Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amatorero y’i Burayi yashyize umukono ku nyandiko nshya yo gushimangira ubumwe bw’Abakirisitu

Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2025 Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yakiriye abahagarariye Inama y’Amatorero ya Gikirisitu y’i Burayi (CEC) n’Inama y’Abepiskopi Gatolika b’i Burayi (CCEE), nyuma yo gusinya Charta Oecumenica nshya — inyandiko igamije gukomeza ubufatanye n’ubumwe hagati y’amatorero ya Gikirisitu yo ku mugabane w’u Burayi.

Amatorero y’i Burayi yashyize umukono ku nyandiko nshya yo gushimangira ubumwe bw’Abakirisitu
Amatorero y’i Burayi yashyize umukono ku nyandiko nshya yo gushimangira ubumwe bw’Abakirisitu

Iyi nyandiko yasinyiwe i Roma, ikaba ari ivugururwa rya mbere nyuma y’imyaka 25, ishimangira umuhamagaro wo gukorera hamwe mu kwamamaza Ivanjili, mu kurwanya amacakubiri n’ubusumbane bushingiye ku madini, no guteza imbere amahoro n’ubwuzuzanye hagati y’abemera bose.

Mu ijambo rye, Papa Leo wa XIV yavuze ko iyi Charta nshya ari ikimenyetso cy’urugendo rushya rw’ubumwe bw’Abakirisitu, mu gihe isi irimo impinduka nyinshi mu mico, mu bukungu no mu myemerere.

Yagarutse ku buryo amatorero amwe akomeje kugabanyuka mu bakirisitu, ariko asaba ko ibyo bitaba intandaro yo gucika intege. Yibukije ko ari ngombwa kumva amajwi mashya aturutse mu bihugu n’imico itandukanye, kugira ngo ubuvandimwe n’ubwuzuzanye byiyongere.

Ati “Muri ibi bihe by’intambara n’urwikekwe, imbabazi n’amahoro by’Umwami wacu ni byo bizatuyobora. Ni Imana yonyine ishobora kutwereka inzira yo kwamamaza Kristu mu buryo bwubaka,”

Yongeyeho ko iyi nyandiko ari ubushake bwo kureba amateka y’amatorero mu maso ya Kristu, kwemera aho habaye amakosa, no gufatanya mu gusana ubumwe bw’Abakirisitu.

Papa Leo yashimangiye ko Roho Mutagatifu ari we uyobora uru rugendo, abafasha kumenya aho amatorero yabashije gukorera hamwe neza n’aho bikigoye, kugira ngo bakomeze urugendo bashingiye ku bumwe n’ubwubahane.

Ati “Iyi nyandiko ntigarukira ku gutanga amabwiriza gusa, ahubwo inashishikariza kugira abo mufatanya urugendo, no guhora mwiteguye kumva ibyo Roho Mutagatifu abashishikariza,”

Papa yahuje kandi iyi Charta n’urugendo rwa Sinodi Kiliziya Gatolika irimo gukora muri iki gihe, avuga ko byose bigamije kumva buri wese no gufatanya guhitamo inzira nziza yo kwamamaza Ivanjili mu bihe bishya.

Mu butumwa bwe, Papa Leo wa XIV yavuze ko imwe mu ntsinzi z’iyi Charta ivuguruye ari uko amatorero yashoboye kwicara hamwe, akarebera hamwe ibibazo by’iki gihe, agashyiraho iby’ibanze bigomba kwitabwaho, ariko akomeza kwizera ko Ivanjili izahora ifite agaciro gahoraho.

“Muri uyu mwaka w’Ubutagatifu, ndashaka kubwira abaturage bose bo ku mugabane w’u Burayi ko Yezu Kristu ari we Byiringiro byacu. Ni we nzira tugomba kunyuramo, kandi ni we ntego y’urugendo rwacu mu kwemera,”

Charta Oecumenica nshya isobanura ko ubumwe hagati y’amatorero atandukanye atari intambara y’amategeko cyangwa inyandiko, ahubwo ari urugendo rwo kumva no kwakira abandi nk’abavandimwe muri Kristu.

N’ubwo buri torero rifite amateka n’imigenzo yaryo, iyi nyandiko yibutsa ko bihurira ku kintu kimwe cy’ingenzi — kwamamaza Yezu Kristu nk’Icyizere cy’abantu bose.

Nk’uko Papa yabigarutseho, ubufatanye mu masengesho no mu bikorwa by’iyogezabutumwa ni byo bizafasha Abakirisitu ba none gutsinda urusaku rw’intambara, urwango n’amacakubiri bikomeje kugaragara ku isi.

Nk’uko Papa yabigarutseho, ubufatanye mu masengesho no mu bikorwa by’iyogezabutumwa ni byo bizafasha Abakirisitu ba none gutsinda urusaku rw’intambara, urwango n’amacakubiri bikomeje kugaragara ku isi.

Charta Oecumenica ni inyandiko y’ubufatanye bwa CEC na CCEE, yashyizweho umukono bwa mbere mu 2001, ikaba isaba amatorero n'amadini gukorera hamwe mu kwamamaza Kristu no guteza imbere amahoro. Ivugururwa ryasinyiwe i Roma mu Ukwakira 2025 rishyira imbere ubumwe, ubufatanye n’ihuriro ry’ibitekerezo mu gihe gishya cy’impinduka z’isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose