Imfu z’abana n’ababyeyi zaragabanutse, icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyiriyongera
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko umubare w’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara wagabanutse cyane ugereranyije n’imyaka ishize, bikaba byaratumye icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyiyongera aho cyavuye munsi y’imyaka 45 kigera ku myaka 70.
Yabitangaje ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 50 ya BUFMAR (Bureau des Formations Médicales Agréées du Rwanda), ikigo kimaze imyaka gifasha mu guteza imbere ubuvuzi no kugeza ibikoresho by’ingenzi ku bigo nderabuzima mu gihugu hose.
Dr Nsanzimana yavuze ko mu mwaka wa 2000, ababyeyi ibihumbi ijana (100,000) babyaraga, hapfagamo abagera ku 1,000. Ariko ubu uwo mubare wagabanutse cyane, aho abapfa babyara bageze kuri 105 ku babyeyi ibihumbi ijana.
Ati “Mu mwaka wa 2000 twagiraga ababyeyi 1,000 bapfa babyara ku bihumbi 100. Ubu turi kuri 105. Ni intambwe ikomeye cyane, ariko ntituranyurwa kuko intego yacu ni uko muri 2028 tuzaba turi hagati ya 70 na 50.”
Yakomeje avuga ko nubwo kugera kuri zero bidashoboka byoroshye, intego ya Leta ni ugukomeza kugabanya imfu zishobora kwirindwa.
Ati “Iyo ugeze munsi ya 100 uba ugeze ku rwego rwiza cyane, kuko uba warakuyeho imfu nyinshi washoboraga kurinda. Ariko kugira ngo bikomeze bigabanuke bisaba ubufatanye n’amasengesho, kuko hari n’ibintu bigarukira ku bushobozi bw’Imana.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana bavuka bisaba ibikoresho bigezweho, imiti ihagije, n’abaganga bafite ubushobozi n’ibikoresho bihagije.
Yagize ati “Iyo umuganga ari kubaga amaraso akava ari menshi aba agomba kuyabona, agomba kubona igikoresho cyiza kidashaje. Iyo ashaka kureba mu nda niba umwana ameze neza, agomba kugira imashini ikora neza kandi itamuhenze. Ndetse n’imiti ikwiye kuba ihari kandi ikihutira kugera ku babyeyi.”
Yasabye BUFMAR gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubuzima mu gihugu kugira ngo intego yo kugabanya imfu ikomeze kugerwaho.
Ati “BUFMAR ifite uruhare rukomeye mu kugeza ibikoresho ku bigo nderabuzima. Tugomba gukomeza gufatanya, kuko kugera kuri zero hazamo no gusenga, kuko hari ibitangaza Imana yonyine ishobora gukora.”
Ni mu gihe ku ruhande rw’abaturage batandukanye bishimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rwego rw’ubuzima, ariko bagasaba ko imbaraga zongerwamo kugira ngo ntihagire umuturage ubura ubuzima kubera kubura serivisi z’ubuzima.
Matiyasi Nyabyenda utuye mu karere ka Gisagara, yaragize ati “Ni byiza cyane ko ababyeyi bapfa babyara bagabanutse. Ariko haracyari aho abagore bajya kubyara bakabura imbangukiragutabara cyangwa ibikoresho bikenewe. Nibyo bikwiye gushyirwamo imbaraga.”
Madamu Rehema wo mu mujyi wa Kigali nawe yongeyeho ko n’abaturage ubwabo bakwiye guhindura imyumvire kuko hari bagenzi babo usanga batinda gutangira kwisuzumisha ngo batangire gukurikiranwa hakiri kare.
Ati “Turashimira Leta n’abaganga bakoze byinshi. Ariko n’imyumvire y’abaturage ikwiye guhinduka. Hari bamwe muri twe bajya kwa muganga batinze cyangwa badakurikiza inama z’abajyanama b’ubuzima.”
Minisiteri y’Ubuzima isaba abanyarwanda bose gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zijyanye no kuboneza urubyaro, kwita ku buzima bw’abagore batwite, no gusuzumwa hakiri kare indwara zishobora kubangamira ubuzima bwabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.