Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepisikopi Gatolika mu Buhinde barasabira igihugu cyabo nyuma y'igitero cyahitanye abantu umunani

Nyuma y'igitero cy'ubwiyahuzi cyabereye mu murwa mukuru w'u Buhinde, i New Delhi, cyahitanye abantu umunani abandi bagakomereka, Inama y'Abepisikopi Gatolika muri iki gihugu (CBCI),yasabye abakirisitu n'Abahinde bose gusabira amahoro no gukomeza kuba maso kugira ngo birinde ibikorwa by'iterabwoba.

Abepisikopi Gatolika mu Buhinde barasabira  igihugu cyabo nyuma y'igitero cyahitanye abantu umunani
Abepisikopi Gatolika mu Buhinde barasabira igihugu cyabo nyuma y'igitero cyahitanye abantu umunani

Polisi yatangaje ko yafashe abantu batanu mu gace ka Kashmir bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero cy'imodoka yaturikijwe kuwa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ndetse n'abandi barindwi bafashwe hafi ya New Delhi, bakekwaho kuba mu itsinda ry'abarwanyi. Inzego zumutekano zavuze ko zafashe n'intwaro nyinshi n'ibikoresho byo gukora ibiturika.

Ibi bitero bibiri bikurikiranye, byazamuye ubwoba n'umwuka mubi hagati y'u Buhinde na Pakisitani, nyuma y'uko kuwa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, habaye n'ikindi gitero cy'ubwiyahuzi i Islamabad, umurwa mukuru wa Pakisitani, cyahitanye abantu 12. N'ubwo nta gihamya cy'uko bifitanye isano, byombi byongeye kwibutsa amahoro akomeye akenewe muri ako karere.

Mu itangazo ryasohowe kuwa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, Abepisikopi Gatolika mu Buhinde bagaragaje agahinda kenshi kubera urupfu rw'abantu binzirakarengane n'abakomerekeye muri icyo gitero, basaba abakirisitu bose kugira umunsi wo gusengera amahoro n'umutekano w'igihugu.

Iryo tangazo rigira riti " Ibyiyumvo byacu n'amasengesho yacu biri kumwe n'abari mu mubabaro ukomeye muri iki gihe. Dusabira kandi gukira vuba kw'abakomerekeye muri icyo gitero.

Abepisikopi basabye abaturage bose gukomeza kuba maso no gutanga amakuru kuri Polisi igihe cyose babonye ibikorwa cyangwa ibintu bikekwa, kandi basaba abapadiri n'abayobozi b'amaparuwasi gufasha mu gukaza umutekano no gutanga amakuru ku gihe ku nzego z'ibishinzwe.

Basabye kandi ubumwe n'amahoro mu gihugu cyose.

"Tugume turi umuryango umwe, dukomeze amahoro kandi dukorere hamwe kugira ngo turinde umutekano n'imibereho myiza y'abaturage bose. Dukomeze gusabira igihugu cyacu amahoro numutekano."

Iyi nyandiko y'abepisikopi yatumye abakirisitu benshi bongera kwibutswa inshingano bafite mu kubaka amahoro no guharanira umutekano muri sosiyete, nk'uko Kiliziya isanzwe ibibakangurira

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose