Papa Leo XIV arasaba abayobozi ba Argentine gushyira imbere inyungu rusange aho gushyira imbere inyungu za politiki
Papa Leo XIV yasabye abayobozi ba Argentine gushyira imbere inyungu rusange z’abaturage, kwimakaza ubuyobozi bushingiye ku gukorera abandi, gukomeza inzego za demokarasi no gushyiraho politiki z’ubukungu zituma iterambere rigera kuri bose, cyane cyane abatishoboye.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru, ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’igihugu, abahagarariye sosiyete sivile n’abadipolomate, mu birori byabereye ahitwa Palacio Libertad i Buenos Aires, mu ijambo rye rya mbere ageze ku butaka bwa Argentine.
Papa Leo XIV, wageze muri Argentine mu ruzinduko rwe rwa gishumba, nyuma yo gusura Uruguay mbere yo gukomereza muri Peru, yavuze ko yaje nk'Umusimbura wa Mutagatifu Petero ndetse nk'umushumba wifuza kuganiriza igihugu cyose, by'umwihariko abafite inshingano zo kukiyobora no kugikorera.
Yibukije abayobozi ko ubuyobozi nyabwo budakwiye gushingira ku nyungu za politiki cyangwa iz'igihe gito, ahubwo ko bugomba kuba uburyo bwo gukorera abaturage no guteza imbere imibereho myiza ya bose.
Demokarasi ishingira ku biganiro no kubahana
Agaruka ku mateka ya Argentine n'umuco wayo wa demokarasi, Papa Leo XIV yashimangiye ko demokarasi igomba kurindwa no gukomezwa binyuze mu biganiro, uruhare rw'abaturage no kubaha inzego z'igihugu.
Yashimangiye kandi ko abantu bafite ibitekerezo bitandukanye mu bya politiki badakwiye gufatwa nk'abanzi, ahubwo ko ari abaturage basangiye igihugu n'ejo hazaza.
Mu gusobanura inshingano z'abayobozi, yagize ati “Ubuyobozi bugaragaza agaciro kabwo kurushaho iyo bukoreshejwe mu murimo wo gukorera abandi, iyo burebye ibirenze inyungu z'ako kanya kandi bugakoresha ububasha mu guteza imbere imibereho myiza ya bose.”
Papa Leo XIV yavuze ko umurimo ari imwe mu nkingi z'ingenzi zubakirwaho imibereho myiza y'abaturage. Yashimiye abakorera mu buhinzi, mu nganda, mu bucuruzi, mu mashuri, mu bitaro ndetse n'abakora ibishoboka byose kugira ngo batunge imiryango yabo.
Yasabye ko hashyirwaho politiki ziteza imbere ibikorwa byongera amahirwe y'akazi, zigashyigikira abikorera kandi zigatuma umusaruro w'ubukungu ugerwaho n'abaturage bose, harimo n'abafite ubushobozi buke.
Yagarutse by'umwihariko ku miryango ifite impungenge ku hazaza hayo, abashomeri, abageze mu zabukuru ndetse n'abantu bakora cyane ariko bakaba bagifite ikibazo cyo kubona ibikenerwa mu ngo zabo.
Papa Leo yanagaragaje impungenge ku rubyiruko rwinshi ruvana mu gihugu cyarwo rukajya gushakira amahirwe ahandi.
Yagize ati “Igihugu kigomba kwibaza byimbitse aho cyaba cyarateshutse ku nshingano zacyo, mu gihe urubyiruko rwacyo rugomba kuva mu gihugu kugira ngo rubashe kugera ku nzozi zarwo.”
Yasobanuye ko kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe yo kwiyubakira ejo hazaza muri Argentine, hakenewe gushimangira ireme ry'uburezi, amashuri y'imyuga, za kaminuza n'ubushakashatsi.
Yongeyeho ko igihugu kigomba kwizera ubushobozi bw'urubyiruko, kikaruha umwanya wo kugira uruhare mu bibazo by'igihugu, kuko gikwiye kubakira ku bwenge, guhanga udushya n'ibitekerezo byarwo, guhera ubu.
Kurwanya ruswa no gukomeza inzego z'igihugu
Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yasabye ibihugu byo muri Amerika y'Epfo kurushaho gufatanya mu guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka birimo ibyaha by'imitwe y'abagizi ba nabi, icuruzwa ry'abantu, icuruzwa ry'intwaro n'ibiyobyabwenge ndetse na ruswa.
Yavuze ko ibyo byaha bihungabanya ubumwe bw'abaturage, bikongera urugomo kandi bigatwara umutungo wagakwiye gukoreshwa mu bikorwa bigamije inyungu rusange.
Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye hagati y'ibihugu no gukomeza inzego zishinzwe kurinda umutekano n'ubutabera.
Yagaragaje kandi ko icyizere abaturage bagirira inzego z'igihugu gishingira ku bunyangamugayo bw'abaziyobora, aburira ko ruswa isenya icyizere abaturage bagirira ubuyobozi bwabo.
Papa Leo yasabye kandi Argentine gukomeza umuco wo kuganira no kumvikana, ashimangira ko inyungu zemewe z'ibihugu zigomba kurengerwa hubahirizwa amategeko kandi hagakorwa ibishoboka byose kugira ngo haboneke ubwumvikane.
Kurengera ubuzima n'inshingano ku bazaza
Papa Leo XIV yanagarutse ku nshingano z'abayobozi mu kurengera ubuzima bwa muntu, asaba ko icyubahiro cya muntu cyubahirizwa kuva mu ntangiriro y'ubuzima kugeza ku iherezo ryabwo.
Yasabye ko hitabwa by'umwihariko ku bana bataravuka, abarwayi, abafite ubumuga, abakeneye ubufasha bwihariye ndetse n'abandi bose bafite intege nke.
Ku bijyanye n'ibidukikije, yavuze ko umutungo kamere wa Argentine ari amahirwe akomeye ashobora gufasha igihugu kwiteza imbere. Icyakora, yashimangiye ko ugomba gukoreshwa mu nyungu z'abaturage no mu buryo burengera ibidukikije n'ibintu by'ingenzi bituma ubuzima n'imirimo by'abantu bikomeza kubaho.
Yagarutse kandi ku iterambere ry'ikoranabuhanga, by'umwihariko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), asaba ko harebwa neza ingaruka zaryo ku bantu no ku mibereho y'ubuzima bwa buri munsi.
Inshingano zo gusigira abazadukomokaho igihugu cyunze ubumwe
Mu gusoza ijambo rye, Papa Leo XIV yongeye kwibutsa abayobozi ko buri gisekuru gifite inshingano zo kubungabunga umurage w'igihugu no kuwusigira abazagikomokaho.
Yavuze ko igice kinini cy'iyo nshingano kiri mu maboko y'abayobozi bariho muri iki gihe, abasaba gukomeza ibyo basanze kandi bakarinda indangagaciro z'ubumwe bw'igihugu, nk'uko bigaragara mu Itegeko Nshinga rya Argentine.
Yagaragaje icyifuzo cy'uko ab'ibisekuru bizaza bazasigara bafite igihugu cyunze ubumwe, cyubashywe, gihesha agaciro amateka yacyo kandi gifite amahirwe yo kugera ku iterambere rirambye.
Mu butumwa bwe bwose, Papa Leo XIV yibanze ku kuba ubuyobozi bukwiye gushingira ku gukorera abaturage, kubaka icyizere, guharanira ubutabera n'uburinganire mu iterambere, ndetse no gushyira inyungu rusange imbere y'inyungu z'umuntu ku giti cye cyangwa iza politiki
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.