Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Anyuranye Ipaji 1

Christian Modino yasobanuye impamvu Caritas yahisemo gukorera Inama yayo ku rwego rw’isi mu Rwanda

Kuri uyu wa 03 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Caritas ku rwego rw’isi, Christian Modino, yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye Inama ya Caritas ku rwego rw’isi ya 2026 ibera mu Rwanda. Avuga ko guhitamo u Rwanda byari icyemezo gifite igisobanuro gikomeye ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’isi.

Christian Modino yasobanuye impamvu Caritas yahisemo gukorera Inama yayo ku rwego rw’isi mu Rwanda
Christian Modino yasobanuye impamvu Caritas yahisemo gukorera Inama yayo ku rwego rw’isi mu Rwanda

Yagize ati “Twabonye ko ari ingenzi, mu buryo bw’ikimenyetso gikomeye, gukorera iyi nama ku mugabane wa Afurika, cyane cyane mu gihugu nk’u Rwanda, cyagaragaje ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga no gutanga urugero rwiza mu kwiyubaka.”

Modino kandi yasobanuye ko inama nyinshi za Caritas zabanje kubera i Burayi, bityo hakaba hari hakenewe kwimurira ibiganiro ku mugabane wa Afurika, ahakunze kugaragara ibibazo by’amakuba n’ingaruka z’intambara n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Afurika ni umwe mu migabane ihura n’ibibazo byinshi by’amakuba, ubukene n’imihindagurikire y’ikirere. Gukorera inama hano ni uburyo bwo kugaragaza ko turi kumwe n’abaturage bahura n’ibi bibazo, kandi ko ijwi ryabo rigomba kumvikana ku rwego mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko Caritas igomba gukomeza kuba hafi y’abaturage, cyane cyane abahuye n’ibibazo bikomeye.

Ati “Caritas igomba gukomeza kuba inkuru nziza ku bakene no ku bahuye n’amakuba. Kugira ngo ibyo bishoboke, tugomba kwegera aho ibibazo biri, tukumva neza ibikenewe n’uko twabikemura.”

Modino yagaragaje ko u Rwanda rwatanzweho urugero rwiza mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga, by’umwihariko mu bijyanye no korohereza abashyitsi kubona visa no gutegura ibikorwa mu buryo bunogeye ababigana.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyorohereza abashyitsi mu by’amategeko no mu mitunganyirize y’inama. Ibyo bituma byoroha kwakira abantu baturutse imihanda yose y’isi.”

Yanashimye uruhare rwa Caritas Rwanda mu gutegura no kwakira iyi nama mu izina ry’Umuryango mugari wa Caritas.

Ati“Caritas Rwanda bagaragaje ubushake bukomeye bwo kuyakira no kuyitegura neza. Byari amahirwe akomeye ku gihugu no ku mugabane wa Afurika.”

Modino kandi yagarutse ku mbogamizi Caritas ihura nazo zirimo iza politiki n’igabanuka ry’inkunga, ariko ashimangira ko gukorera inama mu Rwanda ari n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mikoranire no gushaka ibisubizo bishya.

Ati “Isi iri mu bihe by’impinduka zikomeye. Ni ngombwa ko twongera gutekereza ku cyerekezo cyacu, tugahuza ibikorwa kandi tugakorera mu mucyo, kugira ngo dukomeze gusohoza inshingano zo kurengera ubuzima n’icyizere cy’abaturage.”

Mu gusoza, yasabye abaterankunga n’abafatanyabikorwa gukomeza gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, yibutsa ko ibyemezo bafata bigira ingaruka ku buzima bw’abatishoboye.

Ati “Ntimuzibagirwe ingaruka z’ibyemezo mufata ku baturage bakeneye ubufasha. Inkunga zigenewe ubutabazi zigira uruhare rukomeye mu kubaka amahoro n’iterambere rirambye.”

Guhitamo u Rwanda kwakira iyi nama ya Caritas ku rwego rw'isi byagaragaje icyizere Umuryango mugari wa Caritas ufitiye Afurika, ndetse n’uruhare rwayo mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije isi muri iki gihe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose