umurage Umwami yadusigiye.”
Yasoje yizeza ubufatanye nk'ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo, ashimangira ko bafite inshingano zo kubaka umuryango mwiza, Kiliziya nziza n'igihugu.
Ati “Uyu ni wo murongo duhabwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu mu bijyanye n’ubufatanye no guteza imbere Abanyarwanda ntawe usigaye inyuma.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.