Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakiri bato barasabwa kwitondera ubwenge bukorano no kubukoresha neza basubiza ibibazo

Ni ubutumwa bwatangiwe muri Paruwasi ya Save aho abagize Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro b'iyi Paruwasi, Ku wa 12 Gicurasi 2024, bari mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mikorere y'Ubwenge bukorano mu kubaka Ubutabera n'Amahoro.

Abakiri bato barasabwa kwitondera ubwenge bukorano no kubukoresha neza basubiza ibibazo
Abakiri bato barasabwa kwitondera ubwenge bukorano no kubukoresha neza basubiza ibibazo

Ni ibiganiro byitabiriwe na bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye n'ikoranabuhanga mu bigo biri muri iyi Paruwasi, abarezi babo, abanyamuryango ba Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro bo muri Paruwasi ya Save na Padiri Mukururu wiyi Paruwasi, Padiri Medard Kyebambe. Bikaba byari bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'icyifuzo cya Papa yatangaje ku munsi w'Amahoro, asaba ko Ubwenge bukorano bwakoreshwa neza bwifashishwa mu kwimakaza amahoro n'uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Paruwasi ya Save Habineza Adrien, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yayitangarije ko ibi biganiro byagombaga kubaho ku munsi Mpuzamahanga w'amahoro, uba buri taliki ya mbere Mutarama, ariko biza kwimurwa kugira ngo babashe kubona umwanya uhagije wo kuzirikana kuri uyu munsi n'insanganyamatsiko wahawe uyu mwaka.

Nk'uko akomeza abisobanura, komisiyo yateguye iki kiganiro igira ngo imurikire urubyiruko rwirinde kugwa mu mutego wo kutamenya no kutumva ubutumwa bwa Kiliziya bushishikariza gukoresha ubwenge bukorano mu guharanira amahoro n'ubutabrta.

Akomeza avuga ko bateganya no kuzafata umwanya wihariye wo kuganiriza byimbitse abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda kuri ubu butumwa kugira ngo bagire imyitwarire ikwiye kuri iri koranabuhanga kubazarikora no kubazarikoresha. Hakazabaho no guhura n'urubyiruko rwa Paruwasi yose hagamijwe kubafasha kumva no gusobanukirwa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza.

Ati"abanyeshuri ni bo bakoresha ikoranabuhanga cyane kandi ni bo biga kurikoresha ubutumwa bwa Papa ni bo ba mbere bakwiye kubuhabwa kugira ngo badufashe kubisakaza no mu bandi."

Agaruka ku cyuho kigaragara mu bwenge bukorano, Habineza Adrien yavuze ko ahenshi ku isi nta muntu uhari wo kubazwa ibyangiritse, ari na yo mpamvu Papa Fransisiko, yahamagariye inzego zinyuranye gufata iya mbere mu kwita ku bibera mu bwenge bukorano hakagenwa politike y'uburyo amakuru anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga yakoreshwa kugira ngo bifashe abantu aho kubangiza.

Ikindi kibazo gihangayikishije, nk'uko yakomeje abisobanura, ni ikibazo cy'uburyo abakiri bato biga bagamije gukora ibintu bizatuma bamenyekana, bakaba banakora ibibi cyangwa bagakoresha nabi ikoranabuhanga, ngo bakunde bamenyekane vuba.

Izindi ngaruka zikomeje guterwa n'ubwenge bukorano, harimo kuba hari abarikoresha mu nyungu zabo bwite bigahungabanya amahoro cyangwa bikabangamira ubutabera; kuba hari abatagishaka gukora no gutekereza n'ibindi.

Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Paruwasi ya Save, Habineza Adrien, yasabye abanyeshuri kutazigera baba ibikoresho by'ikoranabuhanga bigamije kuvangura abantu no kwinjirira abandi mu nyungu zabo bwite, ahubwo bakarikoresha bagamije gufasha abantu gukemura ibibazo by'abantu bikaba isoko y'ibisubizo by'ibibazo abantu bafite, aho kuba ibikorezho byo guhungabanya umudendezo n'amahoro mu bantu.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi ya Butare Emmanuel Niringiyimana,yashimiye urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro avuga ko babitezeho umusaruro mwiza nk'abakiri ku ntebe y'ishuri biga ibijyanye n'ikoranabuhanga mu guhangana n'icyuho kigaragara mu ikoreshwa ry'ubwenge bukorano.

Ibi biganiro byitabiriwe n'abagera kuri 70, hanerekanwa Filime Mbarankuru ku ikoreshwa ry'ubwenge Bukorano, yagarutse ku mbogamizi u Rwanda rwagiye ruhura nazo n'impamvu ruri mu bihugu byahisemo gukoresha ubwenge bukorano nko kwihutisha Iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose