Abasaveri batangiriye umwaka w'ubutumwa i Kibeho
Kuri uyu wa 09 Nzeri 2023 Abasaveri basaga 1000 baturutse mu gihugu hose bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho mu rwego rwo gutangira umwaka mushya w'ubutumwa wa 2023-2024.
Ni urugendo Nyobokamana ngarukamwaka Abasaveri mu Rwanda bakora mu rwego rwo gusoza umwaka no gutangira undi bakanahimbaza isabukuru y'umuryango dore ko washinzwe muri Nzeri 1952.
Musenyeri Kizito Bahujimihigo ni we wayoboye Igitambo cya Misa, ari kumwe n'abapadiri Omoniye b'abasaveri mu madiyosezi atandukanye.
Bwana Viateur Bicali, Umukuru w'Abasaveri mu Rwanda, yashimiye abitabiriye uru rugendo avuga ko abasaveri bishimira uko umwaka ushize wa 2022-2023 wagenze,n'uko bashyize mu bikorwa icyerekezo bari bihaye cyo kwimakaza kugendera hamwe.
Mu butumwa yabagejejeho, Myr Kizito yibukije Abasaveri isano bafitanye ba Bikira Mariya abasaba kurushaho kumukunda no kumwisunga.
Bwana Viateur kandi yanatangaje icyerekezo cy'ubutumwa bw'Abasaveri muri uyu mwaka mushya w'ubutumwa batangiye.
Ati"Mu rwego rwo kurushaho kujyana n'icyerecyezo Kiliziya Gatolika mu Rwanda irimo gushyira imbere muri uyu mwaka, aho bifuza umwana ushoboye kandi ushobotse; Twifuje ko icyerekezo cyacu nk'abasaveri mu Rwanda umwaka wa 2023-2024 kiba "Tugendere hamwe, dufatanye kurera umusaveri ubereye Kilizya n'Igihugu".
Ati "Mu mwaka wa Gisaveri urangiye 2022-2023 twari dufite icyerecyezo kigira kiti "duharanire kugendera hamwe twimakaza ubumwe n'ubufatanye mu butumwa bwacu." Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyerekezo hakozwe ingando z'abatware n'abatwarekazi; Twasuye kandi abasaveri mu madiyosezi yose kugira ngo turebe uko bagendera hamwe."
Kugira ngo iki cyerekezo kigerweho, umuyobozi w'Abasaveri avuga ko barimo guteganya ibikorwa bitandukanye birimo Amahugurwa, ibikorwa by'urukundo n'ibikorwa by'amajyambere.
Umuyobozi w'Abasaveri yasabye buri wese guhaguruka agatanga umuganda yitabira ibikorwa bitandukanye bitegurwa n'umuryango w'abasaveri birimo iby'iyobokamana, ibikorwa by'urukundo n'ibikorwa byo kwiteza imbere kuko bidakwiye ko umusaveri asigara inyuma mu iterambere.
Padiri Niyonsaba Clement wo muri Diyosezi ya Cyangugu akaba na Omoniye w'abasaveri muri diyosezi, yashimiye abasaveri bitanze bakaba bageze i Kibeho, asaba ko iki cyerekezo bahawe cyo kurera umusaveri ubereye Kiliziya n'Igihugu, buri wese yabigiramo uruhare kugira ngo bizagerweho.
Abasaveri baganiriye na Kinyamateka badutangarije ibyishimo batewe n'urugendo nyobokamana bakoze bavuga ko rubahaye imbaraga zo kuzitwara neza mu mwaka batangiye.
Innocent waturutse muri Paruwasi ya Mimuri, muri Diyosezi ya Byumba akaba n'Umuyobozi w'abasaveri ba paruwasi akomokamo yagize ati "ni ubwa mbere ngeze ku butaka butagatifu i Kibeho. Ni amahirwe akomeye kuhagera. Twatembereye ahantu hatandukanye kandi hose hafite amateka anyuranye bagiye badusobanurira. Twagiye ku iriba, twagiye i Nyarushishi n'ahandi. Twahawe inyigisho zinyuranye ku buryo byatumye ngira inyota yo kuzagaruka kandi n'umufasha wanjye ndetse n'abana bakazagera hano."
Uwimbabazi Marigarita Waturutse muri Diyosezi ya Kibungo Paruwase ya Bare, we yavuze ko yishimiye kugera i Kibeho akabona kandi akameya byinshi byaranze Kibeho. Asaba abandi basaveri kudacikwa n'aya mahirwe yo kuhasoreza no kuhatangirira umwaka, kuko bahungukira imbaraga zizabafasha mu mwaka mushya baba batangiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.