Icyaha cyo gusambanya abana gikomeje guteza impungenge, abanyamakuru basabwe uruhare mu kukirwanya
Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, mu mahugurwa y’abakora umwuga w’itangazamakuru yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barimo AHF Rwanda na RWACHI, hagarutswe ku ruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya isambanywa ry’abana, kwandura no gukwirakwiza Virusi itera SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (VIH/STIs) mu bana.
Muri aya mahugurwa, hagarutswe cyane ku cyaha cyo gusambanya abana, hanasabwa ubufatanye bw’inzego zose cyane cyane abakora umwuga w’itangazamakuru kugira ngo kirandurwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye kandi gikwiye kurwanywa na buri wese.
Yagize ati “Umuntu ukorera umwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira aba akoze icyaha; gushyira urugingo urwo ari rwo rwose mu gitsina cy’umwana cyangwa mu kanwa aho warushyira hose uba wamusambanyije, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri, abamufata bakamwitsiritaho bakagira uko biyumva, abamugata bakagira ibyo bamukora bakagira uko biyumva, abamufata bakagira ibyo bamukoresha bakagira uko biyumva, muntu wanjye uba wakoze icyaha.”
Yakomeje avuga ko iki cyaha kitagomba kwihanganirwa kandi ko ari inshingano za buri wese kugihashya.
Ati “Si iby’urwego rumwe kuko abo bana ni abacu, ni twe tubabyara ndetse na bamwe muri twe muri sosiyete ni bo babahohotera. Ntabwo ari icyaha cyihariye ku Rwanda gusa, no mu bindi bihugu kirahari, ariko twebwe nk’u Rwanda dufite umwihariko wo kukirwanya kuko kwangiza umwana, kumuhohotera ni ukwangiza ejo hazaza h’igihugu.”
Dr Murangira yanagarutse ku bakunze kwitiranya umwana n’umuntu mukuru, asobanura ko imyaka ari yo igena niba umuntu akiri umwana aho kugendera ku gihagararo cyangwa imikurire y’umubiri.
Ati “Uri munsi y’imyaka 18 wese ni umwana, niko itegeko ryabivuze. Nubwo yaba afite imyaka 17 n’amezi tukagenda tukageza ku minsi 29 ndetse tugashyira no ku masaha no ku masegonda, aba akiri umwana kuko itegeko rica akarongo.”
Yanacyebuye abitiranya gusambanya umwana no gufata ku ngufu, agaragaza ko umwana asambanywa, kandi ko uruhare rwose yaba yagize muri icyo gikorwa rutakuraho uburyozwe bw’uwamukoreye icyaha.
Yagize ati “Umwana arasambanywa ntafatwa ku ngufu. Yaba yabigizemo uruhare rwo kuva hano akajya i Kabuga agahura n’umusore urengeje imyaka 18 akamusambanya, ikosa ni irya wa wundi ufite imyaka y’ubukure. Uruhare urwo ari rwo rwose umwana yaba yagize ndetse n’umwana kwemera kwe nta cyo bivuze.”
Dr Murangira B. Thierry yakomeje asobanura ibihano biteganywa ku muntu wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana, anasaba abakora umwuga w’itangazamakuru gufasha abaturage gusobanukirwa n’uburemere bw’iki cyaha.
Yagize atin“Mudufashe Abanyarwanda babyumve babisobanukirwe. Noneho rero uko ibihano biteye, umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe muri biriya bikorwa twavuze by’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.”
Yakomeje agira ati “Hari impamvu nyongeracyaha itegeko ryateganyije. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igifungo kiba icya burundu. Ashobora gusohokamo gusa kubera imbabazi z’Umukuru w’Igihugu cyangwa se yapfuye.”
Yongeyeho ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana urengeje imyaka 14 bikamutera indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Yanavuze ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bikarangira anamugize umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu.
Yasoje avuga ko ku mwana ufite imyaka 14 ariko utarageza kuri 18, iyo asambanyijwe n’undi mwana ufite imyaka iri hagati ya 14 na 18 akoresheje ikiboko, ibikangisho, uburiganya cyangwa se yifashishije intege nke z’uwakorewe icyaha, cyangwa akamukoresha ibintu bimuca intege, na we ahanwa ariko agahabwa igihano cya kabiri cy’igihano giteganywa.
Yasabye kandi abakora umwuga w’itangazamakuru gufasha mu kumenyekanisha iki cyaha no kugirira ibanga abahohotewe, kuko hari igihe gutangaza amakuru nabi bishobora gutuma ukekwaho icyaha atoroka cyangwa ibimenyetso bikangirika.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu mu Rwanda cyazamutse kiva kuri 5% kigera kuri 8% mu myaka itanu ishize (2020–2025).
Ni mu gihe ubwandu bwa Virusi itera SIDA bukomeje kugaragara cyane mu rubyiruko, cyane cyane mu bakobwa bato n’abafite imyaka iri hagati ya 15 na 24.
Ku bijyanye n’ibirego by’abasambanyije abana byakiriwe na RIB, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2024–2025 byageze kuri 4,138.
Muri byo, mu gihembwe cya mbere kuva muri Nyakanga kugeza Ukuboza 2024 byari ibirego 2,103, mu gihe kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2025 byari amadosiye 2,035, ibi bikaba bigaragaza igabanuka rya 3.2%, bingana n’amadosiye 68.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.