Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ibyaranze padiri Felicien Hategekimana witabye Imana amaze imyaka 13 ari padiri

Tariki 8 Nyakanga 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rw Padiri Felicien Hategekimana, witabye Imana mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (HUB), azize Kanseri y'Umwijima.Kinyamateka yifuje kubagezaho amateka y'uyu mupadiri witabye Imana ku myaka 48 y'amavuko.

Ibyaranze padiri Felicien Hategekimana witabye Imana amaze imyaka 13 ari padiri
Ibyaranze padiri Felicien Hategekimana witabye Imana amaze imyaka 13 ari padiri

Nk’uko Kinyamateka yabitangarijwe na Diyosezi ya Gikongoro, Padiri Hategekimana Felicien yavutse ku wa 08 Gashyantare 1976, avukira mu Ntara y'Amagepfo, mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa kitabi, Akagari ka Mujuga, mu mudugudu wa Uwinka. Aha yavukiye hakaba hari muri Paruwasi ya Mbuga, ubu hakaba ari muri paruwasi ya Kitabi.

Padiri Felicien yahawe isakaramentu rya Batisimu n'iry'Ukaristiya ya mbere ku wa 15 Mata 1990 ahabwa isakaramentu ry'Ugukomezwa ku wa 04 Mutarama 1991. Yahawe Ubusaserdoti ku wa 13 Kanama 2011.

Padiri Felicien yise amashuri Abanza ku Mujuga na Nkumbure guhera mu 1983 kugera mu 1992. Amashuri yisumbuye ayiga muri COLLEGE DE KIBEHO na GSNDP CYANIKA kuva mu 1992 kugera mu 1998. Yinjiye mu Iseminari nkuru mu 2003. Yakomereje muri Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi Kuva mu 2003 kugera 2006. Avuye i Kabgayi yakomereje mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva 2006 kugera 2011.

Mu bindi yakoze mbere yo kuba padiri yabaye umwarimu mu mashuri abanza ya Nyabimata kuva 1998 kugera 2002.Kuva 2002 kugera 2003 yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza n'iterambere muri Caritasi ya Diyosezi ya Gikongoro. Amaze kuba padiri yize Ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), kuva 2012 kugera 2014.

Padiri Hategekimana Felicien yatangiye kurwara guhera muri Nzeri 2022. Yitaby Imana ku wa 08 Nyakanga 2024, Saa 16h20 mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare. Igikorwa cyo kumusezeraho no kumuherekeza giteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024, kuri Katederali ya Gikongoro.

Amaze kuba Padiri yakoreye ubutumwa ahantu hatandukanye. Ku wa 22 Ukwakira 2011 kugera kuwa 08 Ukwakira 2012, yabaye Padiri wungirije muri Paruwase ya Muganza. Ku wa 08 Ukwakira 2012 kugrra kuwa 01 Ukuboza 2016, yakoreye ubutumwa muri Paruwase ya Gatare ayobora ishuri rya G.S Gatare. Kuva ku wa 1 Ukuboza 2016 kugera kuwa 31 Gicurasi 2019 yakoreye ubutumwa muri Paruwase ya Kibeho ayobora ishuri rya G.S Marie Merci Kibeho. Ku wa 31 Gicurasi 2019 kugera kuwa 30 Kamena 2021, yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Cyanika ari Padiri mukuru naho ku wa 01 Nyakanga 2021 kugera kuwa 17 Kamena 2022 yari umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Diyosezi ya Gikongoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose