Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Chile i Vatikani

Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Chile, José Antonio Kast Rist, i Vatikani mu ruzinduko rwibanze ku mubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya Chile, ndetse no ku bibazo bihuriweho n’ibihugu byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Chile i Vatikani
Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Chile i Vatikani

Iyi nama yabaye mbere y’uko Papa Leo XIV ayobora igikorwa rusange cyo ku wa Gatatu (General Audience), tariki ya 04 Ugushyingo 2026, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kast Rist.

Nyuma yo guhura na Papa, Perezida wa Chile yagiranye ikiganiro na Arikiyepisikopi Paul Richard Gallagher, Umunyamabanga wa Vatikani ushinzwe Umubano n’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga.

Arikiyepisikopi Paul Richard Gallagher
Arikiyepisikopi Paul Richard Gallagher

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani (Vatican Press Office), ibiganiro byibanze ku mubano mwiza usanzwe hagati ya Vatikani na Chile, hanashimangirwa uruhare rukomeye Kiliziya Gatolika igira mu mibereho y’abaturage, haba mu mibereho rusange no mu buzima bwabo bw’umwuka, binyuze no mu bikorwa by’iyobokamana n’imigenzo ya rubanda.

Abari muri iyo nama kandi baganiriye ku bibazo bitandukanye bihuriweho n’impande zombi, ku rwego rw’akarere ndetse n’urw’isi yose.

Mu ngingo zagarutsweho by’umwihariko harimo ikibazo cy’abimukira n’igabanuka ry’ubwiyongere bw’abaturage, ibibazo biri mu by’ingenzi bihangayikishije ibihugu byinshi muri iki gihe.

Iyi nama igaragaza umuhate wa Vatikani na Chile mu gukomeza umubano ushingiye ku bufatanye, ibiganiro no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bireba abaturage, haba mu rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose