Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imishinga ya Caritas Rwanda itagiterwa inkunga yaba igiye guhagarara?

Hirya no hino mu Rwanda, imishinga itandukanye ya Caritas Rwanda yagiye igira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abatishoboye, by’umwihariko mu nzego z’ubuzima, imirire, uburezi n’imibereho myiza. Icyakora, imwe muri iyo mishinga yahuye n’imbogamizi zikomeye nyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika zimwe mu nkunga zatangwaga binyuze muri USAID, ibyagize ingaruka no ku bikorwa byakorwaga mu Rwanda.

Imishinga ya Caritas Rwanda itagiterwa inkunga yaba igiye guhagarara?
Imishinga ya Caritas Rwanda itagiterwa inkunga yaba igiye guhagarara?

Diyosezi ya Nyundo iri muma Diyosezi icyenda yagizweho ingaruka n’icyo cyemezo, nk’uko byagarutsweho na Padiri Jean Paul Rutakisha, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Nyundo mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, aho yagaragaje imishinga yari ifite uruhare runini mu gufasha abatishoboye yakomwe mu nkokora.

Yagize ati “Imwe muri iyo mishinga yakorerwaga iwacu harimo ‘Igire Gimbuka’, wafashaga abana bavuka mu miryango ifite ubwandu bwa Virusi itera SIDA. Hari kandi ‘Gikuriro kuri bose’, wari umushinga munini ufite ingengo y’imari ihanitse, wafashaga abatishoboye muri rusange, by’umwihariko mu guteza imbere imirire myiza, kurwanya igwingira no gufasha amarerero.”

Ihagarikwa ry’iyi mishinga ryagize ingaruka zitandukanye zirimo guhagarara kwa serivisi zimwe na zimwe z’ingenzi, kugabanuka kw’ubufasha ku miryango itishoboye, ndetse n’ihungabana ry’akazi ku bakozi bamwe bari bashinzwe kuyishyira mu bikorwa. Mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko, ibikorwa byo gukurikirana abana bafite imirire mibi no gufasha abari mu byiciro byugarijwe n’indwara byaragabanutse.

Mu burezi n’imibereho myiza, amarerero n’ibigo byunganirwaga n’iyi mishinga byahuye n’ibibazo byo kubona ibikoresho n’inkunga bikenerwa mu mikorere ya buri munsi. Hari kandi imiryango yari yaratewe inkunga mu buryo bw’imibereho n’iterambere ry’ubukungu yisubiye inyuma kubera guhagarara kw’inkunga bahabwaga.

Nubwo bimeze bityo, Padiri Rutakisha agaragaza ko ibi byababereye isomo rikomeye, ribibutsa ko kudashingira ku nkunga z’amahanga ari ingenzi mu kubaka Caritas irambye.

Ati “Ibi byatweretse ko igihe cyose tugicungira ku nkunga z’amahanga tutaba twubaka Caritas ihamye. Ni yo mpamvu turi gufata ingamba zo kwishakamo ibisubizo birambye.”

Muri izo ngamba harimo gushora imari mu mishinga ibyara inyungu, nko gushora mu bigo by’imari, ubuhinzi bugezweho, kugura no guteza imbere imitungo itimukanwa irimo inzu z’ubucuruzi, ndetse n’imishinga ijyanye n’amacumbi.

Padiri Jean Paul yatanze urugero ati “Diyosezi ya Nyundo twamaze gushora imari mu Karere ka Bugesera, aho turi kubaka ibikorwa by’ubucuruzi hafi y’ahateganyijwe ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera. Turateganya kuhabyaza umusaruro binyuze mu kubaka inzu z’amacumbi zizajya zakira abashyitsi.’’

Diyosezi ya Nyundo yatangaje ko kandi yamaze kugura ubutaka burenga hegitari imwe, aho yashoyemo arenga miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gushyiraho ishingiro ry’iterambere rirambye ridashingiye ku nkunga z’amahanga.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, nawe yemeje ko ihagarikwa ry’inkunga ryagize ingaruka zikomeye, haba izaturutse muri USAID ndetse no mu bafatanyabikorwa baturuka mu Bubiligi, by’umwihariko mu ishami ry’ubuzima.

Yagize ati “Mu 2025 imwe mu mishinga yaterwaga inkunga na USAID yarahagaze, ndetse n’iyo twakoraga ku bufatanye n’u Bubiligi iragabanuka cyane, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima.”

Ku bijyanye n’ahazaza h’iyi mishinga, Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko nubwo icyizere kigihari, atemeza ko izasubira ku rwego yari iriho mbere.

Ati “Dufite abafatanyabikorwa batandukanye, kandi nitubona amahirwe ibyo turi gutegura bikagenda neza, imishinga izakomeza. Ariko na none twiteguye ko ishobora no kudasubira uko yari imeze, tugakomeza dushingiye ku bushobozi dufite.”

Muri rusange, ihagarikwa ry’inkunga za USAID ryabaye ikigeragezo gikomeye kuri Caritas Rwanda, ariko rinababera amahirwe yo kongera gutekereza ku buryo bwo kwigira no gushyiraho ingamba zirambye zizatuma ibikorwa byayo bikomeza, hatitawe ku ihindagurika ry’inkunga z’amahanga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose