Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Cameroon ikeneye ibiganiro, si amasasu” — Arikiyepiskopi Nkea

Nyuma y’amatora ya Perezida yabaye ku wa 27 Ukwakira 2025 muri Cameroon, igihugu kiri mu bihe bikomeye by’umutekano muke n’imvururu yatewe n’abatanyuzwe n’ibyavuye mu matora.

“Cameroon ikeneye ibiganiro, si amasasu” — Arikiyepiskopi Nkea
“Cameroon ikeneye ibiganiro, si amasasu” — Arikiyepiskopi Nkea

Perezida Paul Biya, w’imyaka 92, yongeye gutangazwa nk’uwatsinze amatora ku nshuro ya munani, nk’uko byemejwe n’Inama y’Itegeko Nshinga. Ariko nyuma y’iri tangazo, imyigaragambyo yabaye mu mijyi minini, cyane cyane mu bashyigikiye Issa Tchiroma Bakary, wari umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amakuru y’itangazamakuru avuga ko ku wa 4 Ugushyingo 2025, abantu bagera kuri 48 bishwe n’inzego z’umutekano mu gihe cyo guhangana n’abigaragambya. Nubwo ubu ibintu byatangiye gutuza, hari impungenge ko ubwoba n’uburakari bushobora kongera gutwika igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Vatican News, Arikiyepiskopi wa Bamenda, Andrew Nkea Fuanya, yasabye abaturage n’abayobozi b’igihugu gushyira imbere amahoro no kwirinda urugomo.

Yagize ati “Demokarasi si ugutakaza ubuzima. Nta muntu ubaho iteka. Ntidukwiye kwicana cyangwa kwangiza igihugu cyacu kubera ibyavuye mu matora.”

Arikiyepiskopi Nkea avuga ko igisubizo nyacyo ku bibazo bya Cameroon atari imbaraga z’amasasu, ahubwo ari ibiganiro by’ukuri n’ubwumvikane hagati y’ubutegetsi n’abatanyuzwe n'amatora

Ati “Abaturage bafite uburenganzira bwo kugaragaza ko batishimye, ariko mu buryo bwemewe n’amategeko. Tugomba kumenya kuvuga ibitekerezo byacu mu mahoro, tugashyira imbere ibiduhuza kurusha idutandukanya.”

Arikiyepiskopi yibukije ko ubuyobozi bukwiye gufungura inzira z’ibiganiro aho kongera igitutu ku batavuga rumwe na bwo, kuko ari bwo buryo bwo kugera ku mahoro arambye.

Ati“Ubutegetsi bukwiye guha agaciro ibiganiro. Iyo abantu bumvikanye, haba amahoro kandi igihugu kikabaho mu bumwe.”

Uyu mushumba yasabye kandi abaturage kwirinda gusubiranamo no kurangwa n’umujinya, ahubwo bagaharanira gusabana no kwiyunga nk’abavandimwe.Nk’uko abishimangira, “urugomo rwonona igihugu, ariko ibiganiro birubaka.”

Abasesenguzi mu by’umutekano n’imiyoborere bemeza ko ayo magambo ya Arikiyepiskopi Nkea ari ubutumwa bukomeye muri iki gihe Cameroon yugarijwe n’amacakubiri, bigaragaza ko amahoro y’ukuri abonerwa mu kubwizanya ukuri

Kiliziya muri Cameroon ikomeje gusaba ko ubuyobozi n’abaturage bicara hamwe, bakaganira, bagasangira icyizere cyubaka igihugu, aho buri wese yumva ko afite agaciro n’ijambo.

Nubwo amatora ashobora gutuma habaho kutumvikana, Arikiyepiskopi Nkea yibutsa ko amahoro n’ubumwe aruta intsinzi ya politiki.

Ati“Iyo twemeye kuganira no kumva undi, tuba dutangiye inzira yo kubaka igihugu cyacu ku musingi w’amahoro n’urukundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose