Musenyeri Donatus wa Ogoja yamaganye ubwicanyi hagati y’abakiristu bapfa ubutaka
Umwepiskopi Donatus Edet Akpan uyobora Diyosezi Gatolika ya Ogoja muri Nigeria, yamaganye ibikorwa by'ubwicanyi bikomeje kugaragara mu makimbirane ashingiye ku butaka hagati y'abaturage bo mu midugudu ituranye, agaragaza ko bibabaje kandi biteye isoni kubona abakiristu Gatolika bicana kubera imbibi n'uburenganzira ku butaka.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya ACI Africa ku wa 9 Ugushyingo 2026, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Lady Maria Adeh Odu, umwe mu bakiristu b'Abalayiki batangije Diyosezi ya Ogoja, Umwepiskopi Akpan yavuze ko urugomo rukomeje kugaragara mu makimbirane y'ubutaka ari kimwe mu bibazo bihangayikishije cyane Kiliziya muri ako karere.
Yavuze ko biteye impungenge kubona abantu batakigira agaciro baha ubuzima bwa muntu, ku buryo amakuru y'abishwe mu makimbirane bisigaye bifatwa nk'ibintu bisanzwe.
Umwepiskopi Akpan yagize ati “Abantu ntibakibona amaraso nk'ikintu gitagatifu. Ujya kumva ukumva abantu batatu biciwe ahantu hamwe, abandi batanu bicirwa ahandi.”
Yagaragaje ko kuba ubwicanyi nk'ubwo bwarakomeje kuba bwinshi bituma bamwe babuvugaho nk'aho ari ibintu bisanzwe, bakirengagiza uburemere bw'ubuzima bw'abantu butakara.
Yamaganye by'umwihariko kuba hari amakimbirane arimo abakiristu Gatolika bo mu midugudu ituranye, bahangana bapfa imbibi z'ubutaka n'uburenganzira bwo kubutunga, kandi ibyo bidakwiye na rimwe kuba impamvu yo kwamburana ubuzima.
Yibukije ko abantu bahuje ukwemera bakwiye no kugaragaza urukundo n'ubuvandimwe mu mibereho yabo ya buri munsi, aho kwibagirwa ko bose ari abigishwa ba Kristu.
Yagize ati “Hari abapfa ibice binini by'ubutaka, ariko bakihutira kwibagirwa abo ari bo n'icyo bahagarariye mu kwemera kwabo n'ubukirisitu. Icyo ni cyo kibazo gikomeye kuri njye, kuko niba uvuga ko uri uwa Kristu ariko ntubeho nk'umwe mu bagize umubiri wa Kristu, bivuze ko utaratangira urugendo rw'ukwemera.”
Yakomeje avuga ko urugomo nk'urwo rudindiza indangagaciro za gikristu, rukagabanya icyubahiro gikwiye ikiremwamuntu, cyane cyane uburenganzira bwo kubaho.
Ati “Iyo ibi bibaye, n'igisobanuro cyiyobokamana gitakaza agaciro. Imyitwarire myiza, cyane cyane kubaha agaciro n'icyubahiro by'ubuzima bwa muntu, biragenda bigabanuka.”
Umwepiskopi Akpan yasabye ko abantu basubiza agaciro ubuzima bwa muntu, bakareka amakimbirane ashingiye ku butaka akavugutirwa umuti mu mahoro, mu bwumvikane no mu nzira zubahiriza amategeko, aho kwitabaza intwaro n'ubwicanyi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.