Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Amafoto: Ibyaranze Umwaka w' urugendo rwa yubile y'imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali igiye gusorezwa kuri Stade Amahoro

Nyuma y’urugendo rw’umwaka wose rwahurije hamwe abakristu mu bikorwa bitandukanye by’iyogezabutumwa, uburezi, amasakaramentu, ibikorwa by’urukundo n’ubuzima bw’umuryango, Arkidiyosezi ya Kigali yitegura gusoza ku mugaragaro Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Karidinali Antoine Kambanda yasabye abakristu kuzitabira ku bwinshi ibirori bizabera muri Stade Amahoro i Remera ku wa 5 Ukuboza 2026, anabasaba gutanga inkunga izafasha mu myiteguro yabyo.

Amafoto: Ibyaranze Umwaka w' urugendo rwa yubile y'imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali igiye gusorezwa kuri Stade Amahoro
Amafoto: Ibyaranze Umwaka w' urugendo rwa yubile y'imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali igiye gusorezwa kuri Stade Amahoro

Kuva mu Kuboza 2025 kugeza mu Ukuboza 2026, Arkidiyosezi ya Kigali yakoze urugendo rwihariye rwo kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe, kuva mu 1976. Urwo rugendo rwabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma, gushimira Imana ku ngabire yatanze muri iyo myaka, kwisuzuma no kongera kwiyemeza gukomeza ubutumwa bwa Kiliziya.

Ibyo birori byateguwe mu byiciro bitandukanye by’ubuzima n’ubutumwa bwa Kiliziya, birimo Batisimu n’Ubwigishwa, umuhamagaro, uburezi Gatolika, Ukaristiya, ubusaserdoti, Caritas n’Ubutabera n’Amahoro, urugendo nyobokamana i Kibeho ndetse n’umuryango.

Ibi bikorwa byose byahurijwe ku nsanganyamatsiko igira iti“Urugo, igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’amizero ya Kiliziya.” Yibutsa abakristu ko urugo ari Kiliziya y’ibanze, aho ukwemera kwakirwa, kuhakurira no guhererekanywa, abana bakahigira isengesho, urukundo, ubuvandimwe n’indangagaciro za gikristu.

Karidinali Kambanda yasabye abakristu kuzitabira ku bwinshi isozwa rya Yubile

Arkiyepiskopi wa Kigali, yashishikarije abakristu bo muri Arkidiyosezi ya Kigali n’abandi bose kuzitabira ibirori byo gusoza Yubile, bizabera muri Stade Amahoro
Arkiyepiskopi wa Kigali, yashishikarije abakristu bo muri Arkidiyosezi ya Kigali n’abandi bose kuzitabira ibirori byo gusoza Yubile, bizabera muri Stade Amahoro

Mu gihe urugendo rw’imyaka 50 rugana ku ndunduro, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yashishikarije abakristu bo muri Arkidiyosezi ya Kigali n’abandi bose kuzitabira ibirori byo gusoza Yubile, bizabera muri Stade Amahoro i Remera ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukuboza 2026.

Mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, Karidinali Kambanda yavuze ko ibi birori bizaba ari indunduro y’ibikorwa byose byagiye bikorwa mu byiciro bitandukanye muri uyu mwaka, asaba abakristu kuzabigira ibyabo no kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Ndagira ngo nshishikarize abakristu kuzitabira gusoza Yubile, izaba ari indunduro ya Yubile yacu, tukazayizihiza muri Stade Amahoro. Ubwo rero ndabashishikariza kuzaza muri benshi kandi mbashishikariza no kudutera inkunga kugira ngo dushobore kwishyura Stade, tuzashobore no kubakira neza.”

Ubu butumwa burenze ubutumire bwo kwitabira ibirori, kuko bunashishikariza abakristu kumva ko isozwa rya Yubile ari igikorwa rusange, buri wese ashobora kugira uruhare mu gutuma kigenda neza.

Karidinali Kambanda yasabye ko abakristu batazagarukira ku kuza muri Stade Amahoro gusa, ahubwo ko n’abafite ubushobozi bakwiye gutera inkunga imyiteguro, by'umwihariko mu kwishyura ikiguzi cyo gukoresha Stade no kwakira neza abazitabira.

Biteganyijwe ko ibirori byo ku wa 5 Ukuboza bizatangira saa yine za mu gitondo (10h00), hakazabanza Igitambo cya Misa Ntagatifu, kikazahuza abakristu baturutse mu maparuwasi yose agize Arkidiyosezi ya Kigali ndetse n’ahandi hose mu Rwanda no hannze ya rwo.

Urugendo rwa yubile ya Arkidiyosezi ya Kigali  rwatangiriye muri Paruwasi Sainte Famille mu 2025

Ku wa 28 Ukuboza 2025, ku munsi mukuru w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti, ni bwo urugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali rwatangijwe ku mugaragaro muri Paruwasi Sainte Famille, ruyobowe na Karidinali Antoine Kambanda.

Urugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali rwatangijwe ku mugaragaro muri Paruwasi Sainte Famille
Urugendo rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali rwatangijwe ku mugaragaro muri Paruwasi Sainte Famille

Kuba rwaratangirijwe kuri uwo munsi no muri iyo paruwasi byari bifite igisobanuro cyihariye, kuko insanganyamatsiko yatoranyijwe yashyiraga umuryango mu murongo w’ibanze w’iyogezabutumwa rya Kiliziya.

Mu nyigisho ye, Karidinali Kambanda yashimangiye ko urugo ari ho Kiliziya ikwiye guhera mu kubaka ejo hazaza hayo. Yifashishije inyandiko ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yitwa Familiaris Consortio, agaragaza ko Kiliziya nto yo mu rugo ifite uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa.

Yagize ati“Mu mwaka wa Yubile, nifuje ko twashyira imbaraga mu ikenurabushyo ry’umuryango. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, mu nyandiko ye ku muryango, Familiaris Consortio, yasabye Kiliziya gushyira imbaraga mu kubaka ingo nkirisitu, kuko ejo hazaza h’iyogezabutumwa hashingiye cyane kuri Kiliziya nto yo mu rugo.”

Ubutumwa bwatangiwe muri Sainte Famille bwashyizeho umurongo w’urugendo rwose, bugaragaza ko iyi Yubile itagomba kuba umwanya wo kwishimira imyaka gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo kuvugurura ubuzima bw’imiryango ya gikristu.

Guhimbaza Batisimu n’Ubwigishwa

Ku wa 15 Gashyantare 2026, muri Paruwasi ya Bikira Mariya Umubyeyi Ubohora Imbohe ya Rulindo, hizihirijwe Yubile ya Batisimu n’Ubwigishwa.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Karidinali Kambanda, aho abakristu bibukijwe ko Batisimu ari irembo ry’ubuzima bushya muri Kristu, naho ubwigishwa bukaba inzira ifasha umukristu gukura mu kwemera.

Padiri Anastase Nzabonimana, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kabuye akaba anashinzwe ubwigishwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, yagarutse ku mateka y’ubwigishwa kuva mu 1976, agaragaza uko bwagiye bunyura mu bihe bitandukanye, harimo n’imbogamizi zakomeye cyane cyane hagati ya 1994 na 2009.

Padiri Anastase Nzabonimana, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kabuye akaba anashinzwe ubwigishwa muri Arkidiyosezi ya Kigali
Padiri Anastase Nzabonimana, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kabuye akaba anashinzwe ubwigishwa muri Arkidiyosezi ya Kigali

Yasobanuye isano iri hagati ya Batisimu n’ubwigishwa, agira ati “Batisimu ibyara abakateshiste, na bo bakaganisha abantu ku iriba rya Batisimu.”

Iki cyiciro cyibukije abakristu ko imyaka 50 ya Arkidiyosezi itagaragarira gusa mu nyubako cyangwa mu mubare w’amaparuwasi, ahubwo ko igaragarira cyane mu bantu bakiriye ukwemera, bakagukuza kandi bakagushyikiriza abandi.

Yubile y’umuhamagaro: gushimira Imana ku ngabire y’abiyeguriye Iyogezabutumwa

Ku wa 26 Mata 2026, muri Paruwasi Mutagatifu Nikola wa Fuluwe i Ndera, hizihirijwe Yubile y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, ihurirana n’Umunsi Mukuru w’Umushumba Mwiza n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ihamagarwa mu Kiliziya wari wizihijwe ku nshuro ya 63.

Abiyeguriyimana mu ngeri zitandukanye bitabiriye ihimbazwa rya yubile y'umuhamagaro
Abiyeguriyimana mu ngeri zitandukanye bitabiriye ihimbazwa rya yubile y'umuhamagaro

Mu gitambo cya Misa, Karidinali Kambanda yibukije abari aho ko Yubile ari igihe cyo gushimira Imana ku ngabire zahawe abantu, ariko kandi ikaba umwanya wo kwisuzuma no gusaba imbabazi aho izo ngabire zitakoreshejwe neza.

Yagize ati “Yubile rero iyo dusubije amaso inyuma nanone tugasuzuma amateka yacu tubona ko hari aho tutakoresheje neza ingabire n’amahirwe twahawe, tugatenguha Imana, tugahemuka, kikaba rero ari igihe cy’imbabazi z’Imana: cyo gusaba imbabazi z’Imana, no gusaba abavandimwe imbabazi, ngo twiyunge n’Imana kandi twiyunge n’amateka yacu, twiyunge n’abavandimwe.”

Yashimangiye kandi ko umuhamagaro wo kwiyegurira Imana utangirira mu rugo, kuko ari ho umwana amenyeramo Imana, akigira urukundo rwayo no kuyizera.

Uburezi Gatolika: imyaka 50 yo kurera no kujijura

Ku wa 16 Gicurasi 2026, muri Collège Saint André i Nyamirambo, hizihirijwe Yubile y’Uburezi Gatolika, ihurirana n’Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Arkidiyosezi.

Muri Collège Saint André i Nyamirambo, hizihirijwe Yubile y’Uburezi Gatolika,
Muri Collège Saint André i Nyamirambo, hizihirijwe Yubile y’Uburezi Gatolika,

Iri shuri ryatoranyijwe kubera umwihariko rifite mu mateka y’uburezi Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali, kuko ari ryo shuri Gatolika ryashinzwe mbere muri Arkidiyosezi, mu 1957, rikaba ryaratangiye rifite abanyeshuri 1.031.

Karidinali Kambanda yagaragaje ko uburezi ari umwe mu mirimo Kiliziya yagizemo uruhare rukomeye kuva abamisiyoneri ba mbere bagera mu Rwanda.

Yagize ati “Uburezi nk’abakristu tuburebana amaso y’ukwemera, tukarushaho kubona neza inshingano ikomeye Imana yaduhaye mu burezi. Ni yo mpamvu kuva cyera abogezabutumwa ba mbere, abamisiyoneri bagera mu Rwanda ndetse n’ahandi hose babanzaga gushinga Misiyoni hamwe n’ishuri. Bakigisha Inkuru Nziza ariko bakajijura n’abantu.”

Muri ibyo birori hanabaye igikorwa cyiswe Ring the Bell, cyateguwe na Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali, kigamije gushishikariza ababyeyi n’abaturage kujyana abana bafite ubumuga mu mashuri, hagamijwe guteza imbere uburezi budaheza.

Ukaristiya n’Ubusaserdoti: inkingi z’ubuzima n’ubutumwa bwa Kiliziya

Ku wa 7 Kamena 2026, muri Paruwasi y’Umutima Utagira Inenge wa Bikira Mariya i Rwankuba, hizihirijwe Yubile y’Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Karidinali Kambanda, wanagaragaje ko Ukaristiya ari ingabire ikomeye Imana yahaye abantu.

Yagize ati“Bavandimwe, kuri uyu munsi ngarukamwaka w’Isakramentu ry’Ukaristiya Ntagatifu, tuje kwizihiza Yubile y’iri Sakramentu. Yubile aba ari ugusubiza amaso inyuma tugashimira Imana ingabire yaduhaye muri iyi myaka 50 Arkidiyosezi yacu imaze ishinzwe.”

Mbere y’uyu muhango, hafunguwe ku mugaragaro Shapeli nshya yagenewe ishengerera rihoraho, yubatswe iruhande rwa Kiliziya ya Paruwasi ya Rwankuba. Abakristu 28 bari bamaze imyaka 50 bahawe Isakramentu rya Batisimu n’Ukaristiya ya mbere na bo bashyikirijwe impano z’urwibutso.

Ku wa 18 Nyakanga 2026, muri Paruwasi Sainte Famille, hakurikiyeho Yubile y’Isakramentu ry’Ubusaserdoti.

Paruwasi Sainte Famille, yahimbarijwemo Yubile y’Isakramentu ry’Ubusaserdoti.
Paruwasi Sainte Famille, yahimbarijwemo Yubile y’Isakramentu ry’Ubusaserdoti.

Ibyo birori byari umwanya wo kwizihiza imyaka 50 y’ubusaserdoti ku bapadiri batatu n’imyaka 25 ku bapadiri batanu. Byanahuriranye n’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti ku ba Diyakoni 11, naho abafrateri icyenda bahabwa Ubudiyakoni.

Mu nyigisho ye, Karidinali Kambanda yibukije ko ubusaserdoti ari ingabire Kristu aha uwo ashatse, atari igihembo umuntu ahabwa kubera ibyo yakoze.

Yagize ati“Ubusaserdoti ni ubwa Yezu, ni we Musaserdoti Mukuru udusangiza ku busaserdoti bwe, ni ingabire duhabwa ku buntu bwe, atari uko ari igihembo duherwa ibyo twakoze, ahubwo ni ku buntu bwa Nyagasani utora uwo ashatse, igihe ashakiye, aho ashakiye no mu buryo ashakiye.”

Ibi byiciro byombi byagaragaje ko amasakaramentu y’Ukaristiya n’Ubusaserdoti ari inkingi z’ingenzi mu buzima bwa Kiliziya no mu gukomeza umurimo w’iyogezabutumwa.

Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro: urukundo rugomba kugaragarira mu bikorwa

Hatewe igiti cy'Urwibutso rwa yubile ya Caritas na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro
Hatewe igiti cy'Urwibutso rwa yubile ya Caritas na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro

Ku wa 30 Kanama 2026, muri Paruwasi Mutagatifu Yohani Batisita ku Kicukiro, hizihirijwe Yubile ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP).

Iki cyiciro cyibanze ku bikorwa by’impuhwe, gufasha abatishoboye, kurengera ikiremwamuntu no guteza imbere ubutabera n’amahoro.

Karidinali Kambanda yagaragaje ko Caritas ari urukundo rushyirwa mu bikorwa, agira ati“Caritas ni ijambo ry’Ikilatini rivuga urukundo, urukundo rushyizwe mu bikorwa, rukaba ibikorwa by’urukundo n’ibikorwa by’impuhwe, gufashisha abakene n’imbabare ibyo dufite tukabasangiza, no kubatabara, byose bikaba bishingiye ku rukundo, urukundo nyakuri n’ubutabera.”

Ubutumwa bw’iki cyiciro bwibukije abakristu ko kwizihiza imyaka 50 bidakwiye kugarukira mu gushimira Imana ku mateka, ahubwo ko bigomba no kugaragarira mu gufasha abatishoboye, guharanira ubutabera, amahoro no kubaka imibereho myiza y’abantu bose.

Urugendo nyobokamana i Kibeho rwahuje abakristu basaga 7.200

Baherekejwe na delegasiyo igizwe n’abantu bagera kuri 800, barimo Karidinali Kambanda, abasaserdoti, abiyeguriye Imana n’abakristu bo mu miryango itandukanye ya Kiliziya.

Urugendo nyobokamana i Kibeho rwahuje abakristu basaga 7.200
Urugendo nyobokamana i Kibeho rwahuje abakristu basaga 7.200

Urwo rugendo rwari rugamije gushimira Imana no kwitura Umubyeyi Bikira Mariya, mu gihe Arkidiyosezi yari mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe.

Karidinali Kambanda yagarutse ku byiciro bitandukanye byari bimaze guhimbazwa, agaragaza ko n’urugendo nyobokamana i Kibeho rwari mu bikorwa byihariye by’iyi Yubile.

Kwitabirwa n’abantu barenga ibihumbi birindwi byagaragaje ubusabane n’ubumwe bw’abakristu, ndetse n’uruhare rw’isengesho mu rugendo rwabo rw’ukwemera.

Gushimira abafatanyabikorwa bagize uruhare mu myaka 50

Ku wa 3 Nzeri 2026, muri Hotel Sainte Famille, habereye umugoroba wo gushimira no gusangira n’abafatanyabikorwa ba Arkidiyosezi ya Kigali, witwa Gala Dinner of Thanksgiving, Recognition and Celebrating 50 Years of the Archdiocese of Kigali.

Ibirori byayobowe na Karidinali Kambanda, bigamije gushimira abantu n’ibigo byagiye bifatanya na Arkidiyosezi mu bikorwa bitandukanye kuva yashingwa ku wa 10 Mata 1976.

Abari bahari barimo abahagarariye ibigo by’imari, itumanaho, ubucuruzi, ubwishingizi, amahoteli, imiryango itegamiye kuri Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abasaserdoti n’abiyeguriye Imana.

Karidinali Kambanda yagaragaje ko imyaka 50 Arkidiyosezi imaze atari imyaka gusa, ahubwo ko ari imyaka y’ukwemera, ubutumwa, uburezi, ubuvuzi, umurimo n’iterambere.

Ibi birori byagaragaje ko ubufatanye hagati ya Kiliziya n’abandi bafatanyabikorwa ari imwe mu nkingi zituma ubutumwa bwayo bugera ku bantu benshi.

Urumuri rwa Yubile rwagejejwe mu maparuwasi no mu miryango ya Kiliziya

Mu rwego rwo kugira ngo Yubile itaba igikorwa cy’abayobozi ba Arkidiyosezi gusa, ahubwo igere ku bakristu bose, hateguwe ibikorwa byo kuyimenyekanisha no kuyihimbaza mu maparuwasi atandukanye.

Urugero ni Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa ya Nyamata, aho ku wa 22 Werurwe 2026 hatangijwe ku mugaragaro ihimbazwa rya Yubile ku rwego rwa paruwasi.

Mu maparuwasi atandukanye, ubutumwa bwa Arkiyepiskopi bwasomwe mu Misa, hanatangazwa gahunda y’ibikorwa byari biteganyijwe mu byiciro bitandukanye.

Urumuri rwa Yubile na rwo rwashyikirijwe imiryango y’Agisiyo Gatolika, imiryango mishya ya Kiliziya, abayobozi b’amasantrali na sikirisale ndetse n’imiryango y’abiyeguriye Imana, kugira ngo rube ikimenyetso cy’ubutumwa buri wese ashinzwe.

Ibi byagaragaje ko kwizihiza imyaka 50 bitagombaga kuba ibirori byo kurebera kure, ahubwo ko buri mukristu yasabwaga kugira uruhare mu iyogezabutumwa.

Seminari nto ya Ndera yizihije imyaka 50 mu gutegura abazasaserdoti

Mu rugendo rw’iyi Yubile, Seminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo i Ndera na yo yahawe umwanya wihariye, kuko ari imwe mu nzego zagize uruhare mu gutegura abagiye gukorera Kiliziya mu busaserdoti.

Yashinzwe ku wa 27 Nzeri 1976 na Musenyeri Vincent Nsengiyumva, ikaba yarizihije imyaka 50 ku wa 18 Ukwakira 2026.

Mu mateka yayo, mu bayirerewemo bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti. Muri bo harimo Abepiskopi babiri, ari bo Musenyeri Célestin Hakizimana na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira.

Mu birori byo kwizihiza iyo Yubile, byayobowe na Karidinali Kambanda, hanitabiriye abandi bepiskopi, abapadiri barerewe muri iyo seminari, abarezi bahakoreye, ababyeyi, abaseminari n’inshuti zayo.

Insanganyamatsiko yayo yari igira iti “Seminari ya Ndera, isoko y’urumuri n’ukuri.”

Iyi Yubile yongeye kugaragaza uruhare rw’uburezi bwa Kiliziya mu gutegura abantu bazakomeza umurimo w’iyogezabutumwa.

