Caritas yahamagariye isi guhitamo impuhwe aho guhitamo imbaraga
Mu gihe isi iri mu mpinduka zikomeye zitigeze zibaho, imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere irimo guhura n’ibihe bikomeye. Amakimbirane y’akarere, ihangana ry’ibihugu bikomeye, ihindagurika ry’ubukungu n’izamuka ry’ibiciro ku isi, byose birimo guhindura uko ubutabazi butangwa n’uko bushyigikirwa.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Werurwe 2026, mu Ihuriro ry’Inama ya Caritas ku rwego rw’isi yabereye i Kigali.
Mu ijambo rye, Victor Genina, Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Muntu Ryuzuye muri Caritas ku rwego rw’Isi, yagaragaje ko isi igeze mu gihe cy’ihinduka rikomeye, aho inyungu z’ibihugu zirimo kurusha agaciro amahame mpuzamahanga asanzwe arengera amahoro, uburenganzira bwa muntu n’ubufatanye.
Ubutabazi mu isi iyobowe n’inyungu
Genina yagaragaje ko muri iki gihe, politiki mpuzamahanga irimo kurushaho kuyoborwa n’inyungu z’ibihugu n’imbaraga zabyo aho kuyoborwa n’amahame rusange.
Ati “Uko imbaraga za politiki n’iza gisirikare zigenda zishyirwa imbere, ni na ko amahoro n’ubutabazi bigenda bifatwa nk’ibikoresho byo kugera ku nyungu runaka.’’
Yavuze ko iyo amakimbirane akomeye akomeje igihe kirekire, ingaruka zayo zihita zigaragara ku bukungu bw’isi. Izamuka ry’ibiciro bya peteroli rituma ibiciro by’ibiribwa n’ubwikorezi bizamuka, bigashyira mu kaga abaturage basanzwe, cyane cyane abo mu bihugu bikennye.
Ati “Iyo ibiciro by’ibiribwa bizamutse, ntabwo biba ari imibare gusa ku isoko mpuzamahanga, biba ari umwana udashobora kurya neza, umuryango udashobora kubona ifunguro ryuzuye.”
Impinduka z’igihe kirekire ziteye inkeke
Nk’uko Genina yabivuze, hari impinduka z’igihe kirekire zishobora guhindura burundu imiterere y’isi, nk’Imbaraga z’abikorera zigenda ziruta iz’inzego za Leta, bikabangamira demokarasi, Sisitemu mpuzamahanga ishingiye ku mategeko iri mu bibazo bikomeye, aho imbaraga zishobora gusimbura uburenganzira, Ibihugu bikomeye birimo guhatanira ubutegetsi ku isi, harimo no kuvuka kw’ihuriro rishya ry’ibihugu bikomeye bitari mu murongo w’ibihugu byo mu Burengerazuba. Inkunga za Leta zagenerwaga imiryango itari iya Leta zigenda zigabanuka, mu gihe amafaranga menshi ashyirwa mu bya gisirikare.
Yavuze ko kandi bishobora gutuma imiryango y’ubutabazi irushaho guhura n’imbogamizi mu gihe ibibazo by’abaturage byo byiyongera.
Caritas ihagaze he?
Genina yavuze ko Ihuriro ry’imiryango ya Caritas ku isi, yubakiye ku mahame y’impuhwe, ubutabera n’iterambere ryuzuye. Ariko mu gihe inkunga zigabanuka kandi ubutabazi bugahinduka igikoresho cya politiki, iyi miryango ihura n’icyuho gikomeye cy’amikoro.
Yagaragaje kandi ko hari ibyago byo kubona imiryango mike, ifite imbaraga nke, ihanganye hagati yayo ku nkunga nkeya isigaye, mu gihe ibibazo by’abaturage birushaho gukomera.
Ati “Ntidushobora kugenzura imbaraga za politiki, ariko dushobora kugenzura uko twitwara. Tugomba kurushaho gushimangira amahame yacu, gushaka uburyo bushya bwo kubona inkunga, no gukomeza kuba ijwi ry’abatagira kivugira.”
Guhitamo amahoro mu isi y’amakimbirane
Mu gusoza, Genina yahamagariye imiryango n’ibihugu kudaha agaciro gusa inyungu z’igihe gito, ahubwo kureba kure, bakongera kubaka umuco w’ubufatanye n’ubwubahane.
Mu gihe isi isa n’iyoborwa n’ihangana n’imbaraga, Caritas irasaba ko impuhwe n’agaciro k’umuntu byongera gushyirwa ku isonga kuko nubwo imiterere y’isi ishobora guhinduka, agaciro k’umuntu ntigahinduka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.