Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV yatangaje insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’abarwayi wa 2027

Papa Leo XIV yatangaje insanganyamatsiko izaranga Umunsi Mpuzamahanga w’abarwayi ku nshuro ya 35, uzizihizwa ku wa 11 Gashyantare 2027, agaragaza uruhare rw’abakirisitu n’imiryango itandukanye mu kwita ku barwayi, abageze mu zabukuru n’abandi bose bafite imibabaro.

Papa Leo XIV yatangaje insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’abarwayi wa 2027
Papa Leo XIV yatangaje insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’abarwayi wa 2027

Insanganyamatsiko yatoranyijwe iragira iti “Bamuzanye imbere ya Yezu ari ku kirago; Uruhare rw’umuryango mugari mu kwita kuri buri muntu.”

Iyi nsanganyamatsiko yatangajwe ku wa 5 Ugushyingo 2026 na Dikasteri ishinzwe guteza imbere iterambere rya muntu mu buryo bwuzuye, ikaba ishingiye ku nkuru yo mu Ivanjili ya Luka ivuga ku mugabo wari wararemaye, akazanwa na bagenzi be kugira ngo Yezu amukize.

Iyo nkuru igaragaza abantu bahuje imbaraga, bagashaka uko banyuza uwo murwayi mu gisenge cy’inzu kugira ngo bamugeze imbere ya Yezu, nubwo bari bahuye n’imbogamizi zo kumugeraho. Ni urugero rw’ubufatanye n’urukundo bigomba kuranga abantu mu kwita ku bafite intege nke n’abababaye.

Mu itangazo ryayo, Dikasteri ishinzwe guteza imbere iterambere rya muntu mu buryo bwuzuye yagize iti “Buri muryango w’abakirisitu, ufatanyije n’umuryango mugari, urahamagarirwa kwita ku ntege nke n’imibabaro bya mugenzi we.”

Yakomeje igaragaza ko muri iyo nkuru yo mu Ivanjili, abantu bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo bafashe uwari urwaye kugera ku isoko y’ubuvuzi bw’umubiri n’ubwa Roho.

Iryo tangazo rishimangira ko kwita ku bandi atari inshingano z’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ari umuhamagaro ukomoka ku rukundo rwa kivandimwe abakirisitu basabwa kurangwa na rwo.

Rigira riti “Mu nkingi z’ingenzi z’umuhamagaro wacu twahawe muri Batisimu harimo itegeko ryo gukundana, kunda mugenzi wawe, umwiteho.”

Rikomeza rivuga ko, kimwe na ba bantu bafashije wa mugabo wari wararemaye, paruwasi n’imiryango y’abakirisitu na byo bihamagarirwa gufata inshingano zo kwita ku bantu, abageze mu zabukuru n’abababaye, babafasha kubona aho begerezwa abandi, bakitabwaho kandi bakagira icyizere.

Umunsi Mpuzamahanga w’abarwayi wizihizwa buri mwaka ku wa 11 Gashyantare, ku munsi Kiliziya Gatolika ihimbazaho Bikira Mariya w’i Lourdes. Ni umwanya wo kuzirikana abarwayi, kubasengera no gushimira abaganga, abaforomo, abita ku barwayi ndetse n’abandi bose bagira uruhare mu kubitaho.

Mu guhitamo iyi nsanganyamatsiko, Papa Leo XIV yibutsa ko kwita ku murwayi atari ukumuvura gusa, ahubwo ko bakwiye no kumuba hafi, kumutega amatwi, kumufasha no kumugaragariza urukundo, kugira ngo atigunga mu gihe cy’uburwayi n’imibabaro.

Kuri uyu munsi, ku ruhande rwa Kiliziya Gatolik mu Rwanda, yifatanya n’abarwayi, imiryango yabo n’ababitaho, ibibutsa ko uburwayi butagomba gutuma umuntu atakaza icyizere n’icyubahiro afite nk’umwana w’Imana.

Binyuze mu masengesho, Igitambo cy’Ukaristiya n’ubutumwa bw’abashumba ba Kiliziya, abakiristu bashishikarizwa gusabira abarwayi, kubasura, kubahumuriza no kubereka urukundo n’impuhwe. Ibi kandi bigaragaza ko kwita ku barwayi atari inshingano z’abaganga gusa, ahubwo ari ubutumwa bwa buri mukirisitu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose