Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Busoro barifuza ko Santarali yabo ya Kareba yashyirwa kuri Diyosezi ya Kabgayi

Paruwasi ya Busoro yasabye, Myr Jean Bosco Ntagungira, wasuye iyi paruwasi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024, ko Santarali ya Kareba ubusanzwe ibarizwa muri iyi Paruwasi, yakwimurirwa muri paruwasi ya Kinazi, Diyosezi ya Kabgayi kuko ari ho yegereye.

Busoro barifuza ko Santarali yabo ya Kareba yashyirwa kuri Diyosezi ya Kabgayi
Busoro barifuza ko Santarali yabo ya Kareba yashyirwa kuri Diyosezi ya Kabgayi

Mu ijambo Padiri Mbagurire Jean Marie Vianney, padiri mukuru wa Paruwasi ya Busoro yagejeje ku mwepiskopi mushya, yavuze ko Paruwasi ya Busoro ari paruwasi nshya kandi igikomeje kwiyubaka mu buryo butandukanye ari na ko ihangana n'ingorane bahura nazo.

Padiri Mbagurire yavuze ko bagerageza kwegera abakristu bakabasura kenshi mu rwego rwo kubafasha gukomeza ukwemera.

kuri iki kibazo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy'izabukuru yavuze ko bakiganiriye na Myr Barthazar Ntivuguruzwa wa Diyosezi ya Kabgayi kandi ko na Myr Jean Bosco Ntagungira wamusimbuye azakomeza ibiganiro na Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo iki kibazo gihabwe igisubizo.

Yagarutse kandi ku kibazo cy'abakirisitu batuye muri Santalari ya Kareba bagorwa no kugera kuri Paruwasi kuko batuye hafi cyane y'Akarere ka Ruhango. Avuga ko bifuza ko abo bakiristu bashyirwa muri Diyosezi ya kabgayi kugira ngo boroherezwe, kuko usibye no kuba bivuna abakiristu n'abapadiri batoroherwa no kubageraho.

Nk'uko byagaragajwe igice paruwasi ya Busoro iherereyemo kibarizwamo amadini menshi akaba ari yo mpamvu abakristu bakenera cyane guherekezwa kugira ngo babashe gukomeza ukwemera kwabo. Ibi bikaba bitorohera abo muri Santarali ya Kareba.

N'ubwo hariho umushinga wo gushyiraho Paruwasi Rwanamiza izavuka kuri Busoro,ikazaba igizwe na Santarali za Mulinja na Kareba, Diyosezi ya Butare yifuza ko bitakuraho ko Kareba yashyirwa kuri Kabgayi hanyuma hakazarebwa niba iyi Paruwasi yahabwa indi Santarali iyegerete na yo yava kuri Diyosezi ya Kabgayi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose