Abepiskopi Gatolika muri Ethiopia bamaganye iyicwa ry’Abakiristu bavuga ko bidashobora kwihanganirwa
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Ethiopia (CBCE) yamaganye yivuye inyuma iyicwa ry’Abakiristu n’isenywa ry’imitungo byabereye mu bice bitandukanye by’iki gihugu, isaba Leta n’inzego zibishinzwe gufata ingamba zikomeye zo kurinda ubuzima bw’abaturage, umutekano wabo n’imitungo yabo, hagarurwa amahoro n’umutekano.
Mu itangazo ry’ihumure ry’ababuze ababo ryasohotse ku wa 2 Ugushyingo 2026, Abepiskopi Gatolika bagaragaje agahinda n’impungenge batewe n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abakiristu bo mu duce twa Merti na Shirka, two muri Arsi Zone, mu Ntara ya Oromia y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, mu kwezi k’Ukwakira.
Abepiskopi bavuze ko amakuru y’iyicwa ry’abaturage n’isenywa ry’imitungo bayamenye binyuze mu butumwa bahawe n’Itorero rya orotodogisi rya Etiyopiya ndetse n’Inama ihuza amadini muri icyo gihugu (Inter-Religious Council), bakaba barayakiriye bafite agahinda gakomeye n’impungenge.
Bagize bati “Twifuza kandi kugaragaza agahinda kacu gakomeye ku yindi mirwano n’iyicwa ry’inzirakarengane byabereye mu bice bya Wollega na Moyale.”
Iyi nama y’Abepiskopi yagaragaje ko ibabajwe n’ibikorwa nk’ibi bikomeje kugaruka mu bice bitandukanye by’igihugu, inamagana yivuye inyuma ibikorwa by’ubugome n’ubunyamaswa byibasira abaturage.
Mu magambo yabo, bagize bati “Kiliziya Gatolika muri Ethiopia ibabajwe bikomeye n’uko ibikorwa nk’ibi bikomeje kugaruka kenshi, kandi iramagana byimazeyo ibyo bikorwa bya kinyamaswa.”
Abepiskopi basabye Leta gufata ingamba zose zikenewe mu gushyira mu bikorwa amategeko, kugira ngo umutekano w’abaturage ube wizewe, ubuzima bwabo burindwe kandi hirindwe ko hakomeza kuba ibindi bikorwa by’urugomo.
Banasabye abakirisitu bose gusengera abazize ibyo bitero, kugira ngo Imana ibahe iruhuko ry’iteka, banihanganisha Itorero rya orotodogisi rya Etiyopiya, abaturage bose b’icyo gihugu ndetse n’imiryango yabuze abayo.
Bagize bati “Mu gihe dusaba abantu gusabira iruhuko ry’iteka abavandimwe bacu bahitanywe n’iki cyago kibabaje cyane, turihanganisha tubikuye ku mutima Itorero rya orotodogisi rya Ethiopia, Abanya- Ethiopia bose n’imiryango yabuze ababo.”
Ibi bitero bibaye mu gihe muri Ethiopia hakomeje kugaragara umutekano muke, cyane cyane mu Ntara ya Oromia. Ku wa 24 Ukwakira 2026, abantu barenga 60 biciwe mu bitero bibiri bitandukanye, bituma Inama Nkuru y’Abepiskopi b’Itorero rya orotodogisi rya Ethiopia na yo isohora itangazo yamagana ubwo bwicanyi, isaba Leta kurinda Abakiristu bayo no kugeza imbere y’ubutabera ababugizemo uruhare.
Mu itangazo ryayo ryo ku wa 26 Ukwakira 2026, Inama Nkuru y’Abepiskopi yavuze ko yakiriye ifite agahinda gakomeye raporo yaturutse muri Diyosezi ya Arsi, ivuga ku rupfu rw’abakirisitu bishwe mu bitero by’ubugome byabereye muri ako gace ka Oromia.
Iryo tangazo ryagaragaje ko ubwicanyi, kwimurwa ku ngufu kw’abaturage, gukomeretswa kw’abantu no kwangizwa kw’imitungo byibasiye Abakiristu b’inzirakarengane bo muri Diyosezi ya Arsi no mu bindi bice by’igihugu bikomeje kwiyongera.
Abepiskopi kandi basobanuye ko ku matariki ya 20 na 24 Ukwakira, Abakiristu 14 biciwe ahitwa Gora Silingo, muri Angada Kebele, mu Karere ka Merti, mu gihe abandi 46 biciwe ahitwa Tereta Chole Birbo, mu Karere ka Shirka.
Banongeyeho ko amazu 20 y’Abakiristu yatwitswe agashya burundu, mu gihe abantu barenga 20 bakomerekejwe bikomeye bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro. Ryibukije kandi ko hari n’abandi Bakirisitu benshi bari barishwe mbere y’ibi bitero, mu turere dutandukanye two muri iyo Ntara ya Arsi.
Inama Nkuru y’Abepiskopi yamaganye ibyo bitero, ivuga ko bidashobora na rimwe kwihanganirwa n’amahame y’idini iryo ari ryo ryose, kandi ko binyuranyije n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Yagize iti “Ibi bikorwa binyuranyije n’uburenganzira bwemezwa n’Itegeko Nshinga, burimo uburenganzira bwo kugira umudendezo mu by’idini n’uburenganzira bwo kubaho. Binanyuranyije n’amahame y’amadini ndetse n’amahame kamere y’ubumuntu, bisenya indangagaciro z’igihugu zishingiye ku kubana mu mahoro no kubahana, kandi ni ibikorwa bya kinyamaswa bigomba kwamaganwa nta kujenjeka.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.