Caritas ya Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’umuturage.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2025, muri Centre Saint Paul Kigali Ltd habereye Inama y'Inteko rusange ya Caritas ya Kigali na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP). Ni inama yahuje abapadiri bakuru ba Paruwasi, abayobozi b'Ibitaro na b’ibigo nderabuzima, Abahagarariye imiryango y'abihayimana n'abalayiki bahagarariye Caritas na komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu maparuwasi, abakozi ba Caritas na CDJP n'abandi.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’ umuyobozi mukuru w'Inama y'Inteko rusange ya Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro niwe wayoboye iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu mwaka w’ikenurabushyo kuva mu kwezi kwa 09 / 2023 kugeza mu kwezi kwa 08/ 2024 no gusangira ibitekerezo ku bikorwa biteganyijwe mu mwaka mushya w’ubutumwa batangiye.
Atangiza iyi nama, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali yavuze ko iyi nama ibafasha gusuzuma uko umwaka wagenze bareba aho bageze no kureba ibibategereje imbere. Yashimiye Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro uko bakomeje gufatanya mu guteza imbere imibereho y'abaturage no gukemura ibibazo bikibabangamiye kuko ari nayo ntego yabo.
Yagize ati’’ Ndabashimira uburyo dufatanya gahoro gahoro kugirango duhashye ubukene. Muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane Kiliziya irimo, turasubiza amaso inyuma tureba ibyo Kiliziya yakoze byose, hari abantu bagira ngo wenda ahari ntacyo dukora kandi dufite ibikorwa byinshi.
Ni byiza ko iyo umuntu atanze, ukuboko kw’ibumoso kudakwiye kumenya icyo ukw’iburyo kwatanze ariko mu rwego rwo gufatanya n’abandi bifite akamaro, mbashimiye uburyo mufasha abandi kwiyunga n’Imana n’abantu ubwabo kuko barabikeneye, bataretse no kwiyunga n’ibidukikije kuko nabyo bisigaye bihangayikishije.’’
Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibyo bagezeho n'ibigisigaye kugira ngo ibitaragerwaho bafate ingamba zuko nabyo byagerwaho.
Yavuze kuri bimwe mu byo bakora harimo gufasha abatishoboye gutanga ubutabazi no gufasha abantu kugira imibereho myiza, guherekeza imfungwa n'abagororwa, gutegura abagiye kurangiza ibihano bagasubira mu muryango nyarwanda n'ibindi.
Yagarutse kuri bimwe mu byo bari basabwe muri Caritas na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro mu iteganya bikorwa ry'imyaka 5, harimo kwigisha ururimi rw'amarenga, avuga ko babitangiye gusa hakiri urugendo, kudakumira abafite ubumuga nabyo babigeze kure barushaho guhugura abantu mu nzego zinyuranye kugira ngo babashe kubana neza n’abantu bafite ubumuga.
Yagize ati ‘’ Uyu mwaka wa 2025 ni umwaka wa nyuma w'igenamigambi bityo dufite icyizere ko ibyo twiyemeje uyu mwaka bizaba byarangiye kandi twaranabirengeje. Igenamigambi ry'imyaka 5 iri mbere twiteguye gukora cyane kugira ngo turusheho korohereza abantu kubona serivisi n'ibindi.”
Agaruka ku barwayi bo mu mutwe n’ubushakashatsi bwakozwe yagize ati'' Twakoze ubushakashatsi dusanga 27% iyo tubasezereye batashye bamaze gukira nyuma y'igihe bongera bakagaruka basubirijwe. Bitewe n'ibibazo byo mu miryango, ibyo baterwa n'abo bakorana mu kazi, ihohoterwa, akarengane, guhezwa n'ibindi.
Ibi byose byatumye dushyiraho amatsinda azajya abafasha nk'abarwayi kandi twabonye bitanga umusaruro ni nayo mpamvu twifuz ko Caritas yadufasha gukomeza kubaherekeza kugira ngo bibafashe.”
Umuyobozi w'ibitaro bya Ndera Frère Charles Nkubiri, yavuze ko mu Bitaro byabo abarwayi bakunze kwakira haba harimo n'abihebye baba bakeneye kuganirizwa. Ashimira Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali ubagenera abagomba kuza kwita kuri abo bose. Yakomeje avuga ko mu babagana haba harimo abakene benshi barimo abazanwa n'inzego z'umutekano cyangwa abandi bagiraneza, aho baba bakwiye kubashakira imibereho, cyane ko haba harimo n'abatazashobora kwishyura ibitaro. Bityo bigatuma ibitaro bijya mu mwenda, ashimira inkunga bahabwa kugira ngo bakomeze gufatanya kwita kuri abo bose kimwe n’abandi.
Padiri Jean Eric Mutabazi wo mu muryango w’abafransisikani ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Karama muri Arikidiyosezi ya Kigali ari kumwe n’umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Karigirwa Annonciatha, babwiye Kinyamateka ko bimwe mu bikorwa bishimira byagezweho harimo gufasha abatishoboye nko kububakira , no gufasha mu rugendo rw’isanamitima. Bati’’ Turishimira ko amahugurwa yaduhuje ku rwego rw’afurika akaba yaratwongereye ubumenyi, kwimakaza ubutabera n’amahoro binyuze mu bikorwa by’isanamitima, uruhare twagize mu bikorwa byo kwibuka mu maparuwasi yose, guhugura abagore no kubakangurira kujya mu myanya y’ubuyobozi itandukanye ifata ibyemezo n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Mubyo tugiye gushyiramo imbaraga muri uyu mwaka wa 2025 harimo kongera umubare w’abahugurwa kugira ngo abantu bagire ubumenyi bwo gufashanya hagati yabo no gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire n’Ubwuzuzanye mu miryango.”
Ubuyobozi bwa Caritasi na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bwatangarije ko mu mwaka wa 2024 hakoreshejwe arenga Miliyari 1 na Miliyoni 600 y’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa birimo gufasha abatishoboye, mu myigire y’abana, gufasha mu mishinga iciriritse y’abatishoboye, gufasha mu bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge, kubaka amahoro n’ibindi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.