Umwepiskopi wa Dublin muri Irelande yatangajwe n’impinduka u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Dublin muri Ireland, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Caritas Ireland (Trócaire), Myr Paul Dempsey, yashimye impinduka n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, avuga ko urugendo rw’igihugu mu kwiyubaka no guteza imbere abaturage ari inkuru itanga icyizere ku isi yose.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ubwo yari kumwe n’intumwa z’Inama y’Ubutegetsi ya Caritas ya Irelande-Trócaire, zakiriwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ku Ruyenzi.
Myr Paul Dempsey yavuze ko nyuma y’iminsi bamaze mu Rwanda basura ibice bitandukanye, bahura n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage, ikintu cyabashimishije cyane ari ukubona urugendo u Rwanda rumaze gukora, cyane cyane iyo urebye aho rwavuye mu 1994 n’aho rugeze.
Yagize ati“Iyo ntekereje urugendo Abanyarwanda bamaze gukora kuva mu 1994, numva mfite icyizere gikomeye. Natangajwe cyane n’impinduka igihugu cyanyu cyagezeho. Ni urugendo rwiza rwuzuyemo icyizere.”
Yakomeje avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bidakwiye gufatwa nk’inkuru y’igihugu kimwe gusa, ahubwo ko ari urugero rwiza rushobora kubera n’amahanga isomo.
Ati “U Rwanda rwabaye urugero rwiza rushobora kubera andi mahanga isomo. Ndemeranya rwose ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kuva mu 1994 ari isoko y’ihumure n’icyizere ku isi yose. Kandi ibi simbivugira gusa kugira ngo mbashimishe, ahubwo ni byo nemera mbikuye ku mutima.”
Yasobanuye ko mu ruzinduko rwabo batagarukiye gusa ku kureba imibare y’ibikorwa byagezweho, ahubwo ko bahawe amahirwe yo kumva inkuru z’abantu ku giti cyabo, bakamenya uko ubufasha n’imishinga itandukanye byagize uruhare mu guhindura ubuzima bwabo.
Ati “Kuri twe, iki cyumweru gifite akamaro kihariye kuko cyaduhaye amahirwe yo kurenga imibare, tukagera ku nkuru z’abantu. Kuko inyuma ya buri mubare haba hari inkuru y’ingenzi, inkuru y’umuntu ku giti cye.”
Basuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza
Muri uru ruzinduko, intumwa za Caritas Irelande -Trócaire zasuye ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu Rwanda, hagamijwe kureba uruhare rw’imishinga ishyigikirwa n’uyu muryango mu guhindura imibereho y’abaturage.
Mu byo basuye harimo ikigo cyakira abantu bavuye mu mitwe yitwaje intwaro, kikabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwiyubaka.
Myr Paul Dempsey yavuze ko uruzinduko kuri iki kigo rwabafashije kurushaho gusobanukirwa n’inkuru z’abantu bagize uruhare mu makimbirane n’ingaruka zayo, anagaragaza ko Ireland na yo ifite amateka y’amakimbirane yamaze igihe kirekire, bityo ko basobanukiwe n’ingaruka amakimbirane agira ku bantu no ku gihugu.
Intumwa kandi zasuye Caritas Rwanda, zireba ibikorwa byayo n’imishinga itandukanye ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Trócaire, hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage no gufasha abari mu buzima bugoye.
Ibiganiro na Minisitiri w’Ibidukikije byibanze ku iterambere rirambye
Muri uru ruzinduko kandi, intumwa za Trócaire zakiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, bagirana ibiganiro byibanze ku ruhare Trócaire igira mu gushyigikira gahunda z’u Rwanda zigamije iterambere rirambye.
Hanarebwe amahirwe yo kurushaho kunoza ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zayo, kugabanya ubukene no gukumira ingaruka z’ibiza.
Abitabiriye ibiganiro bagarutse kandi ku butabera mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere (Climate Justice), bashimangira ko abaturage bahura n’ingaruka zayo kurusha abandi bakwiye gushyirwa ku isonga mu bikorwa byo kuyirwanya no kuyihangana na yo.
Ibiganiro byagarutse ku ndangagaciro impande zombi zihuriyeho zirimo ubufatanye, kubaha agaciro ka muntu no guteza imbere buri wese, bikaba byitezweho kurushaho gushimangira umubano umaze igihe hagati y’u Rwanda na Ireland.
Bazashyikiriza Inama y’Abepiskopi ba Ireland ubutumwa bushingiye ku byo babonye mu Rwanda
Myr Paul Dempsey yavuze ko nyuma yo gusubira muri Irelande, we n’Abepiskopi bagenzi be bazageza ku Nama y’Abepiskopi Gatolika ba Ireland ibyo babonye n’amasomo bakuye muri uru ruzinduko, by’umwihariko impinduka n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’uruhare imishinga y’iterambere ishyigikiwe na Trócaire yagize mu mibereho y’abaturage.
Yagaragaje ko inkuru bazajyana ari iy’impinduka, iterambere n’icyizere, ashimangira ko bazakomeza gushyigikira u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Ati “Nk’Inama y’Ubutegetsi ya Trócaire, twiyemeje gukomeza gushyigikira u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, no gukomeza gushyigikira imishinga myiza mwagize uruhare mu gushyira mu bikorwa, imishinga yafashije guhindura ubuzima bw’abantu benshi.”
Yashimangiye ko Trócaire yiteguye gukomeza urugendo ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu Rwanda, cyane cyane mu bikorwa bigamije gufasha abaturage no guhindura imibereho y’abari mu bibazo by’ubukene n’izindi mbogamizi.
Yasabye kandi abafatanyabikorwa gukomeza kugira icyerekezo no kudacika intege n’iyo hari igihe ibintu bitagenda nk’uko byifuzwa, agaragaza ko kwizera, gukomeza gufungurira amahirwe mashya no gukorana ari ingenzi mu kugera ku mpinduka.
Trócaire imaze imyaka 53 ishyigikira ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere
Myr Paul Dempsey yibukije ko Trócaire yashinzwe mu 1973 n’Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Irelande, ikaba yari igamije kwegera abantu, kubafasha no guhindura imibereho yabo, by’umwihariko abafite ibibazo by’ubukene, ndetse no gukora ubukangurambaga ku butabera n’amahoro.
Yavuze ko nyuma y’imyaka 53 uyu muryango ukomeje uwo murage binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo abo mu Rwanda.
Ati “Inkuru y’impinduka n’iterambere abadutangije batangije irakomeje binyuze muri mwe no mu bufatanye dufitanye.”
Yashimiye abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa ku bikorwa bamaze gukora n’ibyo bakomeje gukora, ashimangira ko ubufatanye bugomba gukomeza kwibanda ku gukorera abaturage, cyane cyane abari mu buzima bugoye.
Yasoje agira ati “Nimucyo dukomeze gufatanya mu murimo wo gukorera abaturage, cyane cyane abari mu buzima bugoye, kandi tugire amahirwe yo gukomeza kugira uruhare mu guhindura ubuzima bwabo. Turabashimira cyane ku bw’uko mwatwakiriye neza uyu munsi. Turabishimira tubikuye ku mutima.”
Uru ruzinduko rwabaye umwanya wo gusuzuma ibyagezweho mu bufatanye hagati y’Abafatanyabikorwa batandukanye mu Rwanda na Trócaire, kungurana ibitekerezo ku mahirwe mashya y’ubufatanye no kurushaho gushimangira uruhare rw’amadini n’imiryango ayashamikiyeho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Trócaire ni umuryango w’iterambere n’ubutabazi washinzwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Ireland, ukorana n’abafatanyabikorwa mu bihugu bitandukanye mu bikorwa bigamije kurwanya ubukene, guteza imbere ubutabera, amahoro n’agaciro ka muntu
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.