Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Agiamondo yafashije Komisiyo y’Abepiskopi y'Ubutabera n’Amahoro (CEJP) kongera ibikorwa byo kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro irishimira intambwe ikomeje gutera mu bikorwa birebana no kubaka ubumwe n'ubudaheranwa, ibifashijwemo n'umushinga,AGIAMONDO wa Kiliziya Gatolika yo mu Budage.

Agiamondo yafashije Komisiyo  y’Abepiskopi y'Ubutabera  n’Amahoro  (CEJP) kongera ibikorwa byo kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa
Agiamondo yafashije Komisiyo y’Abepiskopi y'Ubutabera n’Amahoro (CEJP) kongera ibikorwa byo kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa

AGGIAMONDO ni umushinga wa Kiliziya gatolika ukora iby’ubufatanye n’ibigo bitandukanye. Mu Rwanda ukaba ukorana na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, by'umwihariko mu madiyosezi ya: Cyangugu , Butare na Gikongoro.

yagize ati” Mu myaka itatu tumaze dukorana, turashima byinshi,bijyanye no gushyira mu bikorwa imirongo migari twihaye nka Komisiyo, kuyikurikirana no kuyishyira mu bikorwa. Badufashije kandi cyane cyane mu bijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa nk'imwe mu ngingo yitabwaho cyane n’umushinga."

Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, yavuze ko iyi komisiyo yishimira ibyo imaze kugeraho ifatanyije na AGIAMONDO. Agashima by'umwihariko intambwe yatewe mu bikorwa by'Ubumwe n'Ubudaheranwa.

Jean Baptiste Ruzigamanzi, umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Gikongoro avuga ko AGIAMONDO yabongereye imbaraga by'umwihariko muri gahunda zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

yagize ati” muri iyi myaka itatu ishize twakozemo byinshi dufashijwe na AGIAMONDO. By'umwihariko, twongereye imbaraga mu bikorwa bijyanye no Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ku buryo buri mwaka tugira amaparuwasi atari munsi y'atatu duha umwihariko wo kujya kwifatanya mu bikorwa byo Kwibuka."

Mu kwezi kwa Werurwe 2024, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yateguye ubukangurambaga ku cyaha kerekeranye n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, iki gikorwa na cyo kikaba cyarabaye ku bufatanye n'umushinga AGIAMONDO.

Uretse ubufatanye mu bikorwa byo kubaka Ubumwe n'Ubwiyunge, Umushinga AGIAMONDO, unafasha Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro kubaka ubushobozi, uyiha abakozi b'inzobere mu gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga bagakorana n'iyi Komisiyo. Kugera ubu mu Rwanda hakaba hari batatu: Ukorera ku Biro by'Inama y'Abepiskopi, Ukorera muri Diyosezi ya Gikongoro n'Ukorera muri Diyosezi ya Cyangugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose