Amatora muri Amerika: Aba-Démocrates begukanye imyanya yombi. Ese birahindura imikorere ya Perezida Trump?
Amatora yo hagati muri manda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Midterm Elections), yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, yarangiye ahesheje ishyaka ry’Aba-Démocrates intsinzi ikomeye, nyuma yo kwegukana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika (Congress), igizwe n’Umutwe w’Abadepite (House of Representatives) na Sena (Senate).
Iyi ntsinzi ije mu gihe Perezida Donald Trump ari ku butegetsi, ikaba ishobora kugira ingaruka zikomeye ku migambi ye ya politiki mu myaka ibiri isigaye ya manda ye.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bikomeye birimo Associated Press (AP) agaragaza ko Aba-Démocrates batsindiye imyanya myinshi yari isanzwe ifitwe n’Aba-Républicains, barimo n’iyo muri Leta zari zisanzwe zifatwa nk'ibihome by’iri shyaka.
Muri Sena, Aba-Démocrates babonye imyanya mishya irindwi, irimo iya Kansas, Iowa, Texas, Ohio, Maine, North Carolina na South Carolina. Ibi byatumye bahindura imiterere y’ubwiganze muri iyo nteko.
Ikibazo cy'ubuzima buhenze cyagize uruhare mu matora
Mu byagarutsweho cyane n’abatoye harimo izamuka ry’ibiciro by'ibicuruzwa na serivisi, ubukungu, intambara yo muri Iran ndetse n’ibibazo bijyanye n’imiyoborere ya Leta.
Aba-Démocrates bagaragaje ko ibibazo by'ubuzima bwa buri munsi bw'Abanyamerika byagombaga guhabwa umwanya mu biganiro bya politiki, mu gihe Aba-Républicains na bo bari bahanganye n'ikibazo cyo gusobanura uko politiki ya Leta izakomeza gushyirwa mu bikorwa.
Intsinzi ishobora guhindura imikorere ya Perezida Trump?
Dushingiye ku byatangajwe n'ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Reuters, Associated Press na Al Jazeera ku byavuye mu matora yo hagati muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi ntsinzi ishobora gushyira ubutegetsi bwa Donald Trump mu bihe bitoroshye bya politiki, kuko ari ubwa mbere kuva manda ye ya kabiri yatangira agiye guhangana na Kongere igenzurwa n'ishyaka ritavuga rumwe na we mu mitwe yombi. Ibi bivuze ko gahunda ze zijyanye n'ubukungu, imisoro ku bicuruzwa bituruka mu mahanga, politiki y'abinjira n'abasohoka ndetse n'ibikorwa bya gisirikare bishobora guhura n'imbogamizi zikomeye.
By'umwihariko, intsinzi y'Aba-Démocrates mu bice byari bisanzwe bifatwa nk'ibihome by'Aba-Républicains igaragaza ko hari impinduka mu myumvire y'abatoye, bashobora kuba baratakarije icyizere ubuyobozi bwa Trump.
Kuba Aba-Démocrates begukanye imyanya myinshi muri Sen bishobora gutuma barushaho kugira ijambo mu kugenzura ishyirwaho ry'abayobozi bakuru ba Leta, abacamanza n'abandi bashyirwaho na Perezida. Sena ifite ububasha bwo kwemeza cyangwa kwanga bamwe mu bayobozi Trump azatanga amazina yabo.
Ibi kandi bishobora gutuma hari imyanya ikomeye izamara igihe idafite abayobozi bashya, cyangwa hakabaho ibiganiro bikomeye hagati ya White House n'abayobozi b'Abademocrates mbere yo kwemeza abo Trump ashyigikiye.
Iyi ntsinzi y'Abademocrates ishobora no kugira ingaruka ku matora ya Perezida ateganyijwe mu 2028. Iyi ntsinzi ifatwa nk'ikimenyetso cy'uko bamwe mu banyamerika batishimiye uko Trump ayobora igihugu, cyane cyane ku bijyanye n'izamuka ry'ibiciro, intambara na Iran ndetse n'ibirego bijyanye na ruswa n'imicungire y'ubutegetsi.
Ku ruhande rw'Aba-Démocrates, ibi bibaha amahirwe yo kongera kwiyubaka no kwerekana ko bashobora guha Abanyamerika ubundi buyobozi. Icyakora, bagomba kubyitondera bakamenya ko gutsinda amatora bitavuze guhita babona ibisubizo ku bibazo by'ubukungu n'imibereho y'abaturage.
Gusa nubwo Aba-Démocrates begukanye instinzi mu myanya yombi ntibivuze ko bashobora guhita bahagarika ibyemezo byose bya Trump. Perezida aracyafite ububasha bwo kwanga imishinga y'amategeko, kandi kugira ngo Kongere iyasenye bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu muri buri mutwe. Bityo, ibihe biri imbere bishobora kurangwa n'ibiganiro bikomeye, guhangana kwa politiki no kudindira kwa zimwe muri gahunda za Leta.
Ku ruhande rwe, Perezida Donald Trump yashimiye Aba-Démocrates ku ntsinzi yabo, ariko avuga ko ibyavuye mu matora bitagomba gufatwa nk'igipimo cy'uko Abanyamerika bose bamuciriye urubanza.
Intsinzi y’Aba-Démocrates ije mu gihe Trump yari amaze igihe atakaza icyizere cy’abaturage, cyane cyane ku bijyanye n’imicungire y’ubukungu na politiki y’abimukira.
Ibikorwa bye birimo kugaba ibitero kuri Iran no kohereza abakozi ba Leta mu bikorwa byo gufata abimukira, byarushijeho guteza impaka mu Banyamerika. Izamuka ry’ibiciro bya lisansi ryatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati na ryo ryagize uruhare mu kongera kutishimira ubutegetsi bwe.
Abanyamerika bashya mu mateka ya Sena
Aya matora yanagaragayemo amateka mashya. Abdul El-Sayed yegukanye intsinzi muri Michigan, akaba ashobora kuba umusenateri wa mbere w’Umuyisilamu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Minnesota, Peggy Flanagan yatsinze, bikaba byamugira umugore wa mbere w’Umwenegihugu kavukire w'Abanyamerika winjiye muri Sena.
Ibi bigaragaza ko amatora atagarukiye gusa ku guhatanira ubwiganze bw’amashyaka, ahubwo yanazanye impinduka mu bahagararira abaturage muri politiki y’igihugu.
Ese ni iki gikurikiraho?
Abasesenguzi ba politiki bategereje kureba uko ubuyobozi bwa Perezida Trump buzafatanya na Kongere nshya iyobowen’Aba-Démocrates.
Icyo benshi bahurizaho ni uko iyi mpinduka izagira uruhare mu biganiro ku bukungu, imisoro, umutekano, politiki y’amahanga n'ibindi bibazo by'ingenzi bireba Abanyamerika.
Icyakora, amatora yo hagati muri manda ntabwo asimbura Perezida. Amatora ataha ya Perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2028.
Aya matora yo mu 2026 yongeye kugaragaza uruhare rukomeye rw'abaturage mu kugena icyerekezo cya politiki y'Amerika. Intsinzi y' Aba-Démocrates muri Kongere ishyizeho urundi rwego rw'imikoranire n'ubugenzuzi hagati y'ubutegetsi bwa Perezida n'Inteko Ishinga Amategeko.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.