Abari abakozi n’abayobozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye kwibukwa ku nshuro ya 32
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) wagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari mu Nama y’Ubuyobozi n’abari abakozi bawo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro Pasiteri Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yahaye abanyamakuru, yasobanuye ko iki gikorwa kigamije kwibuka uruhare abari muri uyu muryango bagize no kuzirikana ababakomotseho basigaye.
Yagize ati “Turi mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muryango nawo, mu mateka yawo, kuba waravutse mu 1977 ubwabyo ugakomeza ugakura ukabaho no muri uyu mwaka wa 2026, ubitse mu mateka yawo ibijyanye n’andi mateka rusange igihugu cyanyuzemo.”
Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu tariki ya 30 Mata 2026 bazibuka kandi bakazirikana ubuzima bw’abantu babo bakoreraga uyu muryango mu nzego zitandukanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agaruka ku nshingano bafite, yagize ati “Dufite inshingano ebyiri; icya mbere ni ukuzirikana ubuzima bwabo n’uruhare bagize kugira ngo umuryango ube uriho, kugira ngo be kwibagirana, be kuzima, n’ibikorwa bakoze biherweho bihinduke amasomo no ku bandi. Icya kabiri ni ukureba ababo basigaye; abana n’abafasha babo, kugira ngo bataba ari abari abakozi gusa cyangwa abagize uruhare mu muryango ngo babe barakoreye umuryango utazirikana.”
Pasiteri Ruzibiza kandi yanakomoje ku bikorwa bizakorwa bijyanye no Kwibuka, avuga ko bazibuka abantu bane bishwe bari mu byiciro bibiri; harimo abakozi bakoraga buri munsi.
Yagize ati “Tuzirikana muri uyu muhango ubuzima bwa Ev. Karangwa Kitoko Thomas wishwe mu 1994, ndetse yicanwa n’umugore we witeguraga kubyara mu byumweru nka bibiri byari bukurikireho. Cyakora, mu bitangaza by’Imana haza kurokoka umwana umwe muri uwo muryango. Twibuka kandi Mr. Kanamugire Théogene wari umunyamabanga w’Umunyamabanga Mukuru, waguye mu gace ka Ntendezi ya Cyangugu, ariko na we yasize umudamu n’abana babiri bararokotse, barahari iyo turi muri ibi bikorwa tubana na bo.”
Yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu bari mu mirimo itari iya buri munsi.
Ati “Uwa mbere yari mu rwego rureberera imirimo ari we Pasiteri Iyamuremye Amon, mu Badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ariko na we ntabwo yazimye; mu muryango we hari abarokotse, hari abana be twamenyanye batuye mu mujyi wa Kigali. Uwa kane ni Pasiteri Nkurunziza Alphonse, ariko na we ntabwo yazimye, afite umuryango warokotse.”
Yongeyeho ko mu bikorwa bitatu by’ingenzi bakora muri iki gihe, kimwe cyamaze gukorwa, ari ugusura imiryango y’abarokotse Jenoside y’abahoze bakora muri uyu muryango.
Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turabasura, tukabaha ubutumwa bw’ihumure ndetse tukababwira ko turi kumwe. Uwo murimo warakozwe.”
Igice cya kabiri kuri uwo munsi, yavuze ko kizaba kigizwe no kujya gusura no kunamira aba bibukwa, ndetse n’abandi.
Ati “Hari abashyinguye ku Gisozi; tuzajyanayo n’imiryango yabo twunamire inzirakarengane zishyinguye ku Rwibutso rwa Gisozi, harimo n’aba twibuka ku bw’Umuryango wa Bibiliya gusa. Nyuma yaho kandi tuzajya ku Rwibutso rwa Kabusunzu ahashyinguye Pasiteri Iyamuremye Amon n’umuryango we, kubera ko abenshi bari kumwe na we mu nzu babatwikiye mu nzu. Nyuma y’ibyo tuzagaruka ku biro by’Umuryango wa Bibiliya dutangire umuhango wo Kwibuka.”
Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari mu Nama y’Ubuyobozi n’abari abakozi bawo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kizabera ku biro by’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda biherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ku wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, guhera saa munani z’amanywa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.