"Dilexi te’": Ubutumwa bwa Papa Leo wa XIV bushimangira Inshingano za Caritas
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, bagarutse ku butumwa bukubiye mu rwandiko rwa Papa Leo wa XIV rwitwa Dilexi te, bisobanura 'Naragukunze' mu Kinyarwanda. Uru rwandiko rwasohotse ku wa 9 Ukwakira 2025, rugaragaza ko Kiliziya iha umwanya w'ibanze ibikorwa byo kurengera abakene.
Sr Gaudiose Nyiraneza, ushinzwe ubukangurambaga n’ubutabazi muri Caritas Rwanda, yibukije ko gufasha abakene atari igikorwa cyo kwishimisha cyangwa gushimwa, ahubwo ari inshingano y’umukristu.
Ati "Niba dukomoka ku Mana, bisobanuye ko turi abavandimwe. Niba turi abavandimwe, tugomba gufashanya,"
Yongeyeho ati: “Caritas ni urukundo, ni Imana, ni urwo rukundo rwitanga rugafasha nta nyungu zirimo.”
Sr Nyiraneza kandi yanenze imyumvire iriho muri iki gihe, aho abantu batwarwa n’"indwara" yo kwigira nyamwigendaho, ntibababazwe n’ibibazo by’abandi.
Yakomeje agira ati“Aho ubumuntu bwabuze, ni ho Caritas ishyira imbaraga, kugira ngo abantu bongere kumva ko gufasha ari umuco, atari igikorwa cyihariye,”
Dr Kanani Jean Bosco, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri Caritas Rwanda, nawe yashimangiye iyi ngingo, avuga ko amasengesho adafite ibikorwa ari "ukuruhira ubusa". Yifashishije amagambo yo mu Ibaruwa ya Yakobo 2,26 agira ati “Nk’uko umubiri utagira umwuka uba upfuye, ni ko n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba gupfuye.”
Yakomeje avuga ko Caritas ihora yibutsa abakristu ko amasengesho agomba kwerekana urukundo mu bikorwa, cyane cyane mu gufasha ababaye.
“Urukundo rujyana n’isengesho, byombi bihindura umuryango, bikazana amahoro n’ubuzima, nk’uko Papa Leo abivuga ati ‘Urukundo ni umuti w’uburwayi bw’Isi, kandi Kiliziya ni ivuriro ry’urugo.’”
Madame Pauline Kayitare Mpinganzima, Umuyobozi w’ishami ry’imari n’ubutegetsi muri Caritas Rwanda, yibukije ko gufasha abakene ari inzira yo guhura na Kristu mu buzima bwa buri munsi. Yifashishije amagambo yo muri Matayo 25, 35-36:
Ati“Nari nshonje murangaburira, mfite inyota mukampa icyo kunywa, ndi umugenzi mukancumbikira, nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, ndi imbohe muza kundeba.”
Yagaragaje ko ubutumwa bwa Papa Leo wa XIV budusaba kwibuka ko abakene ari intumwa z’ivanjili, kuko batwigisha urukundo nyakuri n’ubumuntu.
Sebagenzi Prosper, ushinzwe porogaramu muri Caritas Rwanda, yasobanuye ko ubukene butagarukira ku kuba umuntu abura ibyo kurya cyangwa kwambara gusa.Ati “Hari abakennye kubera kubura iby’ibanze, abandi kubera guhezwa mu iterambere, abandi kubera kubura ibyishimo n’umunezero bikabaviramo kwiheba, abandi kubera imico cyangwa imyumvire ibangamira ubwisanzure n’uburenganzira.”
Yavuze ko ibyo byose bigaragaza ko ubukene bufite isura nyinshi, ari yo mpamvu Caritas igenzura icyiciro umuntu abarizwamo kugira ngo afashwe mu buryo bukwiriye.
Mu rwandiko Dilexi te, Papa Leo wa XIV ahamagarira Kiliziya Gatolika ku isi yose gusubiza urukundo mu bikorwa, kuko ari bwo Isi izabona amahoro n’ubuzima bushya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.