Padiri Gwiza yatangaje iteganyabikorwa ry’Abana mu mwaka w’ubutumwa wa 2026–2027
Ku wa 9 Ugushyingo 2026, mu nama rusange y’Inshuti z’Abana ku rwego rwa Arikidiyosezi ya Kigali, yabereye kuri Paruwasi ya Kicukiro, hatangajwe iteganyabikorwa ry’ikenurabushyo ry’abana mu mwaka w’ubutumwa wa 2026–2027.
Ni inama yari yitabiriwe n’Abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’abana muri za Paruwasi zigize Arikidiyosezi ya Kigali, Abafaratiri, Ababikira, abarayiki n’abandi bafatanyabikorwa. Yari igamije kurebera hamwe ibikorwa byagezweho mu mwaka w’ubutumwa wa 2025–2026 n’imbuto zeze, ndetse no gutangaza gahunda ziteganyijwe mu mwaka mushya w’ubutumwa.
Padiri Gwiza Joseph, Ushinzwe Ikenurabushyo ry’Abana muri Arikidiyosezi ya Kigali, yavuze ko umwaka w’ubutumwa wa 2026–2027 uzarangwa n’ibikorwa bitandukanye, anasobanura gahunda ziteganyijwe uko zizakurikirana.
Yahereye ku gikorwa batangiranye, ati ‘’ Ku gikorwa cyabaye ni inama n’amahugurwa rusange y’inshuti z’abana. Buri mwaka tugira amahugurwa abiri; atangira umwaka mu kwezi k’Ugushyingo no hagati mu mwaka dusoza mu kwezi kwa Kamena.’’
Yakomeje avuga ko mu Ukuboza bazitabira Yubile ya Arikidiyosezi ya Kigali izabera kuri Stade Amahoro i Remera.
Ati ‘’Umwepiskopi yadusabye gutegura abana bazabyina, ubu rero turimo gutegura abana bo muri Paruwasi ya Rushubi, bamaze igihe bakora imyitozo, tuzaba dufite abana bazengurutse Stade barimo kubyina. Urundi ruhare ni ugutegura abahereza bato ba Misa bazafasha muri Liturujiya nabo bari mu cyiciro cy’abo dushinzwe, abandi ni abaturisha.’’
Yavuze kandi ko nyuma y’ibyo bazahimbaza Noheli y’abana ku wa 23 Ukuboza 2026. Umwepiskopi akaba yarahisemo kuzifatanya na bo muri Zone ya Nyamata, muri Paruwasi ya Mayange. Icyakora, buri Paruwasi na yo izategura igikorwa cyayo cyo guhimbaza Noheli y’abana.
Ati ‘’Twasanze iyo tubishyize mu rwego rwa Diyosezi hari abana basigara kuko haza abahagarariye abandi gusa kandi turashaka kugera no kuri ba bana badafite ubushobozi n’ababandi bafite ubumuga nabo tukabageraho.’’
Yanavuze ko bazatangiza igikorwa cy’Umuririmbyi w’Inyenyeri, aho abana bazakina Ivanijiri, hanyuma bakinjira mu kwezi kwa Mutarama, aho bazahimbaza umunsi mukuru wa Epifaniya.
Ati ‘’Ni umunsi mukuru Yezu yigaragariza isi, icyo gihe abana bakusanya ibyo bateguye mu muririmbyi w’inyenyeri bigafasha abana bafite ubukene bakeneye gufashwa ndetse bikajya no mu kigega cya Papa gishinzwe kwita ku Ikenurabushyo ry’abana no mu bikorwa bya Papa byiyogezabutumwa.’’
Mu kwezi kwa Werurwe 2027, kubera ko abana bazaba bari mu gihe cy’igisibo, bazakora ibikorwa by’urukundo muri za Paruwasi no muri Forum z’abana. Bazanahimbaza Pasika y’abana ku rwego rwa za Paruwasi.
Mu kwezi kwa Mata, Padiri Gwiza yavuze ko bazategura igikorwa cya Bye Bye Vacance, nyuma yo kubona ko bishoboka.
Mu mezi ya Gicurasi na Kamena, abana bazakomeza gusurana no kwitegura urugendo nyobokamana i Kibeho. By'umwihariko, abana bo muri Zone ya Nyamata bazatambagiza urumuri rwa Nyina wa Jambo muri buri Paruwasi.
Ati ‘’ Tuzaba tunahimbaza icyo gihe tariki ya 31 mu kwezi kwa Gatanu Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeth Mutagatifu, abana basura abandi bana ari nabyo twifuza ko abana bazakora. Ku wa 21 ukwezi kwa Gatandatu hazaba inama rusange n’amahugurwa y’inshuti z’abana ari nayo ya nyuma asoza umwaka.’’
Yakomeje avuga ko ku wa 3 Nyakanga 2027, bazatangiza Patronage (ihuriro ry’abana mu biruhuko), izatangirira muri Paruwasi ya Rusasa, ikazasorezwa muri Paruwasi ya Gihogwe mu kwezi kwa Kanama.
Padiri Gwiza Joseph yavuze ko igikorwa cya nyuma kizasoza umwaka w’ubutumwa ari urugendo nyobokamana rw’abana bazakorana na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ruzaba ku wa 24 Kanama 2027.
Ubuyobozi bushinzwe Ikenurabushyo ry’abana muri Arikidiyosezi ya Kigali kandi bwatangaje ko usibye ibi bikorwa byatangajwe bizakorwa muri uyu mwaka w’ubutumwa 2026–2027, bitabujije ko na buri Paruwasi izagenda yinjizamo ibikorwa byabo.
Ijwi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.