Imyaka 50 yo gushimira Imana, kwisuzuma no gutegura ejo hazaza

Iyo usubije amaso inyuma ukareba ibikorwa byaranze uru rugendo, usanga buri cyiciro cyaragaragaje uruhare rwihariye mu buzima bwa Arkidiyosezi ya Kigali.

Stade Amahoro igiye kongera kwakira ibihumbi by'abakristu Gatolika muri Yubile ya Arkidiyosezi ya Kigali
Stade Amahoro igiye kongera kwakira ibihumbi by'abakristu Gatolika muri Yubile ya Arkidiyosezi ya Kigali

Batisimu n’Ubwigishwa byibukije inkomoko y’ubuzima bushya muri Kristu; umuhamagaro ugaragaza abiyegurira Imana; uburezi Gatolika bwerekana uruhare rwa Kiliziya mu kurera no kujijura; Ukaristiya n’Ubusaserdoti byibutsa ishingiro ry’ubuzima bw’iyogezabutumwa; naho Caritas n’Ubutabera n’Amahoro bigaragaza urukundo rugomba guhinduka ibikorwa bifatika.

Urugendo nyobokamana i Kibeho, ibikorwa mu maparuwasi, Seminari nto ya Ndera n’ibikorwa by’umuryango na byo byagaragaje ubumwe bw’abakristu n’inshingano basangiye mu kubaka Kiliziya.

Mu butumwa bwe bwagiye buherekeza uru rugendo, Karidinali Kambanda yagarutse ku ngingo eshatu z’ingenzi: gushimira Imana ku ngabire y’imyaka 50, gusaba imbabazi no kwiyunga aho amateka yagaragaje intege nke, no gutegura ejo hazaza bafite icyizere.

Ni urugendo rwabaye umwanya wo guha agaciro abagiye bagira uruhare mu iyogezabutumwa, abasaserdoti, abihayimana, abalayiki, abarezi, ababyeyi, abafatanyabikorwa n’abandi bose bitangiye umurimo wa Kiliziya.

Arkidiyosezi ya Kigali yashinzwe ku wa 10 Mata 1976, inyura mu bihe bitandukanye birimo ibyishimo, ibigeragezo n’ibihe byo kongera kwiyubaka, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Stade Amahoro, ihuriro ry’amateka n’icyerekezo gishya

Ku wa 5 Ukuboza 2026, Stade Amahoro i Remera ni ho hazabera indunduro y’urugendo rw’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali.

Biteganyijwe ko hazahurira hamwe abakristu baturutse mu maparuwasi yose agize Arkidiyosezi, abasaserdoti, abiyeguriye Imana, abayobozi ba Kiliziya, abafatanyabikorwa n’abandi bazaba baje kwifatanya na yo muri ibi birori.

Igitambo cya Misa Ntagatifu giteganyijwe gutangira saa yine za mu gitondo (10h00).

Ubutumire bwa Karidinali Kambanda buje mu gihe ibikorwa byose byagiye bikorwa mu mwaka wose bigana ku ndunduro yabyo. Yasabye abakristu kuzaza ari benshi no gutera inkunga n’imyiteguro, kugira ngo Arkidiyosezi izabashe kwakira neza abazitabira.

Iyi Yubile y’imyaka 50 ntizaba ari iherezo ry’ubutumwa bwa Arkidiyosezi ya Kigali, ahubwo izaba intangiriro y’urundi rugendo rushingiye ku masomo yakuwe mu mateka, ku ngabire Imana yakomeje gutanga no ku cyizere cy’ejo hazaza.

Insanganyamatsiko igira iti “Urugo, igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’amizero ya Kiliziya” izakomeza kuba umuhamagaro ku miryango yose, kugira ngo ibe ahantu ukwemera gukurira, urukundo rugakomera, abana bakarerwa mu ndangagaciro za gikristu, kandi buri wese akagira uruhare mu kwamamaza Inkuru Nziza.

Bityo, ku wa 5 Ukuboza 2026, abakristu bazahurira muri Stade Amahoro atari ukugira ngo bishimire gusa imyaka 50 ishize, ahubwo banasubire mu butumwa bwabo bashimangira icyemezo cyo gukomeza kubaka Kiliziya irangwa n’ukwemera, urukundo, ubuvandimwe, ubutabera n’amizero

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose