Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas Rwanda irasabwa gushyira imbaraga mu gikorwa cy’ukwezi k’urukundo n’impuhwe.

Kuri uyu wa 25 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga inama y’inteko rusange ya Caritas Rwanda yaberaga i Gikondo kuva ku wa 24 Werurwe 2025, Abepiskopi bagaragaje Ukwezi k’urukundo n’impuhwe nk’umwe mu myanzuro ugiye gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gukomeza gufasha Caritas kwigira.

Caritas Rwanda irasabwa gushyira imbaraga mu gikorwa cy’ukwezi k’urukundo n’impuhwe.
Caritas Rwanda irasabwa gushyira imbaraga mu gikorwa cy’ukwezi k’urukundo n’impuhwe.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo Myr Anaclet Mwumvaneza akaba na Perezida wa Caritas mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu kiganiro na Kinyamateka yagarutse ku myanzuro y’iyo nama anagaragaza umwe mu myanzuro ugiye gushyirwamo imbaraga cyane.

Yagize ati ‘’Mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda twafashe imyanzuro isaba gukurikirana imikorere ya Caritas Rwanda n’izindi serivisi za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Caritas Rwanda twayisabye gukomeza gushakisha uburyo yakwishakamo umutungo uhagije tudakomeje gutegereza inkunga ziva hanze cyane cyane ko bigaragara ko zigenda zikendera kandi twe tudashobora guhagarara. Twakomeje gusaba kandi Caritas Rwanda gukomeza gushyigikira Caritas za Diyosezi zigifite imbaraga nke mu byerekeranye no gufasha abantu mu iterambere no mu mibereho myiza ni nabyo kandi twasabye Caritas zo mu madiyosezi no kubigeza mu maparuwasi. Ibi byose twabijyanishije n’ukwezi k’urukundo n’impuhwe kuba mu kwezi kwa 8 aho abakirisitu bagerageza gutanga uko bashoboye kugira ngo habeho icyo kigega cyo gufasha abantu.’’

Myr Anaclet akomeje avuga ko hari hamwe na hamwe mu maparuwasi byagaragaye ko badashyiramo imbaraga cyane mu gushishikariza abantu ukwezi k’urukundo n’impuhwe ibyo baheraho basaba Caritas Rwanda gufatanya na Caritas zo mu madiyosezi gukomeza kwegera amaparuwasi kugira ngo bashyiremo imbaraga mu gukusanya inkunga no kubishishikariza abakirisitu ndetse no kudatindana inkunga iba yabonetse.

Ati ‘’Hari nka Paruwasi ubona ko zikora kandi ari izo mu cyaro, ariko ugasanga bakusanyije inkunga ihagije kurusha paruwasi zo mu mujyi, turabasaba kongera kubireba neza tubijyanisha n’inkunga zahagaze kugira ngo tuzibe icyuho bigiye kudusigira.’’

Bamwe mu bapadiri baganiriye na Kinyamateka kuri iyi gahunda y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe bavuze ko n’ubwo bajya bahura n’ibibazo bituma iyi gahunda itagenda neza, kuri ubu nabo bagiye gukomeza kurushaho gushyiramo imbaraga.

Padiri Augustin Nzabonimana Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Byumba yagize ati ‘’Byagaragaye ko umusaruro utabaye mwiza mu maparuwasi menshi ndetse no muri Diyosezi yacu ntabwo byagenze neza ahanini bitewe no kuba Kiliziya zari zifunze ariko twakoze inama turongera turisuzuma dusanga itaba impamvu yatuma tudatabara abari mu kaga kurusha ako turimo tukaba twarihaye intego yo guhora twiteguye dufite uburyo bwo gutabara.

Padiri Augustin kandi yagaragaje ko mu mwaka wa 2024 bari ku kigero kingana na 48 % aho bakusanyije miliyoni zisaga 7 mu gihe mu mwaka wabanje wa 2023 bari barakusanyije miliyoni zirenga 18.

Abakirisitu batandukanye nabo biyemeeje gukomeza gufatanya na bagenzi babo kugira ngo barusheho gufasha Caritas gukomera.

Bataziminsi Marthe umukirisitu wa Paruwasi ya Murunda Diyosezi ya Nyundo yagize ati’’ Tugiye kurushaho kwishakamo imbaraga dukora cyane kurusha uko twakoraga kandi kugira ngo ibyo bishoboke ni ukujya dutangirira mu muryangoremezo kuko ariho duhera tugakomereza mu masantarali, Paruwasi na Diyosezi’’.

Ildephonse Mbarushimana wo muri Paruwasi ya Remera, Diyosezi ya Kibungo yagize ati ‘’ Nk’abalayiki tugiye gushyira imbaraga mu kubwira abakirisitu bagenzi bacu kugira ngo twongere ku byo twatangaga bityo ibikorwa bya Caritas bikomeze.’’

Caritas Rwanda yatangaje ko mu kwezi k’urukundo n’impuhwe mu mwaka ushize hakusanyijwe miliyoni zirenga 165 bakaba bafite ingamba zo gukora ubukangurambaga kugira ngo mu mwaka wa 2025 byibura bazagere kuri miliyoni 500 mu rwego rwo kugira ngo Caritas irusheho gukomera no kugira imbaraga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose