Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imwe mu mbogamizi JEC Rwanda yari ifite yabonewe igisubizo

Mu ruzinduko ubuyobozi bwa Jeunesse Estudiantine Catholique (JEC) ku rwego rw’isi bwagiriye mu Rwanda kuva kuwa 14 kugeza kuwa 18 Werurwe 2026, hagamijwe kurebera hamwe uko uyu muryango uhagaze no kuwongerera imbaraga, bwanasubije imwe mu mbogamizi zikomeye mu zagaragajwe.

Imwe mu mbogamizi JEC Rwanda yari ifite yabonewe igisubizo
Imwe mu mbogamizi JEC Rwanda yari ifite yabonewe igisubizo

Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Celestin Mbarushimana, Umuyobozi wa JEC muri Diyosezi ya Ruhengeri ndetse no mu karere ka Afurika yo hagati gakorera ururimi rw’Igifaransa, yavuze ko mu byo bagejeje ku buyobozi bwari buyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa JEC ku rwego rw’isi, Adv. Roshan Melwyn Lobo, harimo uko bakora ndetse n’imbogamizi zibabangamira mu butumwa bwabo.

Ati “Mu mbogamizi tugira zitubera inzitizi harimo amahugurwa tutabona, abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butabateza imbere cyangwa bubasubiza inyuma, bigatuma dukomeza gukangurira no kwigisha abakiri bato n’ibindi.

Padiri Celestin yakomeje avuga ko bishimiye cyane ko imwe muri izi mbogamizi yahise ibonerwa igisubizo muri uru ruzinduko.

Ati “Mu mbogamizi twagaragarije Umunyamabanga Mukuru wa JEC ku rwego rw’isi, ikijyanye n’ikibazo cy’amahugurwa yahise avuga ko agiye gutegura amahugurwa y’aba Omoniye azabera mu Rwanda. Kuba azabera mu Rwanda bizatuma benshi muri twe bayitabira, cyane ko ubutumwa dukora budusaba guhora twihugura. Na none bizadufasha kubona amahirwe yo gutumirwa mu nama mpuzamahanga kugira ngo dusangire ubunararibonye n’abandi.”

Ibi byishimiwe kandi n’abanyamuryango ba JEC Rwanda, bagaragaza ko ayo mahugurwa azabafasha kongera ubushobozi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Perezida wa JEC Rwanda, Bon Basile Itugize, yagize ati “Kuba twemerewe amahugurwa ni ikintu cy’agaciro gakomeye. Byatweretse ko ubuyobozi bwadusuye bwabonye ubushobozi n’imbaraga biri mu Rwanda. Ibi bizatuma turushaho gukora neza, tunarandure inzitizi zaterwaga no kubura amahugurwa, kuko tuzasigarana ubumenyi bwimbitse. Bizadufasha kandi gufatanya nk’urubyiruko no kugendana n’iterambere ry’ikoranabuhanga rifite ibyiza n’ibibi.”

Umunyamabanga Mukuru wa JEC ku rwego rw’isi, Adv. Roshan Melwyn Lobo, aganira na Kinyamateka yavuze ko yashimishijwe n’uko JEC Rwanda ikora, agaragaza ko ifite imbaraga ziruta ibibazo ifite.

Ati “Nabonye ko abanyamuryango ba JEC Rwanda ari benshi ugereranyije n’ahandi. Kubonera amahugurwa mu gihugu cyabo bizafasha no gukurura abandi banyamuryango bo mu bindi bihugu kugira ngo baze bigire kuri bo, banasangize ubunararibonye n’imbaraga bakoresha mu kongera abanyamuryango no kwitangira ubutumwa.”

Ubuyobozi bwa JEC Rwanda bwatangarije Kinyamateka ko kugeza ubu bufite abanyamuryango barenga ibihumbi bitanu bakorera mu matsinda arenga 80 hirya no hino mu gihugu.

Ni mu gihe amahugurwa ya JEC ku rwego rw’isi ateganyijwe kubera mu Rwanda mbere y’umwaka wa 2028, ubwo hazaba hanategurwa no guhimbaza Yubile y’imyaka 100 uyu muryango umaze ushinzwe ku isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose