Papa Leo XIV yasabye abakirisitu gusengera ikoreshwa ryiza ry’ubutunzi
Papa Leo XIV mu isengesho ry’ukwezi k’Ugushyingo 2026, yasabye abakiristu bo ku isi hose gusengera ikoreshwa ryiza ry’ubutunzi, kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa ko ubutunzi nyakuri butari mu kwirundanyiriza imitungo cyangwa kuyigundira, ahubwo buri mu gusangira no gutanga urukundo.
Papa Leo XIV yaboneyeho gusaba abakirisitu bo hirya no hino ku isi kwifatanya na we muri uku kwezi k’Ugushyingo, muri iki cyifuzo cye bagasengera ikoreshwa ryiza ry’ubutunzi.
Iyi ni imwe mu migambi y’isengesho rya buri kwezi, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2026, binyuze muri videwo yiswe “Pray with the Pope” (Senga hamwe na Papa), itegurwa n’Urwego Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa (Pope’s Worldwide Prayer Network).
Mu isengesho rye, Papa Leo XIV yibukije ko ibyo dutunze byose tubikesha Imana, birimo ubutaka burumbuka, impano n’ubushobozi Imana yaduhaye, ndetse n’umuhate w’abadusize dukomoraho byinshi.
Yagize ati “Nta kintu na kimwe ari icyacu twenyine; byose ni impano dusangiye.”
Papa yakomeje agaragaza ko akenshi abantu bareka ubutunzi bashaka cyangwa bamaze kugeraho bwangiza imitima yabo, bukabashyira mu bwikunde, ndetse bukabibagiza abantu batishoboye kurusha abandi.
Mu isengesho rye, Papa Leo XIV kandi yasabye Imana imbabazi ku bw’imyitwarire y’abantu yo kwirundanyirizaho imitungo aho kuyisangiza abandi.
Yagize ati “Tubabarire kuba tuyirundanyirizaho aho gusangira, no kuba dukoresha ibyo dutunze nk’uburyo bwo gutegeka abandi aho kubikoresha mu kubafasha.”
Yibukije ko Yezu atwigisha ko ubutunzi nyakuri butaboneka mu byo tubika cyangwa tugundira, ahubwo buri mu byo dusangira abandi tubikuye ku rukundo.
Papa yongeyeho ko umutima utagundira ibintu uhindura isi, kuko ufungura inzira z’ubutabera, ugasenya inkuta zo kutita ku bandi, ndetse ugatera imbuto z’icyizere mu bakene.
Yasabye Imana ko Roho Mutagatifu yabigisha gukoresha neza ibyo bafite byose, yaba amafaranga, igihe, impano cyangwa amahirwe, bakabigira ibikoresho byo kwimakaza ubuvandimwe n’ubumwe hagati y’abantu.
Yakomeje agira ati “Ibintu byose dufataho ibyemezo, haba mu bukungu, mu muryango cyangwa mu muryango mugari w’abaturage, bijye bituruka ku mutima wigenga, ushobora kumenya ko buri cyiza kigenewe bose, kandi ko ari ugusangira ari ko twubaka ejo hazaza.”
Mu gusoza isengesho rye, Papa Leo XIV yasabye Imana kubafasha kuba abahamya b’ubutunzi bwahindutse umurimo wo gufasha abandi n’impuhwe, kugira ngo ubuzima bwabo, bufatanyije n’ubw’abandi, bube ikimenyetso cy’Ingoma y’Imana irangwa n’ubutabera n’amahoro.
Urwego Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa (Pope’s Worldwide Prayer Network) rwashinzwe mu mwaka wa 1844, icyo gihe rukaba rwaritwaga Apostleship of Prayer (Intumwa z’Isengesho). Ni urwego rwa Kiliziya Gatolika ku rwego rwa Papa, rwashinzwe mu nshingano z’Umuryango w’Abayezuwiti (Society of Jesus).
Mu kwezi k’Ukuboza 2020, Papa Fransisiko yarushyize mu rwego rw’umusingi wa Vatikani (Vatican Foundation), maze muri Nyakanga 2024 hemezwa amategeko arugenga ya burundu.
Uru rwego rukorera mu bihugu birenga 92, rukaba ruhuza abantu basaga miliyoni 22 bagize umuryango w’abemera biyemeje kubaho buri munsi biteguye kwitabira ubutumwa bw’Imana.
Mu nkingi z’ingenzi z’ubutumwa bwarwo harimo imigambi y’amasengesho ya buri kwezi itangazwa na Papa, igamije gutumira abakirisitu kwibanda ku bibazo by’ingutu byugarije inyokomuntu no ku butumwa bwa Kiliziya muri iki gihe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.