Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

DR Congo: Abana barenga ibihumbi 100 bamaze guhunga imirwano ikomeje kwiyongera muri Kivu y’Amajyepfo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko rihangayikishijwe bikomeye n’ukwiyongera kw’imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho abana barenga ibihumbi 100 bamaze guhunga imiryango yabo mu gihe kitageze ukwezi.

DR Congo: Abana barenga ibihumbi 100 bamaze guhunga imirwano ikomeje kwiyongera muri Kivu y’Amajyepfo
DR Congo: Abana barenga ibihumbi 100 bamaze guhunga imirwano ikomeje kwiyongera muri Kivu y’Amajyepfo

Aya makuru UNICEF yayashyize ahagaragara ivuga ko kuva tariki ya 1 Ukuboza 2025, imirwano ikaze imaze gutuma abantu barenga ibihumbi 500 bava mu byabo, harimo abana benshi bari mu byago byo kubura uburenganzira bw’ibanze burimo uburezi, ubuvuzi n’ubwishingizi bw’umutekano.

UNICEF yemeza ko kuva tariki ya 2 Ukuboza 2025, imirwano yahitanye abantu benshi, barimo abanyeshuri bane bishwe n’amasasu, mu gihe abandi batandatu bakomerekeye mu bitero byagabwe ku mashuri. Byibura amashuri arindwi yarangijwe cyangwa arasenywa burundu, bituma abana benshi babura aho bigira.

Abaturage bahunze barimo kwerekeza mu bindi bice bya Congo no mu bihugu bihana imbibi na yo birimo u Burundi n’u Rwanda.

Ni mu gihe mu Burundi honyine, hagati ya tariki ya 6 na 11 Ukuboza, hinjiye impunzi nshya zirenga ibihumbi 50, hafi kimwe cya kabiri cyazo kikaba ari abana.

UNICEF yibukije ko abana badakwiye na rimwe kuba ari bo bishyura igiciro cy’intambara, isaba impande zose zihanganye kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abana n’abasivili.

Imirwano ikomeje gukaza umurego mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje kwagura ibice zigenzura muri Kivu y’Amajyepfo. Nyuma yo kwinjira mu mujyi wa Uvira batagize aho bahurira n’ingabo za Leta, izi nyeshyamba zavuze ko zanigaruriye n’utundi duce turimo Makobola na Kasekezi, nyuma y’imirwano ikaze zagiranye n’imitwe ya Wazalendo ishyigikiye Leta.

Ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, asoza isengesho rya Angelus, Papa Leo wa XIV yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’umutekano mucye uri muri aka gace, asaba ko hagira igikorwa cyihuse kigamije kurengera abasivili by’umwihariko abana n’abagore.

Papa Leo wa XIV yibukije ko abana ari impano y’ahazaza, bityo bakwiye kurindwa ingaruka z’amakimbirane ya gisirikare. Yagize ati “Birababaje kubona abana bahunga mu bwoba n’agahinda, bagatakaza ubuzima busanzwe bwabo. Abana ntibakwiye na rimwe kwishyura igiciro cy’intambara z’abantu bakuru.”

Yasabye ko hakongerwa imbaraga mu biganiro by’amahoro, anasaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga gufasha byihuse impunzi n’abahungabanye, cyane cyane abana babura uburezi, ubuvuzi n’ibindi by’ibanze

Ibi bibaye kandi mu gihe mu cyumweru gishize, Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, yagiriye uruzinduko i Luanda muri Angola, aho yagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu Karere ka Afurika yo Hagati.

Nk’uko Radiyo Okapi yabitangaje, uru ruzinduko rwibanze ku kongera imbaraga mu biganiro bya Luanda bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe imirwano igikomeje n’ubwo Congo n’u Rwanda byari byashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose