Ubushinwa: Himitswe Umwepiskopi wa 19 hakurikijwe amasezerano hagati ya Vatikani na Beijing
Padiri Ignace Ding Zuyao yagizwe Umwepiskopi wa Haimen, nyuma yo gushyirwaho na Papa Lewo wa XIV. Abaye umwepiskopi wa 19 uhawe ubwepiskopi hakurikijwe amasezerano y’agateganyo hagati ya Vatikani na Leta y’u Bushinwa.
Ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, muri Kiliziya Gatolika yo mu Bushinwa habaye umuhango wo guha ubwepiskopi Padiri Ignace Ding Zuyao, wagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Haimen. Ibi byabaye nyuma y’uko Papa Lewo wa XIV amushyizeho ku wa 24 Kanama 2026, kandidatire ye ikemezwa hakurikijwe amasezerano y’agateganyo agenga ishyirwaho ry’Abepiskopi hagati ya Vatikani na Leta y’u Bushinwa.
Uyu muhango wabereye muri Katedrali y’Umushumba Mwiza (Cathedral of the Good Shepherd), mu mujyi wa Nantong, mu Ntara ya Jiangsu. Umwepiskopi mukuru Joseph Shen Bin, uyobora Arikidiyosezi ya Shanghai akaba ari na we wahoze ayobora Diyosezi ya Haimen, ni we wayoboye umuhango wo kwimika uyu mushumba mushya.
Abitabiriye uyu muhango bageraga kuri 400, barimo abapadiri, abihayimana b’abagore n’abakristu bahagarariye abandi. Mu bandi bepiskopi bafatanyije na Arikiyepiskopi Shen Bin mu gitambo cya Misa cyo kwimika ubwepiskopi harimo Yohani Wang Renlei, Umwepiskopi wa Xuzhou; Joseph Xu Honggen, Umwepiskopi wa Suzhou; Francis Lu Xinping, Umwepiskopi wa Nanjing; na Ignatius Wu Jianlin, Umwepiskopi wungirije wa Shanghai.
Umwepiskopi mushya aje gusimbura uwimuriwe muri Shanghai
Iyimikwa rya Musenyeri Ignace Ding Zuyao rije gusubiza Diyosezi ya Haimen umushumba wayo, nyuma y’uko iyo diyosezi yari imaze igihe idafite umwepiskopi wayo kuva mu 2023, ubwo Musenyeri Shen Bin yimurirwaga kuyobora Diyosezi ya Shanghai.
Myr Shen Bin yari yarimitswe asimbuye Haimen muri Mata 2010, mbere yo kwimurirwa muri Shanghai.
Ignace Ding Zuyao yavukiye i Qidong, mu Ntara ya Jiangsu, muri Kanama 1986. Yatangiye amasomo yo kwitegura ubusaseridoti mu ishami rya Seminari ya Sheshan ryo mu Ntara ya Jiangsu, i Shanghai, aho yize kuva mu 2001 kugeza mu 2004. Nyuma aoji, yakomereje amasomo ya Filozofiya na Tewolojiya muri Seminari ya Beijing, kuva mu 2004 kugeza mu 2011, ahakura impamyabumenyi ya kaminuza.
Yahawe ubusaseridoti ku wa 27 Ukwakira 2011, agenerwa gukorera muri Diyosezi ya Haimen.
Mu mirimo ya gishumba yakoze, yabaye padiri mukuru wa paruwasi ya aojiazhenk uva mu 2012 kugeza mu 2013, akomereza muri paruwasi ya aojiazhenk u mu 2013 kugeza mu 2017, hanyuma ajya muri paruwasi ya aojiazhenk uva mu 2017 kugeza mu 2023.
Muri Gashyantare 2023, yagizwe padiri mukuru wa paruwasi ya Qingnian Donglu, i Nantong, umurimo yakomeje kugeza ashyizweho kuba umwepiskopi.
Amasezerano ya Vatikani n’u Bushinwa akomeje gutanga umusaruro
Kwimikwa kwa Myr Ding Zuyao ni ikindi gikorwa mu ruhererekane rw’ishyirwaho n’itangwa ry’Ubwepiskopi ku bapadiri bo mu Bushinwa, hakurikijwe amasezerano y’agateganyo hagati ya Vatikani na Leta y’u Bushinwa.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 22 Nzeri 2018, ku buyobozi bwa Papa Fransisiko. Yongeye kuvugururwa mu 2020 no mu 2022, maze mu Ukwakira 2024 yongerwa igihe cy’imyaka ine.
Aya masezerano yashyiriweho gushyiraho uburyo impande zombi zikorana mu bijyanye no gushyiraho Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Bushinwa. Iki kibazo cyari kimaze igihe ari imwe mu ngingo zikomeye zatezaga umwuka mubi mu mubano wa Vatikani na Leta y’u Bushinwa.
Iyimikwa rya Musenyeri Ding Zuyao ryakowe hakurikijwe ayo masezerano kuva kandidatire ye yatangira gusuzumwa.
Abandi bepiskopi baherutse gushyirwaho mu Bushinwa
Mu gihe gishize , hari n’abandi bapadiri bo mu Bushinwa bagizwe Abepiskopi cyangwa bashyirirwaho kuyobora za diyosezi hakurikijwe ayo masezerano.
Ku wa 31 Kanama 2026, Padiri Paul Liu Honggang, ufite imyaka 55, yagizwe umwepiskopi wa Diyosezi ya Datong, mu Ntara ya Shanxi. Ibi byakurikiye iyimikwa rye na Papa Lewo wa XIV ku wa 10 Kanama.
Yimitswe nyuma y’uko Diyosezi ya Datong yari imaze imyaka irenga 20 idafite umwepiskopi wayo. Liu yari amaze igihe kinini ayobora iyo diyosezi by’agateganyo, kuko yari yaragizwe umuyobozi wayo w’agateganyo ku wa 15 Werurwe 2005.
Itangazo rya Vatikani ryemeza ishyirwaho rye ntiryasohotse ako kanya igihe kandidatire ye yari imaze kwemezwa. Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani byabitangaje ku wa 10 Kanama, bigaragaza ko Papa Lewo wa XIV yari yamushyizeho amaze kwemeza kandidatire ye hakurikijwe amasezerano y’agateganyo.
Ikindi kibazo gisa n’icyo cyabaye kuri Padiri Joseph Chang Yanfeng, wahawe ubwepiskopi ku wa 22 Nyakanga, agirwa Umwepiskopi wa Chifeng. Uyu mupadiri w’imyaka 42 yari yemerewe kandidatire muri Kamena, hakurikijwe ayo masezerano.
Na Padiri Francis Xavier Duan Yongkun, ufite imyaka 45, yahawe ubwepiskopi agirwa umwepiskopi w’umusimbura (Coadjutor Bishop) wa Bameng. Kimwe na Liu Honggang, ishyirwaho rye ntiryahise ritangazwa rikiba.
Kugeza ubu, Vatikani ntiratangaza impamvu hari iyimikwa ry’Abepiskopi bitangazwa hashize igihe hagati yo kwemeza kandidatire n’itangazo rigenewe rubanda.
Abepiskopi bo mu Bushinwa bakomeje kwitabira ibikorwa bya Kiliziya i Roma
Uretse kuba umubare w’Abepiskopi bashyirwaho hakurikijwe aya masezerano ukomeje kwiyongera, Abepiskopi bo mu Bushinwa na bo bakomeje kwitabira ibikorwa bya Kiliziya ku rwego rw’isi, birimo n’ibibera i Roma.
Mu minsi ishize, Musenyeri Matthew Zhen Xuebin, Umwepiskopi wungirije wa Beijing uteganyijwe kuzayobora iyo diyosezi, na Musenyeri Joseph Huang Bingzhang, Umwepiskopi wa Shantou, bitabiriye inama bahuriyemo na Papa Lewo wa XIV i Vatikani.
Iyo nama yari igamije kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi inyandiko ya Papa Fransisiko Amoris laetitia isohotse. Iyi nyandiko yasohotse mu 2016, ikaba ivuga ku rukundo mu muryango no ku murimo w’ikenurabushyo ujyanye n’imiryango.
Ibyo bikorwa bigaragaza ko, nubwo umubano wa Vatikani na Leta y’u Bushinwa ugifite ibibazo bimwe na bimwe, impande zombi zikomeje gushaka uburyo bwo gukorana, cyane cyane mu bijyanye n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Bushinwa
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.