Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Umubiri wanjye ni uwanjye, ibanga ribi ntiribikwa – Padiri Emmanuel Byikwaso

Padiri Emmanuel Byikwaso, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ikenurabushyo ry’Abana mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasabye ko abana batozwa kumenya uburenganzira bafite ku mibiri yabo, bakamenya kuvuga Oya ku bikorwa bibabangamiye no gutinyuka gutangariza abantu bakuru bizeye ihohoterwa iryo ari ryo ryose bakorewe, kuko ibanga ry’ihohoterwa ritagomba kubikwa.

Umubiri wanjye ni uwanjye, ibanga ribi ntiribikwa – Padiri Emmanuel Byikwaso
Umubiri wanjye ni uwanjye, ibanga ribi ntiribikwa – Padiri Emmanuel Byikwaso

Yagaragaje ko kurinda umwana bidakwiye kugarukira ku kumurera no kumuha ibyo akeneye gusa, ahubwo ko bisaba kumufasha gukura mu buryo bwuzuye, haba mu mubiri, mu bwenge, mu mitekerereze, mu kwemera no mu mibanire n’abandi, ndetse no kumurinda icyamuhungabanya.

Ibi Padiri Byikwaso yabigarutseho mu kiganiro gifite umutwe ugira uti “Kwita ku mwana no kumurinda ihohoterwa” yatanze mu nama rusange y’inshuti z’abana ku rwego rwa Arikidiyosezi ya Kigali, yabaye ku wa 10 Ugushyingo 2026, muri Paruwasi ya Kicukiro.

Mu butumwa bwe, Padiri Byikwaso yagaragaje ko imwe mu nzira z’ingenzi zo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana ari ukubigisha kumenya uburenganzira bafite ku mibiri yabo, bakamenya ko nta muntu wemerewe kubakoraho cyangwa kubasaba igikorwa icyo ari cyo cyose kibabangamiye.

Yasobanuye ko abana bakwiye gutozwa amahame atatu y’ingenzi agizwe no kuvuga Oya, Genda, Bwira.

Ati ‘’ Irya mbere ni ukubigisha kuvuga Oya igihe umuntu ashaka kubakoraho mu buryo batemera. Irya kabiri ni ukubigisha guhunga aho bari bakajya ahantu hari abantu igihe bumva bashobora guhura n’akaga. Irya gatatu ni ukubigisha kubwira umuntu mukuru bizeye ibyababayeho, bakabikomeza kugeza babonye ubafasha.’’

Yashimangiye ko abana bakwiye kumenya ko ibanga ribi ritagomba kubikwa, bityo bakigishwa gutinyuka kuvuga igihe hari umuntu ubakorera ibikorwa bibabangamiye, kabone n’iyo yaba ari umuntu basanzwe bazi cyangwa bizeye.

Ihohoterwa si ugukubita umwana gusa

Padiri Byikwaso yasobanuye ko abantu badakwiye gufata ihohoterwa nk’igikorwa cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umwana gusa, kuko rishobora kugaragara mu buryo bwinshi, harimo kumukomeretsa mu magambo no mu mitekerereze, kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kumwima ibyo akeneye no kumukoresha imirimo irenze ubushobozi bwe.

Yagaragaje amoko atandukanye y’ihohoterwa arimo irikomeretsa umubiri, irikomeretsa umutima, irishingiye ku gitsina, irishingiye ku mutungo, kwirengagiza umwana no kumukoresha imirimo ivunanye.

Yanagaragaje ko ikoranabuhanga na ryo rishobora kuba inzira ihohoterwa rinyuramo, binyuze mu butumwa n’amashusho mabi, gutotezwa ku mbuga nkoranyambaga no gusaba abana amafoto adakwiriye.

Ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yasobanuye ko rishobora kubera mu ngo, ku mashuri, mu macumbi yishyurwa no hanze y’aho, kandi ko rigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana.

Mu ngaruka zaryo yagaragaje harimo urupfu, ubumuga, indwara zidakira, kwangirika kw’imyanya ndangagitsina, gutwita imburagihe ku bana ndetse no kudindira kw’iterambere ry’umuryango.

Yashimangiye ko ihohoterwa rishobora no kugaragara mu nzego z’ubutumwa bwa Kiliziya, rimwe na rimwe bitewe no kutamenya ibikorwa bigize ihohoterwa.

Yagize ati “Rishobora no kubera mu nzego z’ubutumwa bwa Kiliziya.”

Abana bashobora guhohoterwa n’abantu basanzwe bazi

Imibare Padiri Byikwaso yagaragaje ishimangira ko kurinda umwana bidakwiye gushingira gusa ku kumurinda abantu batazwi, kuko n’abantu asanzwe azi bashobora kumugirira nabi.

Mu makuru yerekeye abana bakiriwe muri serivisi za IOSC, hagaragajwe ko 67,95% bari hagati y’imyaka 10 na 17, 19% bari hagati y’imyaka 5 na 9, naho 13% bakaba bari munsi y’imyaka itanu.

Hanagaragajwe ko 38% by’imanza zavuzwe zarimo kwinjiza igitsina mu mubiri w’uwahohotewe, 24,4% by’abana bakorewe ihohoterwa batewe inda, naho 81,9% by’abakoze ihohoterwa bakaba bari bazwi n’abana bahohotewe.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku bana 1.951 mu mwaka wa 2018, imibare yagaragaje ko mu bantu bahohoteye abana harimo abaturanyi 786, inshuti 732, abantu batazwi 261, ababyara 59, ba nyirarume 28, ba se 21, basaza babo 14, abagabo ba ba nyina 7 na sekuru umwe.

Iyi mibare igaragaza ko umwana adakwiye kwigishwa kwitondera abantu batazwi gusa, ahubwo ko agomba no kumenya ko ashobora guhura n’ihohoterwa rikozwe n’umuntu asanzwe azi, bityo akagira uburenganzira bwo kuvuga no gusaba ubufasha igihe hari igikorwa kimubangamiye.

Kumenya ibimenyetso by’ihohoterwa bishobora gufasha kurengera umwana

Padiri Byikwaso yagaragaje ko ababyeyi, abarezi n’abandi bose bakorana n’abana bakwiye kwita ku mpinduka zishobora kugaragara ku mwana, kuko zishobora kuba ikimenyetso cy’uko yaba yarakorewe ihohoterwa.

Mu bimenyetso bigaragara ku mubiri harimo ibikomere bidafite ibisobanuro, kugorwa no kugenda cyangwa kwicara, kwambara imyenda imutwikira cyane no kurwaragurika kenshi.

Mu myitwarire, umwana ashobora guhinduka mu buryo butunguranye, kwigunga, kurira kenshi, gutinya umuntu cyangwa ahantu runaka, ndetse no kwanga ishuri cyangwa aho abandi bana bari.

Mu magambo, ashobora kuvuga ibintu adakwiye kuba azi bitewe n’imyaka ye, kuvuga ibanga yasabwe kubika, kugira ibitotsi bidasanzwe cyangwa kwihagarika mu buriri kandi yari yarabiretse.

Yibukije ko ikimenyetso kimwe kidahita gihamya ko umwana yahohotewe, ariko ko gikwiye gutuma abantu barushaho kumwitaho no kumutega amatwi.

Yagaragaje kandi ko ingaruka z’ihohoterwa zishobora kumara imyaka myinshi, zikagaragara ku mubiri, mu mutima, mu myigire, mu mibanire n’abandi ndetse no mu kwemera.

Umwana wahohotewe ashobora kugira ihungabana, agahinda gakabije, ubwoba, kwiyanga, kwigunga, gutsindwa mu ishuri cyangwa guta ishuri. Ashobora no gutakaza icyizere yari afitiye abantu, Kiliziya n’Imana.

Umwana uvuga ko yahohotewe agomba gutegwa amatwi no kurindwa

Padiri Byikwaso yagaragaje ko igihe umwana yiyemeje kuvuga ko yahohotewe, umuntu umuteze amatwi agomba kubyitwaramo neza, kuko ari umwanya ukomeye mu buzima bw’uwahohotewe.

Yasabye ko umwana ategwa amatwi mu ituze, akemerwa kandi akabwirwa amagambo amwereka ko atari we ufite amakosa.

Yaburiye abantu kwirinda kumubaza ibibazo byinshi nk’aho bari gukora iperereza, kumunenga, gushidikanya ku byo avuga, guhangana ubwabo n’ukekwa cyangwa guhisha amakuru y’ihohoterwa.

Yashimangiye ko guhishira ihohoterwa bishobora gutuma umwana akomeza kubaho mu bwoba no mu ngaruka zaryo, bityo ko amakuru arigaragaza agomba gutangwa kugira ngo umwana abone ubufasha n’uburinzi akeneye.

Ku bijyanye n’aho gutangira gutanga amakuru, yagaragaje ko mu butumwa bwa Kiliziya umuntu ashobora kwiyambaza Padiri mukuru, Padiri ushinzwe abana muri paruwasi cyangwa muri diyosezi, ndetse n’Umwepiskopi.

Mu nzego za Leta, umuntu ashobora kwegera Umuyobozi w’Umudugudu, Inshuti z’Umuryango, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi.

Ku bijyanye n’ubuvuzi, yagaragaje ko Isange One Stop Center ari ahantu umwana ashobora guhabwa ubuvuzi, ubujyanama n’ubutabera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose