Amarira y’ababuze ababo akwiriye gucecekesha intwaro – Papa Leo XIV
Papa Leo XIV yasabye ko amarira y’abantu babuze ababo bazize intambara yakora ku mitima y’abafite ububasha bwo guhagarika intambara, bagashyira hasi intwaro zigahagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.
Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2026, ubwo yayoboraga igitambo cya Misa mu irimbi rya Campo Verano riherereye i Roma mu Butaliyani, mu muhango wo kwibuka no gusabira Abemera Kristu bose bitabye Imana.
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yagarutse ku bubabare abantu bagira iyo babuze ababo, cyane cyane abatakaje ubuzima bwabo bazize intambara. Yagaragaje ko agahinda n’amarira by’abasigaye bikwiye kuba impamvu ikomeye ituma abafite ububasha n’inshingano zo guhagarika intambara bongera gutekereza ku ngaruka ibikorwa byabo bigira ku buzima bw’abantu.
Yibanze by’umwihariko ku bantu baherutse kubura abo bakundaga, avuga ko hari abamburwa ababo mu buryo bubabaje kandi butagira impamvu yumvikana, bitewe n’urugomo rw’intambara.
Mu nyigisho ye, Papa yagize ati “Dusabira by’umwihariko abaherutse kubura abo bakundaga, cyane cyane abambuwe ababo kubera urugomo rw’intambara rudafite icyo rumariye muntu.”
Yakomeje asaba ko amarira y’abo bantu atagomba gufatwa nk’agahinda k’abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo ko akwiriye gukangura imitimanama y’abafite ubushobozi bwo guhagarika intambara no kubungabunga ubuzima bw’abantu.
Yagize ati “Turifuza ko amarira yabo yakora ku mitimanama y’abafite ububasha bwo gucecekesha intwaro!”
Papa Leo XIV kandi yibukije abakirisitu ko kwizihiza Umunsi wo Kwibuka Abapfuye bose bemera Kristu bifitanye isano n’icyizere cy’ubuzima bw’iteka. Yavuze ko amasengesho asabira abitabye Imana agamije gusaba Imana kubakira mu bwami bwayo, aho bazagira ubuzima bwuzuye n’ibyishimo bidashira.
Yagarutse ku magambo ya Yezu, by’umwihariko irivuga ko hahirwa abashavura kuko bazahozwa. Yasobanuye ko iri sezerano rifite igisobanuro gikomeye ku bantu bose bari mu gahinda ko kubura ababo, kuko Imana itibagirwa abababaye kandi ibasezeranya ihumure.
Mu gusoza, Papa Leo XIV yibukije abakirisitu ko urupfu rudakuraho ubumwe bw’abemera Kristu n’abamaze kwitaba Imana, ahubwo ko ubwo bumwe buhinduka.
Yifashishije kandi amagambo ya Mutagatifu Fransisko wa Asizi, agaragaza ko urupfu ari igice umuntu wese adashobora guhunga, ariko ko abapfa bakora ubushake bw’Imana bafite icyizere cy’ubuzima bw’iteka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.