Amafoto: Myr Sinayobye yasabye abanyamakuru kugira amakenga mbere yo gutangaza inkuru
Mu rwego rwo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, None tariki ya 24 Mutarama 2024, Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangungu ari nawe Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe itumanaho, yifatanyijwe n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya mu Rwanda.
Iki gikorwa cyabereye muri Diyosezi ya Kabgayi, kuri Centre de l'Esprit Saint Mbare, cyabimburiwe n’ikiganiro Myr yagiranye n’aba banyamakuru, aho yongeye kubibutsa ko bafite ijambo kugira ngo babere abandi urumuri birinda gukora itangazamakuru rica igikuba.
Ati “Abanyamakuru ba Kiliziya mukwiye kurangwa n’ibintu bitatu by’ingenzi mu butumwa bwanyu.”
Yavuze ko ibi bazabigerwaho ari uko bishingikirije ibintu bitatu bikwiye kuranga umunyamakuru.
Ibyo bintu nk’uko Myr Sinayobye yabigarutseho ni;
1. Gutega amatwi, umunyamakuru akarambukirwa, agashirika ubute mu guhura n'abantu yirinda kwihutira gutangaza, akagira amakenga n'amatsiko yo kumenya. Avuga kuri iyi ngingo, Myr Sinayobye yabwiye abanyamakuru ko Papa Fransisiko yifuza ko inkweto z’abanyamakuru zisaza vuba kubera gushirika ubute bwo kujya guhura n’abantu kugira ngo bamenye amakuru y’impamo.
2. Gusesengura icyavuzwe no kwiga byimbitse. Myr Sinayobye avuga ko abanyamakuru bakwiye gusesengura ibyo babwiwe mbere yo kubitangaza ndetse bakihatira gusoma cyane kugira ngo bamenye.
Ati “Nk’umunyamakuru, uba ukwiriye kugirana ikiganiro n’umuntu akabona ko uhugukiwe n’ibyo uri kumubaza.”
3. Ingingo ya Gatatu ni gutangaza inkuru, iyo yamaze gukorerwa isuzumwa ryose rikenewe.
Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya mu Rwanda, Myr Sinayobye yayoboye Igitambo cya Misa yo guhimbaza Umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, Umurinzi w'abanyamakuru n'abanditsi.
Hasojwe Igitambo cya Misa, abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya mu Rwanda basuye Bazilika nto ya Kabgayi basobanurirwa amateka abitswe n’iyi Bazilika, imwe rukumbi iri mu Rwanda.
Muri Bazilika, abanyamakuru basobanuriwe byinshi ku bepiskopi bahashyinguye cyane cyane Myr Jean Joseph Hirt nk’uwazanye ivanjiri mu Rwanda, dore ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu myiteguro yo guhimbaza Yubile y’imyaka 125 igeze mu Rwanda.
Abanyamakuru bavuye kuri iyi Bazilika berekeza mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) nk’ishuri rya Kiliziya ryareze ndetse rikirera abanyamakuru kuva ryashingwa mu mwaka wa 2002.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibitangazamakuru bitatu bya Kiliziya aribyo Kinyamateka, Radio Maria Rwanda na Pacis TV.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.