Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Rwanda yakiriye intumwa za Caritas ya Ireland , yerekana umusaruro w'imikoranire imaze imyaka isaga 30
Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2026, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro (CEJP) mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yakiriye intumwa z'Inama y'Ubuyobozi ya Caritas ya Ireland (Trócaire), zirimo Abepiskopi bane n'Umuyobozi Mukuru (CEO) wayo, mu ruzinduko rugamije kurebera hamwe umusaruro w'ubufatanye bw'ibigo byombi bumaze imyaka isaga 30, ndetse no kuganira ku mahirwe n'imbogamizi bihari kugira ngo ibikorwa bihuriweho bikomeze gutera imbere.
Izi ntumwa zakiriwe ku cyicaro cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, giherereye ku Ruyezi, mu muhango wayobowe na Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Mu bari bahari kandi harimo Padiri Rutakisha Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, abandi bapadiri bayobora serivisi na za komisiyo zitandukanye muri iyo Nama, hamwe n'abakozi ba Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro.
Mu ntumwa zaturutse muri Ireland harimo Myr Niall Coll, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Raphoe; Myr Fintan Monahan, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Killaloe; Myr Paul Dempsey; Umwepiskopi wa Diyosezi ya Dublin, Myr Martin Hayes, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kilmore, ndetse na Seán Farrel Umuyobozi Mukuru wa Trócaire.
Bamaze iminsi mu Rwanda mu rwego rwo gusura ibikorwa biterwa inkurunga na Trocaire. Trocaire imaze imyaka 31 ikorana na Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro. Kuri ubu iyi Komisiyo ikaba ifite imishinga itandatu iterwa inkunga na yo.
Mu butumwa bwe, Myr Paul Dempsey; Umwepiskopi wa Diyosezi ya Dublin, akaba ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Trócaire yagize ati “ Mukomeze mugire inzozi z’ejo hazaza kandi Trocaire izakomeza kubashyigikira nk’uko yabigize mu bihe byashize.”
Mu biganiro byabaye, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yamurikiye izi ntumwa amateka y'imikoranire yayo na Trócaire, igaragaza uko yagiye itera imbere kuva mu 1995 kugeza ubu, n'uruhare yagize mu kongerera ubushobozi abaturage, guteza imbere imiyoborere ibereye bose, uburenganzira bwa muntu, ubumwe n'ubwiyunge, ndetse no kwimakaza ubutabera n'amahoro mu muryango nyarwanda.
Iyi mikoranire yagiye inyura mu byiciro bitandukanye, birimo kongerera imbaraga inzego za Komisiyo kuva mu 1995 kugeza mu 2010; guteza imbere uruhare rw'abaturage mu bibakorerwa kuva mu 2010 kugeza mu 2016; kwimakaza imiyoborere ishingiye ku ruhare rw'abaturage kuva mu 2017 kugeza mu 2019; ndetse na gahunda zo guteza imbere ubushobozi bw'abagore zatangiye mu 2020.
Mu myaka yakurikiyeho, ubufatanye bwakomeje kwagukira mu bikorwa byo kwimakaza ihame ry'uko ibikorwa by'iterambere n'ubutabazi bigomba gushingira ku bushobozi, uruhare n'ibyifuzo by'abaturage n'imiryango nyarwanda.
Komisiyo yagaragaje ko ubu bufatanye bwagize uruhare mu kubaka inzego z'ubutabera n'amahoro kuva ku rwego rwa Diyosezi kugeza muri za paruwasi, amashuri n'imiryango itandukanye, bityo ubutumwa bw'ubutabera, amahoro n'ubwiyunge bukagera ku baturage mu bice bitandukanye by'igihugu.
Ibikorwa byagezweho n'uruhare rwabyo mu mibereho y'abaturage
Mu mibare y'ibikorwa Komisiyo yagaragarije intumwa za Trócaire, hagaragajwe ko ibikorwa byayo bifite imiyoboro igera mu gihugu hose, binyuze mu nzego za Diyosezi na Paruwasi.
Mu bikorwa byayo, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ifite inzego n'uburyo butandukanye ikoreramo, birimo Komisiyo 10 ku rwego rwa Diyosezi n'uturere 30 ibikorwa byayo bigeramo, Komisiyo 216 ku rwego rwa Paruwasi, amatsinda 301 y'Ubumwe n'Ubwiyunge afite abanyamuryango bagera ku 10.000, ndetse n'amakipe 564 y'Ubutabera n'Amahoro mu mashuri.
Ibi bikorwa bishyigikiwe n'abafasha 1.100 mu buzima bwo mu mutwe no guhangana n'ihungabana (Psychosocial Facilitators), imiryango 2.000 y'indashyikirwa mu iterambere n'imibereho myiza (Model Families), abafasha mu by'amategeko 1.208 (Paralegals) n'Abunzi 1.780.
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza n'ubukungu bw'abaturage, Komisiyo kandi ikorana n'amakoperative 20 akora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, hamwe n'amatsinda 120 yo kwizigama no kugurizanya mu midugudu, agizwe n'abagore n'urubyiruko bakora ubwo bucuruzi.
Iyi mibare igaragaza uburyo Komisiyo yagiye ishyira imbaraga mu kubaka inzego zifasha abaturage gukemura amakimbirane, kumenya no kurengera uburenganzira bwabo, kwiyubaka nyuma y'ibikomere by'amateka, no kugira uruhare mu iterambere ry'imiryango yabo.
By'umwihariko, amatsinda y'Ubumwe n'Ubwiyunge, karabu z'Ubutabera n'Amahoro mu mashuri, ndetse n'abafasha mu bikorwa byo gukemura ibibazo by'ihungabana, ni zimwe mu nzego zifasha ubutumwa bw'ubumwe, ubwiyunge n'ubudaheranwa kugera ku bantu benshi.
Mu mishinga yagarutsweho mu biganiro, umushinga Twiyubakire watanzweho urugero rw'ibikorwa bigamije gukomeza kubaka ubumwe n'ubwiyunge, gukiza ibikomere no gushimangira ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Muri uyu mushinga, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yibanda ku bikorwa byo gufasha abaturage kuganira ku mateka n'ibikomere byayo, kubaka umubano ushingiye ku bwizerane, gufasha abantu guhangana n'ihungabana, no guteza imbere imibereho irangwa n'amahoro n'ubwumvikane.
By'umwihariko, ibikorwa byibanda ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kubaka ubuzima bwabo, ndetse no gufasha abarangije ibihano by'ibyaha bakoze, barimo abahamwe n'ibyaha bya Jenoside, gusubira mu buzima busanzwe no kongera kubana n'abandi mu mahoro.
Kugeza ubu, ubushobozi buhari butuma uyu mushinga ukorera mu turere umunani gusa. Komisiyo yagaragaje ko, hashingiwe ku musaruro umaze kuboneka no ku bibazo bigihari, hakenewe ubushobozi bwisumbuyeho kugira ngo ibikorwa byawo byagurirwe mu tundi turere, bikazagera ku baturage bo mu gihugu hose.
Icyifuzo ni uko umushinga Twiyubakire ndetse n’indi yakomeza kwaguka, kugira ngo ibikorwa byo gukiza ibikomere, kubaka ubumwe n'ubwiyunge no gushimangira ubudaheranwa bitagarukira gusa mu turere tumwe na tumwe, ahubwo bikagera ku baturage benshi kurushaho.
Imbogamizi zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa Nubwo hari ibikorwa byinshi byagezweho, Komisiyo yanagaragarije intumwa za Trócaire imbogamizi zikigaragara mu mikoranire no mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga. Imwe mu mbogamizi zikomeye ni ukudahuza neza ubushobozi bw'amafaranga ahari n'ubwinshi bw'ibikorwa bikenewe gukorwa mu baturage. Inkunga igarukira ku bushobozi bwo kugera ku baturage bose bakeneye serivisi, bigatuma hari ibikorwa bikorerwa mu turere tumwe gusa, mu gihe ahandi hakiri ibikenewe byinshi.
Ikindi ni uko izamuka ry'ibiciro by'ibikorwa, birimo ingendo, ibikoresho, gukurikirana imishinga n'imishahara y'abakozi, rigabanya amafaranga asigara akoreshwa mu bikorwa bigera ku baturage.
Komisiyo kandi yagaragaje ko hari igihe ibyihutirwa n'ibyifuzo by'abaterankunga bigira uruhare rukomeye mu kugena insanganyamatsiko z'imishinga. Ibi bishobora gutuma zimwe mu ngingo zigaragara nk'izikeneye kwitabwaho cyane mu baturage zitabona umwanya uhagije, mu gihe zidahuye n'ibyo inkunga yatanzweho.
Bityo, hakenewe gukomeza kunoza uburyo ibyifuzo by'abaturage, gahunda z'iterambere z'igihugu n'ibyo abaterankunga bashyigikira bihuzwa, kugira ngo imishinga ikomeze gushingira ku bibazo bifatika by'abaturage kandi igire uruhare mu kubishakira ibisubizo birambye.
Trócaire yijeje gukomeza gushyigikira ubufatanye no gushaka ubushobozi bwo kwagura ibikorwa
Nyuma yo kumurikirwa ibikorwa bimaze kugerwaho, icyerekezo cy'imyaka iri imbere n'imbogamizi zihari, ubuyobozi bwa Caritas ya Ireland (Trócaire) bwagaragaje ubushake bwo gukomeza gushyigikira Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro no gukora ibishoboka kugira ngo haboneke ubushobozi bwatuma imishinga ihuriweho ikomeza kwaguka.
By'umwihariko, hagaragajwe ko hakenewe gukomeza gushaka ubushobozi buzatuma ibikorwa bigera ku turere twinshi, hagamijwe ko umusaruro umaze kuboneka ukomeza kongerwa kandi ukagera ku baturage benshi kurushaho. Ibi birimo no gukomeza gushakira ubushobozi umushinga Twiyubakire, kugira ngo ibikorwa byawo byo kubaka ubumwe n'ubwiyunge, gukiza ibikomere no gushimangira ubudaheranwa bibashe kwaguka bikagera no mu tundi turere tutarageramo. Ubufatanye bukomeza kuba inkingi mu kubaka ubutabera n'amahoro Uru ruzinduko rwabaye umwanya wo gusuzuma urugendo rumaze imyaka isaga 30, kureba umusaruro umaze kugerwaho, kumenya ibikwiye kunozwa no kongera guhuza imbaraga mu cyerekezo cy'ibikorwa by'igihe kizaza.
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashimangiye ko gukomeza gukorana na Trócaire ari amahirwe yo kongera ubushobozi bwo kugeza ubutumwa bw'ubutabera, amahoro, ubumwe, ubwiyunge n'iterambere rirambye ku baturage.
Ubu bufatanye bushingiye ku ntego imwe: kubaka umuryango urangwa n'ubutabera, kubahana, ubwizerane, amahoro n'agaciro ka muntu, aho buri wese agira uruhare mu kwiyubaka no mu kubaka igihugu cye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.