Ibihugu byinshi bishyigikiye ko Palestine iba igihugu cyigenga.
Ku wa 22 Nzeri 2025, abakuru b’ibihugu n’intumwa z’ibihugu bitandukanye bahuriye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, baganira ku byemezo bimaze igihe bitavugwaho rumwe byo gushyigikira ubwigenge bwa Palestine. Ibihugu bikomeye bishyigikiye ko Parestine iba igihugu kigenga bityo hakabaho Israheli na Palestine kandi bikabana mu mahoro.
Inama yari igamije kugaragaza icyerekezo cy’amahoro arambye, yongeye gushimangira igitekerezo cyo kugira ibihugu bibiri bitandukanye kandi byigenga, Israel na Palestine, bikabana mu mahoro n’umutekano.
Ibihugu bikomeye nk’u Bufaransa, Kanada, Australia, Ubwongereza, ndetse n’ibihugu bya Luxembourg, Portugal na Malta byahuje amajwi, byemeza ko Palestine ikwiye kwemerwa nk’igihugu gifite ubusugire. Bishimangira ko kuba igihugu cyigenga ari inzira ikenewe kugira ngo habeho amahoro nyayo mu Burasirazuba bwo hagati.
Zimwe mu mpamvu Palestine ishingiraho isaba ubwigenge bwayo harimo kuba ivuga ko cyaba ari cyo gisubizo babona gishoboka cyo gukemura amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati ya Israel na Palestine. Guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, gushyiraho imiyoborere myiza, kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’umutekano n’ibindi.
Bamwe mu bakuru b’ibihugu n’intumwa z’ibihugu bitandukanye bashimangiye ko Palestine ikwiriye guhabwa ubwigenge.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Palestine, Varsen Aghabekian Shahin, yagize ati “Iki ni igikorwa cyo kwegera ubwigenge no gukomera kw’igihugu. N’ubwo kitazahagarika intambara zose ako kanya, ariko iyi ni intambwe ikomeye tugomba kubakiraho ejo hazaza.”
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nawe yagize ati “Palestine ikwiye kumenyekana nk’igihugu cyigenga ku bw’amahoro no ku rwego rwa dipolomasi. Ubufaransa buzakomeza gushyigikira aya mahirwe, ariko bunasaba ko haba imiyoborere isobanutse no kurekura imfungwa zose ziri mu maboko ya Hamas.”
Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, ashimangira ko iki gikorwa ari intangiriro y’amahoro mashya mu karere. Ati “Ubwigenge bwa Palestine buzahesha abaturage bacu icyizere cyo kubaho mu mahoro n’umutekano, twifatanyije na Israel nk’abaturanyi baziranye.”
N’ubwo abenshi bashyigikiye iki cyemezo hari n’abatabyumva nkuko byagaragaye muri bamwe bitabiriye iyi nama.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahakanye iki cyemezo, agira ati “Ntibizigera bibaho kwemera ubusugire nk’ubwo byaba ari ugutanga umwanya mwiza ku iterabwoba.”
Ibi byemezo by’ihuriro rya Loni bifite igisobanuro gikomeye nko gushyigikira abaturage amagana bifuza kuba igihugu cyigenga, bikaba binatanga icyizere ko umutekano n’amahoro bizagerwaho mu karere kamaze imyaka myinshi karangwa n’intambara.
Kuba Palestine yakwemererwa kuba igihugu cy’igenga bigaragaza icyerekezo gishya mu mubano mpuzamahanga, bikanaha Palestine icyizere ko ijwi ryayo rizumvwa kandi rigahabwa agaciro, mu gihe Israel yo igaragaza ko itishimiye iki cyerekezo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.