Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari ryijeje ubufatanye ubuyobozi bwa SIGNIS
Mu Itangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga mukuru w'Ihuriro ry'Inama z'Abeiskopi muri Afurika na Madagasikari, iri huriro ryifurije ubutumwa bwiza ubuyobozi bushya bwa SIGNIS rinabwizeza ubufatanye mu guteza imbere Itangazamakuru gatolika muri Afurika.
Padiri Rafael SIMBINE, yatangiye agira ati"Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari rinejejwe no gushimira SIGNIS kubw'ihuriro ritagira uko risa yagiriye mu Rwanda tariki 3 kugera ku 8 Kanama 2026.
Umunyamabanga mukuru w'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari yakomeje yifuriza ubutumwa bwiza Padiri Walter Ihejirika, watorewe kuyobora SIGNIS ku rwego rw'isi. Yagaragaje ko padiri Walter afite ubumenyi n'ubunararibonye buhagije, ku buryo adashidikanya ko ubutumwa yatorewe azabukore neza.
Yifurije kandi ubutumwa bwiza ubuyobozi bushya bwa SIGNIS muri Afurika bukuriwe na Padiri Fidele Mutabazi, avuga ko Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika ryiteguye gufatanya n'ubu buyobozi mu guteza imbere itumanaho n'Itangazamakuru rya Kiliziya muri Afurika.
Yagize ati"Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika ribasezeranyije ko ryiteguye gufatanya n'ubuyobozi bwa SIGNIS mu butumwa bwo kubaka itangazamakuru n'itumanaho, ribereye Kiliziya na sosiyete."
SIGNIS, ni ihuriro ry'abakora mu Itangazamakuru n'Itumanaho rya Kiliziya Gatolika. Ubuyobozi bwaryo butorerwa manda y'imyaka ine igasoza n'inteko rusange itorerwamo ubuyobozi bushya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.