Bagiye kwirinda ihohotera bajyaga bakora batabizi
Mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro ifatanyije n'itorero ry'Abangilikani ry'u Rwanda, mu mushinga uterwa inkunga n'Ikigega mpuzamahanga cya Kiliziya Gatolika muri Scotland (SCIAF), abahuguwe bagaragaje ko nyuma yo gusobanukirwa n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n'amategeko arebana na ryo bagiye kurandura ihohotera aho bari kuko hari n'ibyo bajyaga bakora batazi ko ari ihohoterwa.
Muri aya mahugurwa yabereye kuri Diyosezi y'Abangilikani ya Butare, tariki 13 Gicurasi 2023, hahuguwe abahagarariye abari mu nzego zitandukanye barimo: ingo z'ikitegererezo, inshuti z'umuryango, Abaganga, abalimu, urubyiruko, abagabo bahagarariye abubatse ingo nziza, abagore bahagarariye abubatse ingo nziza, abahagarariye abandi mu miryango remezo, inama y'Igihugu y'abagore (CNF), abahagarariye abandi mu nzego z'ibanze, abari muri Komisiyo zifite aho zihuriye n'umuryango, itsinda ry'abashinzwe gukurikirana ibibazo by'ingo n'abafite inshingano zo gufasha ingo muri Kiliziya Paruwase ya Ngoma. Abahuguwe bakaba basobanuriwe amoko y'ihohoterwa n'uko ryakwirindwa.
Mu kiganiro cyatanzwe basobanuriwe amoko 4 y'ingenzi y'ihohoterwa: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina (urugero ; gushyingira kugahato, guhatira umukobwa gukuramo inda, gukorakorwa ku myanya ndanga gitsina kugahato, gufata ku ngufu n'ibindi bisa nabyo), ihohoterwa rikomeretsa umubiri ( urugero ; kwangiza cg gukomeretsa umubiri nko gukubita, gukurura imisatsi, kubohwa n'ibindi nkabyo bibabaza umubiri), ihohoterwa rikomeretsa Umutima ( urugero ; guhoza undi ku nkeke, gutukwa, guteshwa agaciro gupfobya gucyurira guhabwa akato, gucunaguzwa, kwangwa, kutavugisha undi, kwimwa ijambo, kugenura mu kwita abana amazina, kwikoma undi ngo atera umwaku n'ibindi bisa nkabyo) n'ihohoterwa rishingiye ku mutungo ( urugero ; nko gusahura umutungo w'urugo, kuwugurisha rwihishwa,kuwusesagura, kwicisha abo mu rugo inzara, kubuza uwo mwashakanye ijambo n'imikoreshereje y'umutungo wo mu rugo, kubuza uwo mwashakanye kwikenuza imitungo yo mu rugo igihe ari ngombwa).
Hagarutswe kandi kuri zimwe mu mpamvu zitera ihohoterwa harimo: gushaka igitinyiro, kwikuza, ubusinzi, ubusambanyi, uburakari, amabwire, kudahuza idini cyangwa imyemerere basobanuriwe kandi na zimwe mu ngaruka zikomoka ku ihohoterwa, zirimo: kwiyambura ubuzima, gutandukana hagati y'abashakanye, n'ibindi.
Nsengiyumva Joseph waturutse muri Paruwasi ya Ngoma yashimye ko bahawe aya mahugurwa kuko bigiye kubafasha cyane ko hari abajyaga banagongwa n'amategeko ugasanga barahanwe kandi batari bazi ko ibyo bakoze bihanirwa n'amategeko.
Yavuze ko muri aya mahugurwa bungukiyemo iby'ingenzi byinshi bakaba bamenye ko hari ibyo bakoraga ari ihohotera batabizi. Yatanze urugero rwo: guhana umwana cyane, gukurura amatwi n'ibindi bihano bibabaza umubiri. Avuga ko ibi bihano bikoreshwa henshi ndetse ko bikunze no kuba intandaro yo guta ishuri ku bana. Aya mahugurwa akaba yabafashije gufata ingamba yo kujya bahana abana babo mu bundi buryo nko kubaganiriza.
Bimenyimana Viateur Umwarimu mu ishuri ribanza rya Runga kimwe na bagenzi be bitabiriye aya mahugurwa, bavuze ko hari byinshi bishya bungukiye muri aya amahugurwa nko kuba hari ibibazo bajyaga batanga mu banyeshuri yewe no mu bana babo bazi ko ari ugukosora no gufasha abanyeshuri ariko nyuma yo gusobanukirwa amoko yihohoterwa bafashe ingamba yo guhindura uburyo bakoreshaga ahubwo bakanaganiriza abanyeshuri ibyo bakuye mu mahugurw kugira ngo na bo babimenye banamenye amategeko abarengera.
Umunyabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Huye Rwagatare Edouard yavuze ko aya mahugurwa bahawe agiye kubafasha mu buryo bwo gucyemura ibibazo by'ihohoterwa by'abaturage babereye abayobozi bahereye mu masibo kuko akenshi usanga ba mutwarasibo n'abaturage batazi ko rimwe na rimwe ibikorwa bakora biba birimo n'ihohoiterwa. Ibi bikaba bigiye kubafasha kubegera ngo babamenyeshe banabibutse uburenganzira bwabo. Yongeyeho ko kuba Komisiyo Y'Ubutabera n'Amahoro na Angilikani barabatekerejeho ari ibintu bishimira kuko bizafasha inzego z'ubuyobozi kugabanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango.
Pasiteri Solange Imanishimwe ukorera muri EAR Cathedral ya Butare yashimiye Kilizya Gatolika kuba yaremeye gufatanya na EAR kuko babona bizafasha abakirisitu babo mu kurwanya ihohoterwa rigaragara mu ngo kandi batangiye kubibonamo umusaruro kuko hari bimwe mu byiciro byagiye bifashwa nko gusubira mu ishuri nyuma yo kwigishwa, abakobwa babyariye iwabo bafashijwe bakaba barihangiye imyuga, n'ibindi. Avuga ko gukorana na Kiliziya Gatolika babibonamo ubumwe, ubusabane no gushyigikirana kugira ngo bafashe umuryango.
Sr Umubyeyi Epiphanie wari uhagarariye Komisiyo y'ubutabera n'amahoro yasabye abitabiriye amahugurwa gushyira mu ngiro ibyo bamenye bakabisakaza mu bandi kugira ngo bafatanyirize hamwe kurandura ihohoterwa rikorerwa mu miryango nk'uko ari cyo kigamijwe mu gutanga aya mahugurwa.
Yagize ati "Kiliziya Gatolika na Angilikani bishyize hamwe mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n'amakimbirane mu banyarwanda binyuze mu buryo bwa Gikirisitu, bityo rero buri wese akwiye kubigira ibye kugira ngo dusenyere umugozi umwe tubashe kugera kubyo twiyemeje nk'uko mwaje muhagarariye abandi mukwiye kureba abagifite imyumvire ikiri hasi nka kimwe mu bizadufasha gutsinda iki kibazo cyugarije umuryango."
Abahawe aya mahugurwa bangana na 60 barimo 30 bo muri Kiliziya Gatolika ba Paruwase ya Ngoma ndetse na 30 bo muri EAR Cathedral ya Butare.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.