Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi bongeye kwibutsa Leta z’ibihugu byombi gukomeza ibiganiro bigamije gufungura imipaka yo ku butaka

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi basabye Leta z’ibihugu byombi gukomeza ibiganiro bigamije kunoza umubano wabyo no kongera gufungura imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi, bagaragaza ko gukomeza kuyifunga bikomeje kugira ingaruka ku baturage bo ku mpande zombi.

Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi bongeye  kwibutsa Leta z’ibihugu byombi gukomeza ibiganiro bigamije gufungura imipaka yo ku butaka
Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi bongeye kwibutsa Leta z’ibihugu byombi gukomeza ibiganiro bigamije gufungura imipaka yo ku butaka

Ibi babigarutseho mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Joachim NTAHONDEREYE, Umwepiskopi wa Muyinga akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Burundi (CECAB), na Antoine Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), nyuma y’Inama Rusange isanzwe y’Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi b’Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi (ACOREB), yabereye i Bujumbura mu Burundi, kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026.

Muri iri tangazo, Abepiskopi bagaragaje ko bababajwe n’uko imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi igikomeje gufungwa, kuko iki cyemezo gikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.

Basabye Leta z’ibihugu byombi kudahagarika ibiganiro, ahubwo zigakomeza gushaka ibisubizo byatuma umubano wazo urushaho kuba mwiza, bityo n’imipaka ikongera gufungurwa.

Abepiskopi bagaragaje ko ifungwa ry’iyo mipaka rikomeje kubangamira abaturage b’ibihugu byombi, cyane cyane mu ngendo, ubuhahirane n’imibanire isanzwe hagati y’abaturage basanzwe bafitanye amateka n’imibanire ya kivandimwe.

Bagize bati “Tubabajwe n’uko imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi igikomeje gufungwa. Turinubira ko iki cyemezo gikomeje kubangamira abaturage b’ibihugu byombi. Turongera gusaba Guverinoma z’ibihugu byacu gukomeza ibiganiro bigamije kunoza umubano wabyo no kongera gufungura iyo mipaka.”

Iyi nama yabereye mu Burundi yahuje Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika bo mu bihugu byombi, baganira ku bibazo byugarije Kiliziya n’abaturage muri rusange, birimo umutekano, imibereho y’abaturage, uburezi, imiryango n’uruhare rwa Kiliziya mu kwimakaza amahoro.

Mu bindi byagarutsweho, Abepiskopi bagaragaje ko muri rusange ibihugu byabo bifite umutekano, ariko bahangayikishijwe n’ibibazo by’ubukene n’ibura ry’ibintu by’ibanze, birimo ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli, inyongeramusaruro z’ubuhinzi n’imiti.

Bagaragaje kandi ko bahangayikishijwe n’intambara n’urugomo bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basaba ko abavuye mu byabo n’impunzi bafashwa kubona ubufasha bukenewe.

Iyi ni inshuro ya kabiri mu 2026 Abepiskopi bahuriye mu nama ya ACOREB, nyuma y’indi yabereye i Kigali muri Werurwe 2026. N’iyo icyo gihe bari bahuriyeho, bari bagaragaje impungenge ku ifungwa ry’imipaka, basaba ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bikomeza.

Inama yo mu Ugushyingo 2026 yasojwe n’igitambo cya Misa cyabereye muri Katederali Regina Mundi i Bujumbura, nk’ikimenyetso cy’ubuvandimwe n’icyizere..

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (1)

KM

Ufite konti? Injira

  • AJ
    A Jean Paul 12 Ugushyingo 2026

    Amafoto mukoresha ni ayakera bituma tugira urujijo

Izindi nkuru

Byose