Diyosezi ya Ruhengeri yashimiwe kuza ku isonga mu gufasha abatishoboye
Mu Nteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda yabereye muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 24 Werurwe 2026, Diyosezi ya Ruhengeri yashimiwe uruhare rudasanzwe mu gufasha abatishoboye, aho imaze imyaka itatu ikurikiranye iza ku isonga mu gukusanya inkunga y’ukwezi kw’urukundo n’impuhwe.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yashimye cyane Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri ku mbaraga iikomeje kugaragaza.
Yagize ati “Hagiye gushira imyaka 3 Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri iri ku isonga mu kugira inkunga itubutse y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, ikurikirwa na Diyosezi ya Nyundo n’izindi zigakurikiraho. Diyosezi ya Ruhengeri tuyishimira cyane ko yashyizemo imbaraga cyane.”
Yakomeje asaba andi ma Diyosezi gushyiramo imbaraga, agaragaza ko ukwezi kw’urukundo n’impuhwe ari umutungo ukomeye ushingiye ku mutima w’urukundo rw’abakristu.
Ati “Ama Diyosezi yose yashyiramo imbaraga kugira ngo ukwezi k’urukundo n’impuhwe kudufashe, ni wo mutungo wacu wavuga ko twifiteho kandi uvuye mu bakristu baba batanganye umutima w’urukundo wo kumva ko bafasha bagenzi babo bababaye, batari abo mu Rwanda gusa ahubwo barimo n’abo mu mahanga.”
Yongeyeho ko Caritas Rwanda itagarukira mu gufasha abari mu gihugu gusa, ahubwo inagoboka n’abandi mu bihe by’ibiza n’ibibazo bikomeye.
Ati “Iyo hagize ibihugu byo mu mahanga bihura n’ibibazo birimo ibiza n’ibindi, natwe Caritas Rwanda turagoboka. Byabayeho ko tugoboka mu Burundi, muri Somalia n’ahandi. Nk’uko natwe turamutse tugize ikibazo gikomeye, natwe batugoboka. Ubwo rero Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri turayishimira cyane kandi tuzakomeza kuyigiraho.”
Ku ruhande rwa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yavuze ko bishimira uyu musaruro bamaze kugeraho mu myaka itatu ikurikiranye.
Ati “Guhera muri 2023, 2024 na 2025 twabaye aba mbere mu gukusanya inkunga igenewe gufasha abakene, cyane cyane mu kwezi kw’impuhwe. Buri gihe twagendaga tuzamuka, turabyishimira.”
Yagaragaje imibare y’inkunga yakusanyijwe muri iyo myaka igaragaza izamuka rigaragara ati “Muri 2023 twashoboye gukusanya Miliyoni 25,198,908, mu 2024 twashoboye gukusanya Miliyoni 35,197,623, mu 2025 twashoboye gukusanya Miliyoni 48,853,604.’’
Musenyeri Vincent yasobanuye ko uyu musaruro ushingiye ku bufatanye n’imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga bushingiye ku ijambo rya Yezu.
Ati “Ubukangurambaga bwakozwe ku bakristu Gatolika n’abandi bafite umutima mwiza bwatumye bashobora gutanga ubufasha bwabo, cyane cyane dukurikira iri jambo rya Yezu rigira riti nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu (Mt 14,16).”
Yashimangiye ko imbaraga Diyosezi ya Ruhengeri yashyize mu bukangurambaga bujyanye n’u kwezi k’urukundo n’impuhwe, hifashijwe ingamba zikurikira yashyize mu ntera 3 zabafashije kugera kuri uyu musaruro ushimishije.
Icya mbere yavuze ko ari inama zitegurwa hakiri kare zihuza abayobozi batandukanye kuva ku rwego rwa Paruwasi, aho basuzumira hamwe ibyagezweho bakanagena intego nshya.
Ati “Iyi nama idufasha gutegurira hamwe ukwezi k’urukundo n’impuhwe. Tubanza kwerekana umusaruro wabonetse mu mwaka ushize, abagize umusaruro munini bagasangiza abandi uko babigenje hakabaho no kungurana ibitekerezo kugira ngo umwaka ukurikiyeho tuzashobore kugira umusaruro mwiza.”
Icya Kabiri yavuze ko ari ibaruwa y’Umwepiskopi isohoka mu kwezi gukurikiyeho mu kwezi kwa Kamena, yibutsa ibintu byose birimo ibyo bemeranyijwe mu kwezi kwa Gicurasi, ikaba kandi ishishikariza abakristu gutangira hakiri kare no kwagura uruhare rw’abitabira igikorwa.
Ati “Iyo baruwa isomwa muri Paruwasi, igashishikariza abantu gutangira gutanga imfashanyo yabo hakiri kare, ndetse ntibigarukire ku bakristu Gatolika gusa, ahubwo n’abandi bose cyane cyane urubyiruko, amashuri, n’ahandi kugira ngo tubatoze gukura bafite umuco wo gutabara no gufasha abavandimwe bari mu kaga, ibigo nderabuzima n’abikorera nabo tubageraho.”
Yongeyeho ko banatanga amabahasha mu miryango remezo kugira ngo bifashe abantu gukomeza kubibutsa.
Icya gatatu ni ugushyigikira abakorerabushake babafasha muri iki gikorwa. Ati “Nubwo badakora bahembwa, tubafasha mu buryo buborohereza nko kubaha amatike n’ifunguro, kugira ngo bashobore gukomeza kwitanga batizigama.”
Musenyeri Vincent yavuze kandi ko gutanga raporo no kugaragariza abakristu uko inkunga yakoreshejwe bituma barushaho kugira icyizere bigatuma n’ubutaha inkunga yiyongera kuko baba bumva ko ibyo bakoze bitapfuye ubusa.
Ati “Tugaragaza uko amafaranga yakoreshejwe, igice gifasha abakene muri Paruwasi, igice cyasigaye mu gufasha abatishoboye ku rwego rwa Diyosezi n’igice kijya muri Caritas Rwanda. Ibi bituma abatanze bumva ko ibyo batanze byagize umumaro, bikabatera imbaraga.”
Yasoje ashimira abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri n’abandi bose bagira uruhare muri ibi bikorwa by’urukundo n’impuhwe kugira ngo bashobore gufasha abakene no gutabara abababaye.
Imibare ya Caritas Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2025, Diyosezi ya Ruhengeri ari yo ya mbere yakusanyije amafaranga angana na 48,853,604 (20.4%), ikurikirwa na Nyundo yakusanyije 40,373,726 (16.9%), Kigali 36,331,570 (15.5%), Kabgayi 31,372,848 (13.1%), Cyangugu 25,098,940 (10.5%), Gikongoro 24,245,147 (10.1%), Kibungo 14,804,362 (6.2%), Butare 10,426,271 (4.4%) na Byumba 7,287,105 (3%).
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.