BUFMAR mu rugendo rwo gutangira kwikorera imiti
Minisiteri y'Ubuzima irasaba BUFMAR gushyiraho uburyo bwo kwikorera imiti n'ibindi bikoresho byo kwa muganga mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro no kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabigarutseho ku wa 17 Ukwakira 2025, ubwo hizihizwaga Yubile y'imyaka 50 BUFMAR imaze ibayeho.
Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwinjiye muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cyo kubitumiza mu mahanga.
Ati "Dufite gahunda ya Leta yitwa Local Manufacturing. Hari ibyatangiye gukorerwa mu Rwanda nk'inshinge zikingira zikorerwa i Rwamagana kuva uyu mwaka wa 2025 watangira. Uru ruganda rukorera mu Ntara y'Iburasirazuba rukora inshinge zitangwa mu bihugu bya Afurika birenga 14. Hari izindi nganda ziri i Masoro, hari na laboratoire ziri kuzura mu Majyepfo zifite gahunda nziza. Na BUFMAR turayisaba gutangira gutekereza uburyo yakwikorera ibikoresho n'imiti, kandi ikabigeza no hanze y'igihugu."
Dr Sabin avuga ko iyi gahunda izatuma u Rwanda rugabanya ingano n'ikiguzi cy'ibyo rutumiza mu mahanga.
Ati"Iyo ukura ibintu hanze, utanga amadevize kandi wagakwiye kuyinjiza mu gihugu. Ibyo tuzana dukomeze tubizane, ariko tunatekereze ibyo dukorera hano, kandi ibyo tuzana tubizane bidatinze kandi bidahenze kandi birashoboka."
Dr Sabin akomeza avuga ko iyi gahunda izatuma u Rwanda runagira uruhare mu gukwirakwiza imiti n'ibikoresho byifashishwa mu buvuzi atari mu Rwanda gusa ahubwo no muri Afurika muri rusange.
Ati "Dufite ibigo bitatu bikwirakwiza imiti n'ibikoresho byo kwa muganga. Turifuza ko ubufatanye bukomeza, ndetse tugakora byinshi birenze ibyo dusanzwe dukora. Hari ibihugu byinshi, cyane cyane muri Afurika, byifuza ko twakorana. Hari abatabona imiti ntibanamenye aho iva. Dufite ubusabe bw'ibihugu bigera kuri bitanu byadusabye kubafasha mu bijyanye no gukwirakwiza imiti n'ibikoresho byo kwa muganga. Ese BUFMAR irashaka kugarukira ku mipaka yacu gusa? Cyangwa dushobora gufatanya tukarenga imipaka tugafasha n'abandi? Ibi byatuma u Rwanda rurushaho kwaguka kandi tugafatanya n'abandi tugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bwa Afurika."
Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR, Madame Gahongayire Monique, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yagarutse ku kibazo cy'imiti ihenze mu Rwanda n'icyo bagiye gukora nyuma y'inama bagiriwe na Minisiteri y'Ubuzima.
Ati "Iki kibazo cy'imiti n'ibikoresho byo kwa muganga bihenze giterwa n'izamuka ry'ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Iyo amadorali azamutse, cyangwa ibiciro by'ingendo by'ubwato byiyongereye, byose bigira ingaruka ku giciro cy'imiti."
Asobanura ibyo BUFMAR igiye gukora mu guhanagana n'iki kibazo, yagize ati" Tugiye kubishyira muri gahunda dushake inganda n'abafatanyabikorwa, kugira ngo ibyo Minisiteiri yadusabye tuzabigereho kandi birambe."
Madame Monique yavuze kandi ko uru rugendo rwo gutangira kwikorera imiti rutazaba rworoshye kuko rusaba gushaka ubutaka, kubaka inganda, no kubona abahanga, ariko ko bagiye kubishyira mu ntego z'imyaka itanu cyangwa icumi iri imbere, ku buryo mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 bazaba bafite ibyo bamaze kugeraho bifatika.
Ibi byashimangiwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi ya BUFMAR, wagize ati "Ni intego nziza kuko gutumiza imiti hanze birahenda kandi bisaba amadevize. Ibyo dushobora gukorera mu gihugu bikwiye kwitabwaho. Turashimira kandi Leta y'u Rwanda kuko yatangiye gukora imiti mu gihugu, bikadufasha kuyibona vuba kandi ku giciro gito."
BUFMAR yatangaje ko imwe mu miti yatangiye kwikorera mu rwego rwo kugabanya amafaranga akoreshwa mu kuyitumiza hanze, no kongera uburyo imiti iboneka vuba mu mavuriro, harimo imiti yoroheje ikoreshwa inyuma ku ruhu nko ku bisebe no mu ibagiro. Kugeza ubu, iyi miti igeze ku bwoko burindwi. BUFMAR kandi ifite ishami ry'abatekinisiye bashobora gusana ibikoresho byangiritse nk'ibitanda bivurirwaho amenyo, ibyifashishwa mu babyaza ndetse n'ibindi bikoresho bikenerwa kwa muganga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.