Abakristu ba Paruwasi Rugango bamaze amezi atandatu mu Rugendo rw'Isanamitima basabwe gufasha na bagenzi babo bakinangiye
Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022, muri Diyosezi ya Butare, Abakristu 175 ba Paruwasi ya Rugango basoje Urugendo Rw'isanamitima bari bamazemo amezi atandatu. Mu butumwa bahawe bakaba bashimiwe intambwe bateye bakemera guhinduka basabwa no gutoza abandi kuyoboka iyo nzira kuko ari bwo bukristu nyakuri.
Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yavuze ko ubukristu nyakuri ari umutima wemera guhinduka ugahindukirira Imana. Uku guhinduka kukaba kugaragazwa no gusaba imbabazi ku wahemutse no gutanga imbabazi ku wahemukiwe nk'uko Musenyeri akomeza abisobanura.
Musenyeri Filipo kandi yagaragaje ko gusaba imbabazi no kuzitanga ari ikimenyetso cy'umutima muzima uzirikana ikiri icyiza n'ubuvandimwe Imana isaba abantu bayo. Ati"ubuvandimwe ni ikintu Imana isaba abana bayo. Kumenya ko wakoreye mugenzi wawe ikibi hanyuma ukamenya no kwigorora na we. Ukirinda gushyira ibyaha ku bandi ahubwo ukagira Umutima wicuza kandi ugira impuhwe".
Yasabye abamaze amezi atandatu bari mu nzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge gukomeza kubana neza nk'abavandimwe no kubera abandi urugero kugira ngo n'abandi bakiboshywe n'amateka babashe kubohoka bagire umutima mwiza. Yasabye abakristu gukomera no kubona muri bagenzi babo ubwiza, kuko nta muntu ushobora guhemukira undi amubonamo ishusho ye kandi nziza.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rugango padiri Twahirwa Jean Bosco, yavuze ko iyi gahunda bayitangiye muri Paruwasi yabo kugira ngo batangire ubuzima bushya nyuma y'amahano yagwiriye u Rwanda mu 1994. Ashimira ababashije gutera intambwe bakababarirana.
Bamwe mu basabye imbabazi barimo Nyandwi Emmanuel Na Boniface Hakizimana bavuze ko mbere yo gusaba imbabazi babagaho bihisha kandi bafite n'ubwoba bwo guhura n'abo bahemukiye. N'ubwo bafunzwe bakarangiza ibihano byabo, bavuga ko nta mahoro bigeze bagira nyuma yo kuva muri gereza igihe bari batarasaba imababazi abo bahemukiye. Bavuga ko urugendo rw'isanamitima rusize bagenda mu muhanda bumva ntacyo bikanga ndetse bakaba basigaye banasangira, bakagendana kandi bagahurira mu matsinda yo kwiteza imbere n'abo bishishaga nyuma yo kubahekura muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku ruhande rw'abatanze imbabazi, Mukamana Jaqueline na Mukangamije Beatrice, bavuze ko kubabarira abantu babahemukiye bitari byoroshye, ari nayo mpamvu bashimira abafashamyumvire bagiye babafasha mu nyigisho. Bavuga ko uru rugendo rwatumye babohoka kuko rimwe na rimwe barwaraga umutwe udakira kubera guhora mu byababayeho. Nyuma y'inyigisho bagiye bahabwa babonye ko bagomba kubabarira, kugeza uyu munsi bakaba bashimira Kiliziya Gatolika yatekereje kongera kubahuza. Yaboneyeho gusaba abataratera iyi ntambwe yo gusaba imbabazi gutinyuka kuko biteguye kubabarira.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege yashimiye ababashije gutanga imbabazi no kuzisaba, yashimiye kandi Musenyeri Filipo RUKAMBA w'ifatanyije na bo muri iki gikorwa.
Yashimiye by'umwihariko Paruwasi ya Rugango uruhare yagize muri iyi gahunda abizeza ubufatanye kugira ngo irusheho kugera ku ntego mu rwego rwo kubaka umunyarwanda mushya uzira umwiryane.
Mayor Sebutege yashimiye abamaze gutera iyi ntambwe avuga ko banejeje abaturanyi, abavandimwe n'abanyarwanda muri rusange. yavuze ko kandi bose bongeye kubona icyizere cy'ubuzima haba ku bagiraga urwikekwe no ku bandi bari babayeho batishimye bitewe n'ababahemukiye batarabasaba imbabazi. Avuga ko iyi ntambwe ari uburyo bwiza bwo kudaheranwa n'amateka, asaba abateye iyi ntambwe gufasha na bagenzi babo basigaye kuko abasenga ari benshi ariko abasaba imbabazi ndetse n'abazitanga bakaba bakiri bake.
Padiri Josebert Rutayisire umuyobozi wa Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi ya Butare yavuze ko abasoje uru rugendo bazakomeza kubaba hafi ndetse bakazakomeza no kwegera abataratera intambwe. Yasabye ababashije gukora uru rugendo kwigisha abandi bakinangiye Umutima kugira ngo na bo babohoke.
Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro mu nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Valens Niragire yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutegura uru rugendo. Yabwiye abasoje amasomo y'ubwiyunge ko urugamba ari bwo rutangiye batagomba kwirara. Ashingiye ku kamaro k'iyi gahunda yasabye ko yagera muri Paruwasi zose, bigafasha abantu bose kugira amahoro abakiboshywe n'umwijima bakabohoka.
Kwimakaza inzira y'ubwiyunge binyuze mu gusaba imbabazi no kuzitanga ni imwe muri gahunda z'iyogezabutumwa yashyizweho na Kiliziya Gatolika mu Rwanda binyuze muri Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, nk'uburyo bwo gusana imitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Kugera ubu iyi gahunda ikaba imaze gukorwa mu maparuwasi atandukanye yiganjemo ayo muri Diyosezi ya Cyangugu na Butare.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.