Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gaza mu nzira y’icyizere gishya nyuma y’ubusabe bwa Papa Leo usaba buri gihe ko inzira z’ubutabazi zifungurwa

Nyuma y’imyaka ibiri y’intambara hagati ya Hamas na Israel, ubuzima bwa benshi muri Gaza buracyari mu kaga, ariko hari ibyiringiro bito bishingiye ku bikorwa by’ubutabazi biri kugenda bisubukurwa. N'ubwo hari ibimenyetso by’uko ibiribwa bitangiye kongera kugaragara ku maduka amwe, ibikenewe biracyari bike kandi ubuzima bw’abaturage benshi, cyane cyane abagarutse mu majyaruguru ya Gaza mu kwezi k’Ukwakira, buracyari bubi cyane.

Gaza mu nzira y’icyizere gishya nyuma y’ubusabe bwa Papa Leo usaba buri gihe ko inzira z’ubutabazi zifungurwa
Gaza mu nzira y’icyizere gishya nyuma y’ubusabe bwa Papa Leo usaba buri gihe ko inzira z’ubutabazi zifungurwa

Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa (WFP) watangaje ko inzira zose zigerageza kugeza ubufasha bw’ibiribwa muri Gaza zigihura n’imbogamizi zikakaye.

Ibi byagiye bigaragara mu mpera z’Ukwakira, aho WFP yakwirakije imifuka y’ibiribwa igera kuri miliyoni imwe mu bice bitandukanye bya Gaza, ariko imiryango myinshi iracyahabwa ingano y’ibiribwa bigomba kumara iminsi 10 gusa.

N'ubwo bimeze bityo, ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abana byongeye gufata indi ntera. Nyuma yo kumara imyaka ibiri abana ibihumbi batabasha kubona inkingo n’ubuvuzi bw’ibanze, icyiciro cya mbere cy’inkingo cyatangiye kuva ku wa 9 kugeza ku wa 18 Ugushyingo. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa UNICEF na WHO byageze ku bigo byita ku buzima 149, hakiyongeraho n’amatsinda y’abaganga agenda agera ku bana bugarijwe cyane n’ibibazo. Intego ni ugufasha abana 44,000 baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara zishobora kwaduka cyane cyane mu gihe cy’ubukonje.

Mu bindi bice by’igihugu, umutekano ukomeje kuba mubi kurushaho bitewe n’abashimuta abana n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka mu birindiro by’abashumba bo mu bwoko bwa Fulani, aho benshi bita Fulani Militia.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko wateguye ibikoresho byose bikenewe birimo; inkingo, inshinge, frigo zibika inkingo, ibiribwa by’abana, ndetse n’abakozi b’inzobere barenga 450 bahawe amahugurwa yo gufasha mu buryo bwihuse.

Ku rundi ruhande, Kiliziya Gatolika ikomeje kugaragaza impungenge no gusaba ko ishyirwa imbere ry’ubuzima bw’abantu rihabwa agaciro.

Mu butumwa aherutse gutanga i Roma, Papa Leo yongeye kugaragaza intimba aterwa n’ubuzima bw’abaturage ba Gaza, cyane cyane abana n’abagore bakomeje kuva mu byabo no kubura ibyangombwa by’ibanze.

Yibukije ko isi idakwiye kwirengagiza imitima iri mu gahinda. Ati “Ntitwagombye kwirengagiza amarira y’abana n’ababyeyi bo muri Gaza. Abavandimwe bacu bari mu kaga bakeneye amahoro, ubufasha n’icyizere cy’ubuzima bushya.”

Papa Leo yasabye ko inzira zose z’ubutabazi zifungurwa, kugira ngo imiryango mpuzamahanga ishobore kugera ku bari mu gihe cy’akaga, kandi intambara igasimbuzwa ibiganiro bigamije amahoro arambye andi mahirwe yo kubaho.

Ibi bikorwa n’iri jwi rya Kiliziya biratanga icyizere gishya, mu gihe abaturage ba Gaza bakomeje guhura n’ibibazo, ariko banabona intambwe ntoya iganisha ku kubohoka no gusubira mu buzima busanzwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose