Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abafureri bane n’Ababikira icyenda bakoze amasezerano ya mbere mu muryango w’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami

Ku wa mbere taliki ya 22 Kanama 2022, Muri Paruwasi ya Janja, Myr Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri, yakiriye amasezerano ya mbere y’ abafureri bane n’ababikira icyenda bo mu muryango w’’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami.

Abafureri bane n’Ababikira icyenda bakoze amasezerano ya mbere mu muryango w’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami
Abafureri bane n’Ababikira icyenda bakoze amasezerano ya mbere mu muryango w’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibukije ko uwihaye Imana atorwa mu bantu kandi agakorera mu bantu. Yasabye kandi gufatira urugero kuri Abrahamu, uko Uhoraho yamubwiye guhaguruka akagenda yerekeza mu gihugu azamwereka, na we agashyira nzira akagenda. Ibyo bikagaragaza uwemera ubutumwa ahamagariwe no kwemera gukoreshwa n’Imana.

Fureri Viateur Dukuzeyezu wavuze mu izina ry’abasezeranye uwo munsi, yashimiye Imana Mugenga wa byose yababaye hafi mu rugendo rwose bakoze, ashimira umwepiskopi wemeye kwakira amasezerano yabo mu izina rya Kiliziya, kimwe n’uwahanze umuryango, ababyeyi babibarutse n’abandi bose babashyigikiye mu rugendo rwo kwiyegurira Imana.

Umwe mu bakuru b’umuryango w’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami yashimiye abaje kwifatanya na bo kuri uwo munsi mukuru mu muryango wabo no gushyigikira banasabira abasezeranye. Ku buryo bw’umwihariko, yashimiye umwepiskopi udahwema kubaba hafi no kubamenyera ababitaho igihe cyose, haba mu nyigisho no mu bujyanama.

Mu izina ry’abari bahagarariye inzego z’ubuyobozi bwa Leta, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gakenke yashimiye diyosezi ya Ruhengeri n’umuryango w’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami kubera gahunda z’ibikorwa bifasha abaturage kimwe n’imikoranire myiza mu nzego zinyuranye, zirimo uburezi, gufasha abatishoboye, kwita by’umwihariko ku bana bafite ubumuga n’izindi.

Ibyo byanashimangiwe na Depite Madame Christine Murebwayire wishimiye intambwe umuryango umaze gutera n’uruhare rwawo muri Kiliziya no mu iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Gakenke n’ahandi ukorera ubutumwa.

Mu ijambo risoza, Nyiricyubahiro Musenyeri yongeye gushimira abafureri n’ababikira bakoze amasezerano ya mbere, abibutsa ko ari intambwe igomba guhamagara izindi. Yashimiye abagize uruhare mu gutegura abasezeranye, asaba abakuru gukomereza aho mu gutegura neza barumuna babo, kubaka inzego zikomeye no guharanira ubufatanye mu nzego zose.

Ni ku nshuro ya gatatu habaye amasezerano ya mbere ku bafureri n’ababikira b’Abagabuzi b’amahoro ya Kristu-Umwami. Uyu muryango ukaba umaze gufungura ingo mu madiyosezi atandukanye yo mu Rwanda, ariyo Gikongoro, Butare, Ruhengeri na Nyundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose