Icyo wamenya kuri padiri Bwema Lambert wagizwe umuyobozi wa Gahunda za Radio Maria Rwanda
Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu nteko Rusange ya 170 yateranye tariki 7-10 Gicurasi 2024, yatoreye Padiri Bwema Lambert, Umupadiri wa Diyosezi ya Butare, wakorega ubutumwa muri Paruwasi ya Gisagara, kuba umuyobozi wa gahunda za Radio Maria Rwanda asimbuye padiri SENANI Ephrem, wa Diyosezi ya Kabgayi, wagizwe Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi.
Kinyamateka ikimara kumenya aya makuru yifuje kuganira na Padiri Bwema adutangariza uko yakiriye ubutumwa yahawe.
Yagize ati "Nabwakiriye nk'uko nakiraga ubundi butumwa bwa Kiliziya, Kilizya aho igukeneye irakohereza, Kandi aho yohereje hose umupadiri agomba kujyayo nk'uko ari cyo twasezeranye, akabyemera nta ngingimira."
Mu butumwa yageneye abakirisitu Gatolika by'umwihariko abakunzi ba Radio Maria Rwanda yabibukije ko Radio Maria ari ijwi ry'Umubyeyi Bikira Maria abasaba gukomeza gukora icyo ababwira.
Padiri Bwema Lambert ugiye kuyobora gahunda za Radio Maria Rwanda Yavutse taliki ya 10 Werurwe 1973, avukira muri Paruwasi ya Nyumba mu kagali ka Nyumba mu murenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye, avuka ku babyeyi Habinshuti Joseph na Mukantuje Caroline.
Amashuri abanza yayize I Nyumba mu 1981-1989, mu 1989-1995 yize mu iseminari nto ya Karubanda mu 1995-1996 akomereza i Rutongo, mu 1996-2002 yiga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, Mu 2014-2023 yiga Pontificia Facoltà teologica dell'Italia meridionale à Naples aho yahakuye impamyabumenyi y'ikirenga mu byerekeranye n'ikenurabushyo (Doctorat en théologie pastorale).
padiri Bwema Yahawe ubupadiri kuwa 21 Nyakanga 2002. Mu 2002-2003 yari Padiri wungirije muri Paruwasi ya Higiro; Mu 2003-2004 yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Gikore ari Padiri wungirije; Mu 2004-2005 yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kansi; Mu 2005-2010 yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kansi; Mu 2010-2013 yabaye Padiri mukuru wa Save; Mu 2014-2016 yakoreye ubutumwa i Portici (Naples) ari Padiri wungirije; Mu 2016-2023 yakoreye ubutumwa i Casoria (Naples) ari Padiri wungirije, naho 2023-2024 yari Padiri mukuru wa Gisagara ari naho avuye akomereza ubutumwa kuri Radio Maria Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.