Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Anyuranye Ipaji 1

Icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu cyasorejwe muri EAR Diyosezi ya Byumba

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe icyumweru cyahariwe gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’igihugu, mu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu nzego za Kiliziya, amadini n’amatorero, inzego z’ibanze, ndetse n’abakiristu benshi.

Icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu cyasorejwe muri EAR Diyosezi ya Byumba
Icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu cyasorejwe muri EAR Diyosezi ya Byumba

Uyu muhango witabiriwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru wari uhagarariye urwego rwa Kiliziya Gatolika, abahagarariye andi madini n’amatorero, inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ziyobowe na Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, n’abandi bakiristu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye.

Mu nyigisho yatanze, Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko bateraniye i Byumba mu rwego rwo gusoza Icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu, ashimangira ko ubumwe atari igitekerezo cy’abantu ahubwo ari umugambi w’Imana ubwayo.

Ati“Ubumwe si igitekerezo cya muntu, ni umugambi w’Imana. Ubumwe Yezu adusabira ni ubumwe bufite ishingiro mu Mana. Yezu ntiyasabiye abigishwa be ubutunzi cyangwa icyubahiro, ahubwo yabasabiye kunga ubumwe agira ati Mube umwe nk’uko natwe turi umwe.”

Yakomeje asobanura ko nubwo Imana ari imwe, itari nyakamwe, kuko igaragarira mu Butatu Butagatifu, Yagize ati “Imana ni imwe ariko si nyakamwe. Mu Butatu Butagatifu nta kwitandukanya kubaho, ahubwo habamo ubwuzuzanye. Ni ko n’abemera Kristu bagomba kuba umwe muri yo, ubumwe bwacu bukagaragaza urukundo n’ubwubahane, maze isi ikamenya ko turi abana b’Imana.”

Musenyeri Nzakamwita yagarutse ku kamaro k’ubumwe mu mibereho ya gikristu, avuga ko ubumwe bwigisha kurusha amagambo, kandi bukwiye kuba ihame n’ubuzima bwa buri munsi. Yongeyeho ko ibihuza abemera Kristu biruta kure ibibatandukanya, kuko bose bafite Imana imwe ari yo mubyeyi wabo.

Ati “Niba dufite Imana imwe, bivuze ko turi abavandimwe. Amacakubiri ni intwaro ya Sekibi, agaragaza ko dutandukiriye umugambi w’Imana. Ubutandukane bwacu busenya umuryango w’abana b’Imana kandi bukagaragarira mu mibereho idusebya.”

Agaruka ku itandukaniro riri hagati y’abemera Kristu, yavuze ko nkuko umubiri ugizwe n’ingingo nyinshi, ninako umuryango w’abemera ugizwe n’abantu batandukanye mu mikorere, mu mitekerereze no mu bushobozi. Yashimangiye ko kutavuga rumwe rimwe na rimwe bidakuraho ubumwe, ahubwo ko ubwuzuzanye ari bwo bwubaka umuryango ukomeye.

Yagize ati “Imana yaduhaye ingabire zitandukanye, ariko zose zigamije kubaka umubiri wa Kristu. Nta muntu ushobora kwihaza wenyine, turi magirirane. Ahari urukundo n’ubumwe, Imana irahaba.”

Mu gusoza inyigisho ye, Musenyeri Nzakamwita yasabye abemera Kristu gufata icyumweru basoje nk’intangiriro y’umugambi wo kuba abubatsi b’ubumwe, birinda amagambo n’ibikorwa bibusenya, kuko ubumwe bwabo ari bwo buzemeza isi ko ari abana b’Imana kandi bakaba n’abavandimwe.

Ku ruhande rw’inzego z’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yifashishije amagambo yo muri Zaburi 33:1, agaragaza ko ubumwe ari ishingiro ry’amahoro n’iterambere, ashimangira ko bihuye n’amahitamo y’igihugu yo kwimakaza ubumwe.

Ati “Ahari ubumwe haba hari amahoro. Turifuriza amahoro Abanyarwanda bose n’isi muri rusange. Mu Karere ka Gicumbi twashyize imbaraga mu kubaka ubumwe, bigaragarira mu ntashyo dukoresha dusuhuzanya igira iti Muturanyi ngira nkugire, tugeraneyo mu iterambere. Duhurire mu isibo, n’ingoga. Gicumbi yaba iya mbere, kubera nge. Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu.”

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kandi watangaje ko wishimiye uko iki cyumweru cyitabiriwe kuva gitangiriye mu Kiliziya Gatolika, mu muhango wabereye muri Paruwasi ya Gitarama i Kabgayi ku wa 18 Mutarama 2026. Basabye abemera Kristu gukomeza gusabira ubu bumwe mu nzego zose z’ubuyobozi n’imibereho, kuva ku rwego rw’akarere, imirenge n’utugari, buri torero uko ryegeranye, kugeza ku wa 31 Werurwe 2026, nk’uko byemejwe mu busabe bwabo. Bakaba bazakomeza kugendera ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umubiri wa Kristo ni umwe, Mwuka nawe ni umwe nk’uko icyo mwiringira ari kimwe, ari nacyo Imana yabahamagariye[Abanyefezi4.4].

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose