Urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali rwiyemeje gusiga umurage w’ibiti 50.000 bizaterwa mu maparuwasi yose mu kwizihiza Yubile y’imyaka 50.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali rwatangije ku mugaragaro umushinga wa “50 Years – 50,000 Trees Project”, ugamije gutera ibiti 50.000 mu maparuwasi yose agize iyi Arkidiyosezi, nk’umusanzu n’umurage ruzasiga mu kwizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Iki gikorwa cyatangirijwe mu Kigo cy’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro cya TVET Butamwa, muri Paruwasi ya Butamwa, kikaba kigamije no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda, zari zihagarariwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Dominique Habimana, inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi by’u Rwanda, Abasaserdoti, Abiyeguriye Imana, urubyiruko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yashimangiye ko gutera ibiti ari igikorwa gifite igisobanuro kirenze igisanwe, kuko ari uburyo bwo kwita ku biremwa by’Imana no kurengera isi abantu bose basangiye. Yagaragaje ko kuba iki gikorwa cyateguwe n’urubyiruko ari ingenzi, kuko ari rwo ruzakomeza umurage w’iyo Arkidiyosezi mu myaka iri imbere.
Yagize ati “Imyaka 50 irashize Arkidiyosezi ya Kigali ishinzwe, imyaka y’ukwemera n’ukwizera, ihumure mu butumwa bwacu nka Kiliziya, kuremamo abantu umuryango wa kivandimwe babana mu rukundo n’amahoro, imyaka y’iterambere. Ni ibyo gushimira Imana kandi ni ibyo tumaze hafi uyu mwaka dukora, twizihiza Yubile mu buryo bunyuranye, mu ma Paruwasi yose, mu bikorwa binyuranye.
Yakoje agira ati “Uyu munsi rero tukaba duhuriye aha ng’aha muri Paruwasi ya Butamwa, muri iki kigo cy’urubyiruko cya Arkidiyosezi ya Kigali, mu gikorwa gikomeye cyane cyo kwita ku biremwa no ku bidukikije, dutera ibiti nk’igikorwa cya Yubile.”
Karidinili Kambanda yibukije urubyiruko ko Yubile y’imyaka 50 ifite igisobanuro cyihariye kuri rwo, kuko ari rwo ruzakomeza guhererekanya amateka n’umurage wa Arkidiyosezi ya Kigali mu myaka iri imbere.
Yagize ati “Rubyiruko, kuko Yubile ni iyanyu ku buryo bw’umwihariko. Yubile yizihizwa nyuma y’imyaka 25, 50. Ubu rero nyuma y’imyaka 25 ni mwebwe muzaba mubwira abandi uko Yubile yagenze. N’iki gikorwa dukoze, ibi biti duteye mukazagaruka kureba aho bigeze. Nanone nyuma y’imyaka 50 bamwe muri mwe muzaba mugihari, mufite imyaka 70, 65, ku buryo rero ibi dukora ni umurage, kugira ngo namwe muzabikomeze.”
Kwita ku bidukikije ni inshingano Imana yahaye muntu
Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro karidinali Kambanda yagarutse ku nyigisho za Kiliziya Gatolika zijyanye no kurengera ibidukikije, by’umwihariko inyandiko ya Papa Fransisiko yise Laudato Si, yasohotse mu mwaka wa 2015, isobanura ngo “Singizwa Nyagasani”.
Yagaragaje ko umuntu yahawe ubutware ku biremwa n’Imana atari ukugira ngo abikoreshe uko yishakiye cyangwa abyungukiremo ku giti cye, ahubwo ari inshingano yo kubiyobora neza, kubirengera no kubibungabunga.
Yagize ati “Mu mwaka wa 2015, Papa Fransisiko yahaye Kiliziya n’isi yose ubutumwa bukomeye mu nyandiko yise ‘Laudato Si’, mu rurimi rw’Ikiratini. Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ngo ‘Singizwa Nyagasani’, kuko ibiremwa bisingiza Imana. Dufatanya na byo gusingiza Imana.”
Karidinali Kambanda yasobanuye ko ububasha Imana yahaye umuntu ku biremwa atari ubwo kubikoresha ku nyungu ze bwite, ahubwo ari inshingano zo kubiyobora neza, kubyitaho no kubibungabunga.
Yagize ati “Imana yaremye umuntu imuha ububasha ku biremwa byayo ngo abibere umuyobozi, abibere umuvugizi mu gusingiza Imana. Muri uru rwandiko adushishikariza twese gukomera ku nshingano zacu Imana yaduhaye iturema, zo kwita ku bindi biremwa, agira ati ‘Kurengera isi inzu yacu rusange’.
Yongeyeho ati “Ububasha Imana yahaye muntu si ubwo gukoresha ibidukikije ku nyungu zacu bwite, ahubwo ni inshingano zo kubyitaho no kubibungabunga.”
Yifashishije urugero rw’igiti cy’avoka, Karidinali Kambanda yasobanuye ko umuntu akwiye kubona isano afitanye n’ibiti, kuko bimufasha kubona umwuka mwiza, bikamuha amafunguro kandi bikagira uruhare mu kurengera ubuzima bwe.
Yagize ati “umuntu wese uzajya asoroma avoka ku giti, akayirya akunguka ku buzima bwayo, akwiriye kujya yibuka ko afitanye isano na cyo, bityo akacyitaho kandi akakibungabunga.
Yibukije urubyiruko ko kurengera ibidukikije ari ubutumwa bwa buri wese, ariko ko rwo rufite umwanya wihariye mu kubushyira mu bikorwa. Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga, gufata inshingano no kwitegura kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Yongeye kwifashisha inyandiko ya Papa Fransisiko y’urubyiruko, Christus Vivit, yasohotse mu mwaka wa 2019, agaragaza ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu guhindura isi ahantu heza kurusha uko rwayisanze.
Yagize ati “urubyiruko rukwiye gukora neza aho ruri hose, kugira ngo abazaza nyuma yarwo bazasange isi ibungabunzwe kandi imeze neza.
Yanabashishikarije kuzita ku biti bazatera, bakabikurikirana, bakabyuhira, bakabibagarira kandi bakabirinda kwangirika, kuko kubitera gusa bidahagije hatabayeho no kubitaho kugeza bikuze.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimye Arkidiyosezi ya Kigali
Mu bitabiriye iki gikorwa, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Dominique Habimana, washimye Arkidiyosezi ya Kigali ku gitekerezo cyo gutangiza umushinga wo gutera ibiti 50.000, agaragaza ko ari igikorwa gifite akamaro mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yagaragaje ko iki gikorwa gifite umwihariko kuko gihuriranye n'igihe Leta y’u Rwanda na yo yatangije igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba mu gihugu hose, aho hateganyijwe gutera ibiti miliyoni 100.
Yashimye ko Kiliziya, binyuze muri Arkidiyosezi ya Kigali, na yo yafashe iya mbere mu kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, anashimangira akamaro ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere rirambye.
Umushinga wa “50 Years – 50,000 Trees Project” watangiriye muri Paruwasi ya Butamwa, aho urubyiruko rwatangiye kuwushyira mu bikorwa rutera ibiti 1.000. Uzakomereza mu yandi maparuwasi 44 agize Arkidiyosezi ya Kigali, kugeza intego yo gutera ibiti 50.000 igezweho.
Ni umushinga kandi Arkidiyosezi ya Kigali yifuza ko uzaba umurage urambye w’urubyiruko, uzibutsa abazaza nyuma uruhare rwabo mu kwizihiza Yubile y’imyaka 50, ariko by’umwihariko ukazagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubukungu no kurengera isi abantu bose basangiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.