Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu bo mu karere k'ubutumwa ka Mbuye i Butare bikemuriye ikibazo cy'imitungo yasahuwe muri Jenoside cyari cyarabaye ingorabahizi muri aka gace

Abakristu bo mu karere k'ubutumwa ka Mbuye muri paruwasi ya Higiro, Diyosezi ya Butare, barashimira Imana nyuma yo kwikemurira ikibazo cyo kwishyura imitungo yasahuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyari cyarabaye ingorabahizi muri aka gace.

Abakristu bo mu karere k'ubutumwa ka Mbuye i Butare bikemuriye ikibazo cy'imitungo yasahuwe muri Jenoside cyari cyarabaye ingorabahizi muri aka gace
Abakristu bo mu karere k'ubutumwa ka Mbuye i Butare bikemuriye ikibazo cy'imitungo yasahuwe muri Jenoside cyari cyarabaye ingorabahizi muri aka gace

Ni igikorwa batangiye muri 2020, ubwo barebaga ibibazo byugarije ubukristu bwabo bagasanga harimo ikibazo cy'abakristu batwaye imitungo ya bagenzi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba baranangiye kuyishyura.

Ubuhamya abayobozi bo mu nzego za leta n'amadini batanga, bavuga ko iki kibazo cyari gihangayikishije inzego zose. Ndetse bakaba baragiye bagerageza no gukoresha ubuyo butandukanye burimo n'inama nyamara bikananirana ahubwo abo bireba bagahungira mu karere ka Gisagara.

Abakristu b'aka karere k'ubutumwa barangajwe imbere n'ubuyobo bw'akarere k'ubutumwa kabo bagerageje gushyira hamwe nk'abakristu, bafasha bagenzi babo kwishyura imitungo bakoresheje ibikorwa by'amaboko nk'ubuhinzi, kandi bakangurira bagenzi babo gusaba imbabazi no kuzitanga ku batari bashoboye kwishyura. Imitungo yasabiwe imbabazi kandi zigatangwa ikaba ifite agaciro k'amafaranga asaga miliyoni 13.

Mu misa yo gushimira Imana no kwishimira uruhare bateye mu kwikemurira ibibazo abakristu ba Mbuye bagaragaje ko bishimiye urugendo rw'ubwiyunge bakoze kandi bavuga ko batazasubira inyuma. Uru rugendo rwaneze imbuto kuko imiryango igera ku 10 yasezeranye imbere ya Kiliziya na Leta mu gihe abagera kuri 15 bahawe Batisimu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose