Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

BUFMAR Yashimiwe Uruhare Rwayo mu Kubungabunga Ubuzima bw’Abanyarwanda mu Myaka 50 Imaze

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025, mu birori byabereye i Kigali hizihijwe Yubile y’imyaka 50 ya Bureau des Formations Médicales Agréées du Rwanda (BUFMAR). Ni ibirori byahurije hamwe abayobozi, abafatanyabikorwa n’inshuti z’uyu muryango, bishimira intambwe umaze kugeraho mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda no gutanga serivisi z’ubuvuzi mu gihugu hose.

BUFMAR Yashimiwe Uruhare Rwayo mu Kubungabunga Ubuzima bw’Abanyarwanda mu Myaka 50 Imaze
BUFMAR Yashimiwe Uruhare Rwayo mu Kubungabunga Ubuzima bw’Abanyarwanda mu Myaka 50 Imaze

Mu kiganiro na Kinyamateka, Madame GAHONGAYIRE Monique, Umuyobozi wa BUFMAR,yashimangiye ko iyi myaka 50 ishize igaragaza urugendo rukomeye rw’iterambere no kwitangira abaturage.

Yagize ati“Turishimira kuba BUFMAR ikiriho nyuma y’imyaka 50, cyane cyane ko hari ibigo byinshi byatakaye mu bihe bikomeye by’amateka yacu. Twashoboye gukomeza urugendo, dufatanyije n’abagize uyu muryango n’abandi bafatanyabikorwa, kandi twateye intambwe ishimishije haba mu mikorere, mu bikorwa remezo no mu bufatanye.”

Madame GAHONGAYIRE yavuze ko kwimukira mu nyubako nshya ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi byashimangiye iterambere rya BUFMAR, kandi ko kwizihiza Yubile ari ikimenyetso cy’ubushobozi n’imbaraga byo gukomeza guharanira ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BUFMAR, yagaragaje ko iyi Yubile ari umwanya wo gushimira Imana no gusubiza amaso inyuma harebwa aho BUFMAR yavuye n'aho igeze.

“Icyatuzanye ni uguhuriza hamwe imbaraga mu kurengera ubuzima. BUFMAR yaduhuje ituma tugera ku ntego twiyemeje. Dufite amavuriro 163 dukorana, arimo ibitaro 18 n’ibigo nderabuzima 145 bikorera mu gihugu hose. Ubu bumwe n’urukundo bituma tugera kuri byinshi.”

Yibukije ko Kiliziya n’amatorero bazakomeza kugira uruhare mu kurengera ubuzima, kuko "umuntu wuzuye akwiye kugira roho nzima mu mubiri muzima."

Sr Bety MUKARUGAMBWA, umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ubuzima muri Arikidiyosezi ya Kigali, yashimangiye uruhare rukomeye BUFMAR yagize mu kugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi ku mavuriro, by’umwihariko mu bihe by’amage.

Ati“BUFMAR yagiye ifasha Leta mu bihe bigoye, ikagerageza kugeza ibikoresho n’imiti aho byari bikenewe. Ibyo byagize uruhare mu gukemura ibibazo by’ubuzima byari bikomeye.”

Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, yashimiye BUFMAR kuba yaragize uruhare rukomeye mu rugendo rw’imyaka 50 rwo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “BUFMAR ifite amateka akomeye. Navutse nyisangaho, ndetse icyo gihe yari yo yonyine ikwirakwiza imiti mu Rwanda. Uru ni urugendo rw’inshingano, rugamije kongera icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda.”

Yavuze ko hamwe na BUFMAR, Rwanda Medical Supply (RMS) na Rwanda FDA, hakomeje gutezwa imbere uburyo bwo kugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi aho bikenewe ku gihe.

“Mu gihe BUFMAR yavukaga, icyizere cyo kubaho cyari munsi y’imyaka 45. Ubu tugeze kuri 70, kandi kiracyazamuka. Ibyo ni ibimenyetso by’uko ibikorwa nk’ibi bifite uruhare runini mu iterambere ry’ubuzima.”

BUFMAR yashinzwe mu 1975, nk’umuryango utagamije inyungu, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi binyuze mu kugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi ku bigo nderabuzima n’ibitaro, guteza imbere ubufatanye hagati y’abagize urwego rw’ubuzima, no kongerera ubushobozi abakozi babukoramo.

Mu myaka 50 imaze, BUFMAR yabaye umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta mu rugamba rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’inkingi y’iterambere ry’ubuzima bwiza mu Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose